Gen. Nsabimana wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yahatiwe guherekeza Habyarimana i Arusha ngo bicirwe rimwe?

Intumwa z’u Rwanda zari ziri mu ndege ya Perezida zari zigizwe n’intumwa zisanzwe ziherekeza Perezida Habyarimana muri iyo nama, usibye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Déogratias Nsabimana, wahatiwe guherekeza perezida bwa mbere ku munota wa nyuma, bivugwa ko ari umugambi wari wacuzwe n’abahezanguni bayobowe na Bagosora wo kubicira rimwe ngo babone uko bakora jenoside nta wubitambitse.

Gen. Nsabimana, bakundaga kwita CASTAR, yamenyeshejwe ko azajyana na Perezida Habyarimana umunsi umwe mbere y’uko perezida ajya Arusha muri Tanzania.

Ni mu gihe amabwiriza y’urugendo rwe, yateguwe vuba hadakurikijwe inzira zikwiye, bivugwa ko yamusanze iwe nimugoroba bucya Perezida afata urugendo.

Umugore we, Uwimana Athanasie, yumviswe ku ya 30 Kamena 1994 i Buruseli mu rubanza rw’abasirikare b’Ababiligi.

Yagize ati: “Umugabo wanjye yabwiwe ku ya 05.04.94 ko agomba guherekeza Perezida i Dar es Salaam ku ya 06.04.94 hakiri kare ngo agende muri Tanzaniya”.

“Umugabo wanjye ntabwo yari azi impamvu y’uru rugendo. Bwari bwo bwa mbere atumirwa kujya mu rugendo nk’uru”.

Nyuma yongeyeho ko ubwo yajyaga ku bushake bwe ku rugo rwa perezida bukeye nyuma y’igitero nyuma ya saa sita, yumvise umugore wa perezida Habyarimana avuga ko “Byagombaga kubaho” asubiza ikibazo yamubajije ku rugendo rutunguranye kandi rutateganijwe rw’umugabo we.

Capt. Bwanakweri Isidore, umunyamabanga wa minisitiri w’ingabo kuva muri Kamena 1993 kugeza muri Mata 1994, yatangaje ko yakiriye amakuru ya Lt.Col. Stanislas Bangamwabo, mukuru wa Gen. Nsabimana, avuga ko amabwiriza yo kohereza umuvandimwe we mu nama ya Dar es Salaam yatunguranye.

Nk’uko bikubiye muri raporo y’impuguke zigenga zari ziyobowe na Dr Jean Mutsinzi, ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, Capt. Bwanakweri yabanje kuvuga ibyo yamenye kuri icyo gitero.

Ati: “Ku mugoroba wo ku ya 06 Mata, nari i Kanombe mu Kajagali hafi y’ikibuga cy’indege. Numvise urusaku rw’ibisasu bibiri byaturutse ku dusozi turi inyuma y’urugo rwa perezida Habyarimana, noneho mbona ikibatsi cy’umuriro gikwira mu kirere hejuru y’urugo. Ntabwo nahise menya ko ari igitero ku ndege ye”.

Hanyuma, Capt. Bwanakweri yatangaje ibintu mukuru wa Gen. Nsabimana yamubwiye nk’ibanga ku mugoroba w’igitero.

Ati: “Nahise njya kwa Lt.Col. Bangamwabo, wari inshuti, mubwira ibyo nari maze kubona no kumva. Hanyuma yansobanuriye ko murumuna we, Gen. Nsabimana, yagiye i Dar es Salaam mu buryo butunguranye”.

“Yambwiye mu magambo akurikira: ’murumuna wanjye ntacyo yari azi. Mu gitondo cyo ku ya 05 Mata, yagiye mu Ruhengeri muri kajugujugu kureba nyina maze ateganya guhita yerekeza i Byumba gusura imitwe ya FAR yari mu bikorwa… Mbere yuko arangiza uruzinduko rwe, yahamagawe byihutirwa na minisitiri w’ingabo kugira ngo ajye i Kigali, agezeyo amenya ko yagombaga guherekeza umukuru w’igihugu muri Tanzaniya bukeye’”.

Ibyatangajwe n’umugore wa Nsabimana n’ibyavuzwe na Lt. Col. Bangamwabo byanemejwe na Runyinya Barabwiriza, wari umujyanama wa politiki muri perezidansi ya Repubulika, akaba n’umuyobozi wari usanzwe ashinzwe gutegura amabwiriza y’ingendo z’abayobozi bakuru ba Guverinoma.

Runyinya yeretse Komite ko Abanyarwanda bamwe, barimo n’umugaba w’ingabo, bagiye mu nama ya Dar es Salaam atabanje gutanga amabwiriza yabo y’urugendo, maze avuga ko atazi umwirondoro w’umuntu wategetse ko berekeza i Dar es Salaam.

Ati: “Gutegura amabwiriza y’ingendo z’abayobozi ba leta byari mu nshingano zanjye. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yampaye urutonde rw’abantu bateganya kugenda, hanyuma ntegura ingendo zabo”.

“Igihe navaga i Kigali njya i Dar es Salaam ku ya 05 Mata, nari nasinye amabwiriza y’ingendo z’abagize intumwa zose, ariko Gen. Nsabimana ntabwo yari muri bo. Ntabwo byari byateganijwe ko azaba mu bagize intumwa”.

“Minisitiri w’ingabo ni we wagombaga kugenda. Nkigenda, nari narateguye urugendo rwe, ariko ntabwo yari ahari. Nizera ko Nsabimana yari yashyizwemo kumusimbura; yari yongerewe ku rutonde nyuma, nyuma y’uko mvuye i Kigali, birashoboka cyane kugirango asimbure minisitiri w’ingabo”.

Ndetse na Colonel Bagosora yemereye abakoraga iperereza muri komisiyo y’umucamanza Bruguière muri Arusha ko Gen. Nsabimana atari azi ko agomba kujya i Dar es Salaam:

“Ibyo ari byo byose, gahunda igomba kuba yarakozwe vuba… kubera ko ku ya 4, nari kumwe na Gen. Nsabimana, utari uzi ko agomba kugenda…”

Abandi batangabuhamya ariko bageze aho bavuga ko kohereza Gen. Nsabimana byari bihishe imigambi mubisha w’intagondwa z’Abahutu, ziyobowe na Col Bagosora, wari umuyobozi ushinzwe abakozi muri minisiteri y’ingabo, zashakaga gukora itsembabwoko mu rwego rwo guhirika ubutegetsi.

Bagosora ngo yari umuntu ukomeye cyane. Niwe wari umuyobozi nyawe w’ibibazo bya minisiteri y’ingabo. Ngo bishoboka ko ariwe watanze igitekerezo cyo kohereza Nsabimana mu nama.

Umusirikare wo mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda (EX-FAR) Nsengiyumva Tharcisse, wimukiye mu mutwe w’inzobere muri batayo irwanya ibitero by’indege (LAA), niwe watangaje ko kohereza Gen. Nsabimana i Dar es Salaam byemejwe na Bagosora afite intego yihariye cyane yo kubona ubwisanzure bwo gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside Nsabimana atigeze ashyigikira.

Hari abagiye bavuga ko Habyarimana ari we wifuje kujyana na Gen. Nsabimana kubera kwikanga guhirikwa ku butegetsi yari kuyobora nk’umugaba w’ingabo, ariko muri iyi raporo nk’uko tuzabibona mu kindi gice Habyarimana nawe ngo ubwo yasangaga Gen. Nsabimana ku kibuga cy’indege mu bantu bagiye kujyana Arusha yaratunguwe.

Src: BWIZA

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *