Guverinoma ya Uganda yanze ko umwe mu Banyarwanda 2 bahiciwe ahashyingurwa

Ku Cyumweru no kuwa Mbere, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru y’Abanyarwanda babiri, Ntwari Bahati na Dusabimana Theoneste biciwe mu gihugu cya Uganda mu buryo bw’amayobera muri iyo minsi ibiri ikurikiranye.

Ntwari Bahati yasanzwe yapfuye asa nk’uwanizwe kugeza ashizemo umwuka, i Kampala, mu murwa mukuru wa Uganda, ku Cyumweru itariki 29 Kanama nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

Abo mu muryango we bavuga ko hanabayeho kugerageza gutwika umurambo w’uyu mugabo wakoraga akazi k’ubukanishi I Kampala, aho yari amaze imyaka ine aba.

Mushiki we avuga ko kuwa Gatandatu, itariki 28 Kanama, nyakwigendera yatahanye n’inshuti ze ebyiri, imyirondoro yabo itamenyekanye, ariko mu gitondo cyo ku Cyumweru, abatangabuhamya bavuze ko umurambo we wari uriho ibikomere by’ubushye nyuma y’aho abagizi ba nabi bari bamaze kumwica.

Umuryango wa nyakwigendera ukomeza uvuga ko umurambo we wajyanwe mu Bitaro bya Mulago ariko batemerewe kumushyingura ku butaka bwa Uganda ahubwo basabwe kuvugana na Ambasade y’u Rwanda bakawucyura.

Mushiki we avugana na The New Times yagize ati: “Bavuze ko tudashobora kumushyingura ku butaka bwa Uganda”.

Yongeyeho ko ibyangombwa bye birimo indangamuntu byafatiriwe n’Igipolisi cya Uganda.

Hagati aho ariko, undi Munyarwanda witwa Dusabimana Theoneste nawe yishwe atewe icyuma kuwa Mbere, itariki 30 Kanama, mu giturage cya Karujanga, mu Karere ka Kabare.

Dusabimana yishwe n’ibikomere nyuma yo kubura ubufasha bwihuse bwo kwa muganga nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Abakoze ubwicanyi kandi bagiye bamwambuye amafaranga.

Igitangaje ariko, Igipolisi cya Uganda kiravugwaho guheza umuryango we mu rujijo ku kijyanye n’uburyo umuntu wabo yapfuye.

Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wahungabana mu myaka itatu ishize, Ntwari na Dusabimana ntabwo ari bo Banyarwanda ba mbere bagabweho igitero cyangwa biciwe ku btaka bwa Uganda ndetse hari abandi benshi bagiye bashimutwa bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko rimwe na rimwe bagakorerwa iyicarubozo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *