Hahishuwe uko byagendekeye abasirikare batanu ba RPA nyuma yuko barenze ku mpanuro za Perezida Kagame bagahitamo kwihorera

Kuwa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 1994, hari hashize amezi atatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ibikomere byari byose mu gihugu nyuma y’abatutsi basaga miliyoni bari bamaze kwicwa, igihugu kikiri amatongo.

Icyizere kuri uwo munsi cyari cyose nubwo imitima yari igikomeretse, bigaragazwa n’abasaga ibihumbi 30 bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka ine yari ishize hatangijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Muri ibyo birori byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Maj Gen Paul Kagame wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo, yasabye abasirikare ba RPA gukomeza kurinda umutekano n’ituze by’abaturage, ababuza kwihorera.

Yagize ati: “Mukwiriye kwirinda kwihorera. Mugomba kandi kurwanya abafite uwo mugambi bose bakagaruka mu nzira nziza. Tugomba guharanira ko Jenoside itazongera ukundi”.

Impanuro za Maj Gen Kagame ntabwo zumvikanye ku basirikare bose kuko nyuma y’ukwezi kumwe gusa, mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira kuwa 5 Ugushyingo uwo mwaka, abasirikare batanu bafashwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umucuruzi witwaga Hakizimana Mathias wari utuye i Mburabuturo mu Mujyi wa Kigali.

Abafashwe icyo gihe ni Havugimana Emmanuel, Caporal Kamugunga Innocent, Sergent Pio Ngamije, Caporal Uwamungu Jacques na Rutsindura Epimaque.

Abo basirikare bahoreraga mugenzi wabo wababwiye ko Hakizimana yagize uruhare mu gutsemba umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri filime mbarankuru yiswe ‘Rwanda, un an après (1995)’, ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko abo bafashwe kuko bakekwagaho kuvana Hakizimana iwe, bakajya kumwica bamaze kumwambura ibyo yari yambaye n’amafaranga.

Umwe mu bakekwaga, yabwiye umunyamakuru ko yavukiye i Burundi kuko ababyeyi be bameneshejwe mu gihugu mu 1959. Yakandagiye mu Rwanda bwa mbere ubwo rwari rumaze kubohorwa n’ingabo za RPA yabarizwagamo.

Hari abo mu muryango we babaga mu Rwanda mbere ya Jenoside ariko ntiyari yemerewe kuza kubasura kubera ubutegetsi bwari mu Rwanda.

Ati: “Ubwo twari turi mu rugamba [rwo kubohora igihugu] aho twanyuraga hose nabonaga abantu bapfuye, haba mu nzira no mu ngo ukabona abantu batemeshejwe imihoro. Ababyeyi, abana, abasaza. Mu nsengero twahasangaga abantu benshi biciwemo. Yego twari abasirikare ariko hari ubwo wabonaga ibyo bintu ukumva […] sinzi uko nabivuga”.

“Hari ubwo no kurwana byakunaniraga kubera kubona abantu bose bashize, ukibaza uti ese nitugera i Kigali, bizagenda bite?”

Undi mu bakekwa wari unatwaye imodoka batwayemo Hakizimana, yabwiye urukiko ko kujya gufata uwo mucuruzi byaturutse ku makuru mugenzi wabo yabahaye, avuga ko yagize uruhare mu kwica umuryango we muri Jenoside.

Ati: “Numvaga Interahamwe ari ngombwa kuzifata kandi bo bampaga ibimenyetso ko uwo muntu yabiciye bene wabo. Ndavuga nti ‘ndabafasha tumujyanye mu butegetsi’ kuko nanjye mu muryango wanjye hapfuye abantu benshi”.

Ubusanzwe Hakizimana ngo bagombaga kumushyikiriza ubugenzacyaha kuri Brigade ya Remera mu Mujyi wa Kigali, byaje guhinduka nyuma.

Umwe mu baregwaga ati: “Ubwo twageraga i Kigali sinabashije kubona umuryango wanjye, nasanze byose byarangiritse ahahoze ari iwacu. Naje kumenya ko uwagize uruhare mu gutsemba umuryango wanjye ari Hakizimana Mathias”.

Abo basirikare bamaze gufata Hakizimana, bamubajije niba koko ari we wishe umuryango w’umwe muri bo, aho kubyemera ababwira ko agiye kubaha miliyoni ebyiri bakamureka akigira i Nairobi muri gahunda yari ahafite yihuta.

Umwe mu basirikare ati: “Twamubwiye ko nta mafaranga dushaka, ko icyo dushaka ari ubutabera. Yahise atubwira ngo mwanze ayo mafaranga kandi abandi barayafashe? Ibyo byahise bidutera umujinya kuko twahise tubona ko nta kindi kimenyetso dukeneye ngo tumenye ko ari umwicanyi. Nibwo twafataga umwanzuro wo kumwica”.

Icyaha cy’ubwicanyi muri icyo gihe mu Rwanda cyahanishwaga urupfu. Ni nacyo abo basirikare bari biteguye guhabwa, gusa bakagaragaza ko bashobora kuba barenganye.

Mbere yo kwinjira mu cyumba cy’urukiko ngo bakatirwe, umwe muri bo yagize ati: “Ubwoba bwo turabufite ariko ikidutera agahinda ni ukubona ko abantu bakoze Jenoside kugeza n’ubu batigeze bagezwa mu butabera, ahubwo akaba ari twe tuburanishijwe mbere kubera ko twihoreye. Birababaje”.

Yakomeje agira ati: “U Rwanda ni igihugu cyiza, gusa nyine ku bw’amahirwe make tugiye kugisiga. Ni agahinda kuba aribwo nari nkimenya u Rwanda. Ni nka paradizo nto”.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Caporal Uwamungu Jacques, Sergent Ngamije Pio na Emmanuel Havugimana bahabwa igihano cy’urupfu mu gihe rwasanga baragize uruhare mu kwica Hakizimana Mathias.

Mu bushishozi bw’urukiko, abo basirikare bahawe ibihano bitandukanye ariko nta n’umwe wahanishijwe urupfu uretse Caporal Uwamungu Jacques wapfuye urubanza rutararangira.

Havugimana Emmanuel, Caporal Kamugunga Innocent na Caporal Pio Ngamije bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri naho Rutsindura Epimaque agirwa umwere.

Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yagiye avuga ko iyo haza kubaho kwihorera nyuma yo guhagarika Jenoside, ntaho u Rwanda rwari kugera.

Tariki 7 Mata 2022 ubwo yatangizaga iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati: “Tekereza kandi kuri bamwe muri twe twari dufite intwaro, iyo twemera kwihorera, natwe tukica abari bishe abantu bacu. Mbere na mbere, twari kuba turi mu kuri iyo tubikora ariko ntitwabikoze, ahubwo twarabarinze”.

“Bamwe muri bo baracyariho uyu munsi, baracyaba mu nzu zabo, mu midugudu bari batuyemo. Abandi bari mu buyobozi, abandi bakora ubucuruzi. Kandi ni bamwe mu babigizemo uruhare, cyangwa bafite uko babyungukiyemo. Ntacyo twabatwaye”.

Perezida Kagame yigeze kugaruka kuri iyo ngingo kandi ubwo yafunguraga icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University mu Ugushyingo 2019.

Icyo gihe yagize ati: “Iyo twemera ko ibyo bibaho, kugeza n’uyu munsi twari kuba tugifite ubwicanyi bukomeza kubera ko bihinduka uruhererekane rudashira, buri wese akajya abona impamvu ituma agirira nabi undi, ugasanga ntabwo bigira iherezo”.

Perezida Kagame yavuze ko muri icyo gihe yari yikoreye umutwaro wo kugenzura uko abasirikare barenga ibyo bihe, kuko iyo bitaba ibyo, ingaruka zari kuba mbi kurushaho.

Ati: “Nagombaga gufata ibyemezo, nk’abo basore bato bihoreye, muri njye nkumva ko bifite ishingiro, ariko nagombaga kuvuga ngo oya ntabwo mugomba kubikora, kandi nzirikana ko ninemera ko biba bikarangirira aho, buri wese aratangira kubikora”.

Kugeza mu 2008, u Rwanda rwari rumaze kuburanisha abasirikare 46 ba RPA bakekwaho uruhare mu byaha by’intambara no kwihorera.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *