Gicumbi: Umugore yakase ubugabo bw’umwana w’umuhungu yareraga

Tariki ya 26 Kanama 2021, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko umugore w’imyaka 47 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Amakuru ya IGIHE avuga ko Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho cyaha cyo Kwangiza imyanya Ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yareraga.

Icyo cyaha yagikoze tariki 03 Kanama 2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri, agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo najya ajya kunyara ajye ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora.

Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w’iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko nyirakuru yamukebye igitsina yanyaye ku buriri.

Abaturanyi bahise bajya kureba ikibazo umwana afite, basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z’umutekano atabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwa muganga.

Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; icyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n’igikenyeri.

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y’Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *