Guverinoma ya Africa y’Epfo yamaganye ibyemezo yafatiwe n’u Rwanda

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, harimo  ko ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika zisubitswe.

Leta y’u Rwanda yahagaritse by’agateganyo ingendo ziva n’izerekeza mu bihugu icyenda byo muri Africa y’amajyepfo, kubera impungenge z’ubwoko bushya bwa covid yihinduranyije yitwa Omicron, nk’uko itangazo rya leta ryabitangaje.

Ibyo bihugu ni Africa y’Epfo, Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Zambia na Zimbabwe.

Itangazo rya minisiteri y’ubuzima ryo kuwa mbere ryavuze ko abavuye muri ibi bihugu, n’ababigezemo mu minsi irindwi mbere y’uko bagera mu Rwanda, bagomba guhita bajya mu kato k’iminsi irindwi muri hotel zabugenewe ku kiguzi cyabo.

Hatangajwe kandi icyemezo gishya cyo gupima Covid abagenzi nyuma y’iminsi irindwi bahageze, hanasubizwaho akato k’amasaha 24 muri hotel ku bagenzi bahageze bamaze gupimwa.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yamaganye ibi byemezo, avuga ko “Africa y’Amajyepfo irimo gukorerwa akarengane n’ivangura”.

Mu ijambo rye ku cyumweru, Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo yavuze ko guhagarika ingendo nta shingiro bifite kandi “Africa y’amajyepfo irimo gukorerwa akarengane n’ivangura”.

Yasabye ibihugu byashyizeho izo ngamba zo gufunga ingendo “kwisubiraho byihutirwa ku byemezo byabo…mbere y’uko birushaho kugirira nabi ubukungu bwacu”.

Umuryango w’Ubumwe bwa Africa, kuwa gatandatu waburiye ibihugu ku isi kwirinda gufunga ingendo z’abava muri Africa kubera ubu bwoko bushya bwa Covid.

Dr John Nkengasong ukuriye ikigo cy’Ubumwe bwa Africa cyo kiurwanya ibyorezo (CDC) yavuze ko byabonetse ko gufunga ingendo bitanga umusaruro muto mu kurinda ikwira ry’iyi virus.

Ibihugu bigize OMS/WHO biteganyijwe ko bikora inama idasanzwe ihera none kuwa mbere yiga ku buryo isi ihangana n’iki cyorezo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Ibindi bihugu bya Africa nka Maroc yahagaritse ingendo nyinshi ziza muri iki gihugu, naho Kenya yashyizeho ingamba ku bagenzi bavuye mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo.

Kompanyi ya leta, Rwandair, isanzwe ijya mu mijyi ya Johannesburg, Durban, na Cape Town muri South Africa, Harare muri Zimbabwe, na Lusaka na Ndola na Zambia.

Kugeza ku cyumweru, Omicron yari ikomeje kuboneka mubindi bihugu ahatandukanye ku isi, ari nako ibindi bigenda bifata ingamba mu ngendo z’indege mu kwikingira.

Ubwongereza, Ubumwe bw’Uburayi, na Amerika biri mu bihugu byashyizeho ingamba zikumira ingendo zimwe na zimwe.

Kugeza ubu, nk’uko bivugwa na WHO/OMS, Omicron imaze kuboneka muri; Australia, Africa y’Epfo, Botswana, Canada, Denmark, Hong Kong, Israel, Ubwongereza, Ububiligi, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuholandi, n’Ubufaransa.

N’ubwo ubu bwoko butaragaragara mu Rwanda, ingaruka zabwo zishobora kuba mbi cyane; bityo Abanyarwanda n’Abaturarwabda bakaba basabwa gukaza no kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/wD1JUJTenqk

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *