Mu rugo rwahoze rutuwemo n’umwe mu basirikare bakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General John Numbi habonetse imbunda n’izindi ntwaro zikomeye zakoreshwa na batayo.
Ni mu gihe General Numbi yahunze Congo mu minsi ishize.
RFI yatangaje ko hari ab’imbere mu gisirikare bayihaye amakuru ko aho Numbi yahoze atuye mu Mujyi wa Kinshasa, habonetse intwaro nyinshi cyane.
Hahise hitabazwa ubutabera kugira ngo butange uruhushya izo ntwaro zisubizwe mu maboko ya Leta.
Gen Numbi wahunze igihugu, yahoze ari umwe mu basirikare bakomeye b’inkoramutima za Joseph Kabila wari Perezida. Numbi yahoze ari Umugenzuzi Mukuru mu gisirikare cya Congo.
Numbi ashinjwa uruhare mu rupfu rw’impirimbanyi ebyiri z’uburenganzira bwa muntu ziciwe muri Congo mu 2010.
Yahunze igihugu nyuma y’uko hatangiye iperereza ku bagize uruhare mu rupfu rw’izo mpirimbanyi.
Mu nzu ye yahoze atuyemo i Kinshasa, inzego z’umutekano zahasanze imodoka za gisirikare ebyiri, iza Polisi, imbunda nto n’inini n’ibindi.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.