Umuyobozi wa Kaminuza yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda

Tariki ya 3 Nzeli, inzego z’umutekano za Uganda zinjiye muri Kaminuza yigenga ya Victoria, zifata Umuyobozi wayo, Dr. Lawrence Muganga zimwinjiza mu modoka ziramutwara zimukekaho ubugambanyi.

Dr. Muganga yize muri Kaminuza ya Havard no mu ya Alberta muri Canada ari naho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga.

Inzego z’umutekano zimushinja ibyaha birimo ‘ubugambanyi’, ariko abasanzwe bakurikirana politiki ya Uganda, bakemeza ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’ibikorwa amazemo iminsi byo gushaka ko izina ry’ubwoko bwe bwa ‘Banyarwanda’ rihinduka, rikaba ‘Abavandimwe’.

Amakuru ya IGIHE avuga ko uyu mwarimu afite inkomoko mu Rwanda nubwo yavukiye muri Uganda. Umuryango we wari warahungiye muri Uganda mu myaka ya 1950 aba ari naho avukira.

Uyu mugabo yari aherutse gutangiza ubukangurambaga bwo guhindura izina ry’ubwoko bwabo. Icyo gihe yavuze ko impamvu ari uko “kwitwa Abanyarwanda bituma dufatwa nk’abanyamahanga, tukimwa ibyangombwa birimo indangamuntu, ndetse no kugira ngo abana bacu binjire mu nzego z’umutekano bikaba bitoroshye”.

Bivugwa ko Dr. Muganga yari umuntu ufitanye imikoranire n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho yabaga muri Canada.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *