Ntibisanzwe! Umugabo wo mu cyaro bamwambuye umugore babyaranye abana batanu ku bwo kudatanga inkwano ya miliyoni esheshatu.

Umugabo witwa Laban Sabiti yambuwe umugore bari bamaze kubyarana abana batanu kuko yananiwe kwishyura inkwano ya Ugx miliyoni esheshatu.

Amakuru avuga ko uyu mugabo atuye mu cyaro cya Bishayu muri Kitojo mu Karere ka Rubanda muri Uganda.

Sabiti w’imyaka 29, asanzwe akora ubucuruzi buciriritse, mu bana yasigaranye harimo n’uw’amezi 13 kuko Sebukwe, Geoffrey Kakona, utuye muri Kanungu yahisemo kwisubiza umukobwa we. Mu bana Sabiti yasigaranye, umukuru afite imyaka 10.

Ibyakozwe na Kakona ni ukubahiriza umuco gusa Sabiti avuga ko yari hafi kwishyura.

Yagize ati ” Ni ukuri koko natinze kwishyura inkwano ariko nari ndimo kubiteganya muri uku Kuboza. Naratunguwe mbonye Databukwe aje agatwara umugore wanjye, Prize Twikirize”.

“Ntiyashatse kuntega amatwi n’ubwo nari namusobanuriye ko ngiye kubahiriza ibyo umuco untegeka”.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Ankole, George William Katatumba yabwiye Daily Monitor ko “Ibi ari uguhindura urushako ubucuruzi”.

Ati: “Umuco warangiritse”.

Avuga ko mu muco w’Abanyankole, icyagombaga gukorwa ari uguca amande Sabiti naho ngo ibyakozwe na Kakona sibyo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *