Burundi: Uwari uhagarariye u Rwanda yatunguranye mu Munsi mukuru w’Imbonerakure

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yijeje Abarundi ko iby’umubano w’igihugu cye n’u Rwanda bikomeje gushakirwa umuti anagira ubutumwa aha Abanyarwanda yanyujije ku muntu wari uhagarariye u Rwanda wari witabiriye imihango yo kwizihiza Umunsi w’Imbonerakure wabaye kuwa gatandatu ushize, itariki 28 Kanama 2021.

Ibirori byo kwizihiza umunsi wahariwe urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD (Imbonerakure Day) riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, byaranzwe n’akarasisi k’amasaha abiri imbere y’ibikomerezwa byo mu ishyaka, aho rwageraga imbere yabyo rugatera amasaluti nk’aya gisirikare.

Mu ijambo rye, Perezida w’u Burundi, yashimiye abadipolomate bari bahari, ariko by’umwihariko uwari uhagarariye u Rwanda watunguye abantu, aho yamuhaye ubutumwa agira ati:

“Mugende mubwire Abanyarwanda ko tutabifuriza ikibi. Mugende mubabwire ko Abarundi ari abantu beza. Ndetse u Rwanda rurimo rurahindura icyerekezo. Ruragenda rumenya ubwarwo ukuri kw’ibintu”.

Asoza ijambo rye nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga, Perezida Ndayishimiye yagarutse ku Rwanda avuga ko “ruzi neza umuzi w’ibibazo rufitanye n’u Burundi kandi rubishyizemo ingufu n’ejo imibanire ishobora gusubukurwa”.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi mu 2015 nyuma y’imvururu za politiki zadutse mu burundi zishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza itaravuzweho rumwe hakabaho no kugerageza kumuhirika ku butegetsi.

U Burundi bwashinje u Rwanda guha ubuhungiro abagize uruhare muri icyo gikorwa, ndetse imipaka y’ibihugu byombi irafungwa mbere y’uko u Burundi nabwo butangira kuvugwaho gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *