Guterwa umugongo mu buriri yaba ari indi sura nshya y’ihohotera rikorerwa abagabo?

“Nabaga nafashe ku gatama nagera mu rugo na we akantera umugongo. Namubwira nti ‘urimo kumpohotera’ akansubiza ko ngomba kubanza kumva icyifuzo cye nkazivaho.”

Ni ubuhamya bw’umugabo wo mu Murenge wa Nyagihanga uri mu Karere Gatsibo ho mu Burasirazuba, wamaze igihe kinini aterwa umugongo n’umugore bashakanye nk’igihano cy’uko yanyoye inzoga. Muri iyi nkuru yiswe “Kalisa”.

Mu kiganiro cy’iminota itandatu n’igice twagiranye, yansobanuriye uko yakoraga akazi ke, agahahira urugo, mbese akuzuza neza ibyo asabwa nk’umugabo ariko yakwibeshya agafata ku gasembuye akaba azi neza ko nataha atari butere akabariro.

Nyuma y’igihe kirekire, yaje kubona bimurambiye yiyemeza kureka manyinya kugira ngo asubirane icyubahiro n’uburenganzira bye. Ubu bagera mu gitanda bakubaka urugo nk’abandi bashakanye.

Kalisa ati: “Natahaga nanyoye agatama nagahamije. Nyuma y’aho ndibwira mu mutima nti ‘rero reka ndebe ko nakavaho’. Nkavaho neza mbona birakunze”.

Kubera umuco n’imibereho by’Abanyarwanda bibahatira kugira ibanga, iyo bigeze ku makimbirane hagati y’ababana biba ubwiru.

Akarusho kaba ku bibera mu buriri kuko aba ari n’ibintu badatinyuka kubwira abandi ngo babagire inama, bikaba bishobora kumara imyaka myinshi umwe ashira yumva cyangwa bigatuma bicana igihe badatandukanye.

Kalisa yavuze ko guterwa umugongo byamuzamuriraga kamere ku buryo byageraga n’aho atekereza kurwana.

Ati: “Natahaga mfite umujinya mwinshi ku buryo iyo mba umuntu uvoma hafi nari guhita mukubita. Ni uko nashyiraga mu nyurabwenge nkabyihorera”.

Iryo ni ihohoterwa…

Kalisa ahamya ko nubwo yemeye kumva icyifuzo cy’umugore akareka inzoga yahohotewe kuko yimwaga uburenganzira bwe.

Iyo ngingo ayihurizaho na Rutayisire Fidèle, Umuyobozi w’Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC).

Rutayisire yavuze ko kuba umugore yatera umugabo umugongo biturutse ku kuba nta bushake bwo kwinjira mu gikorwa afite bitakwitwa ihohoterwa kuko n’umugabo bimubaho.

Ati: “Ariko iyo umwe mu bashakanye ateye undi umugongo kugira ngo amwihimureho ashaka kumwereka ko amufiteho ububasha, iryo ni ihohoterwa. Aba amubuza kwishimira uburenganzira bwe”.

Icyakora uwo muyobozi yashimangiye ko imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ari ikintu gikwiye kubanza gutegurwa.

Ati: “Ntabwo cyakorwa impande zombi zidatekanye, zidafite amahoro mu mutima cyangwa hari ibyo zidahurizaho”.

Aho ni ho yagaragarije ko umugabo aba akwiye kuzuza inshingano zimureba mu rugo hirindwa ko kutazuzuza byaba intandaro y’ubwo bwumvikane buke mu gitanda.

Si igihano gikwiye

Kalisa ni urugero rw’abagabo benshi bashinyiriza ntibatinyuke kuvuga ibyo bakorerwa. Nyamara abagore bavuga ko gutera umugabo umugongo ari byo basanga byabafasha kumvisha abagabo ibyifuzo byabo mu gihe badashoboye guhangana na bo.

Uwaganiye n’ikinyamakuru IGIHE (utashatse gutangazwa amazina) utuye muri Gatsibo, yavuze ko umugabo atamuhahiye na we atakwemera kwishimana na we mu buriri.

Yagize ati: “Ariko ubundi ururimi rwambaye ubusa rusabira inka igisigati? Umugabo utaguhahiye, utakwambitse, utaguhingiye, utakuguriye ako gasururu nk’ak’abandi ubundi mwaba mufitanye ubwumvikane?”

Abajijwe niba adatinya kuba yatera umugabo umugongo akamuta akigendera, yasubije ati “Byanteza ibibazo kurushaho ariko umuntu afata umwanzuro akemera agatuza.”

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo ni kimwe mu bigira ingaruka zikomeye mu mibereho ya muntu kuko mu muryango ari ho ubuzima buhera.

Imitekerereze, imyitwarire n’imigirire byose bigenda kuri gahunda cyangwa nabi bitewe n’uko mu muryango byifashe.

Umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire, Dr Kazungu Denis, yasobanuye ko gutera umugongo uwo mwashakanye bishobora kumutera uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ubwo mu mubiri.

Ati: “Ashobora kugira agahinda gakabije ariko nko ku bagabo ho kubera ukuntu badakunze kugaragaza amarangamutima yabo byatuma bahangayika (stress)”.

“Uko guhangayika bigenda bituma n’ubushake bwo kubikora bugabanuka akenshi akaba yabikora kuko umugore abimusabye, ntibigende neza. Iyo bitagenze neza rero n’ubusanzwe batari kumvikana, bishobora kumutera uburemba”.

Dr Kazungu yatanze umuburo ko umugore adakwiye gutegera umugabo mu buriri ngo abe ari ho amwumvishiriza ibyo ashaka kuko bigira ingaruka mbi nyinshi zirimo no kuba yamubeshya.

Ati: “Gushyira muri gahunda ko [mu buriri] ari ho uzajya umufatira ngo ibibazo bibonerwe ibisubizo, hari igihe bitazagukundira. Hari nubwo yakwemerera kugira ngo igikorwa kibe mu kanya gato akongera kubihindura noneho bikaba amakimbirane akomeye. Icyo si igihano gikwiye”.

Hahanzwe amaso ubujyanama

Mu murenge Kalisa atuyemo wa Nyagihanga hashize imyaka 15 hari abakangurambaga biswe “Inshuti z’umuryango” bagenda bahuza abashakanye bafitanye amakimbirane, bakongera kunga ubumwe.

Mpuyenabo Léonidas ubayoboye muri iyo myaka yose, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko babarirwa mu 110 kuko mu midugudu 55 igize umurenge buri wose ubamo babiri.

Uburyo bakoramo, haba ubwo batungiwe agatoki n’umuntu ko umuryango runaka utabanye neza cyangwa umwe mu bashakanye akabegera ababwira ko afitanye ikibazo n’umufasha we, bagashaka uko bazahuza impande zombi bakaziganiriza.

Mpuyenabo yagize ati: “Iyo twumvise ko mu rugo hari amakimbirane turabasura inshuro nyinshi kugira ngo tumenye ubwoko bw’amakimbirane ahari […] Turabicaza tukabaganiriza buri wese akavuga ihohoterwa akorerwa ukuri kukajya ahagaragara, tukamenya uko tubakiranura”.

Imyumvire y’uko umugabo adakwiye kuvuga ko yahohotewe nayo yangije byinshi. Akenshi bakorerwa ihohoterwa bakaribona ariko bakumva ko umugabo akwiye gushinyiriza, ko umugore ari we ukwiye kuvuga ko yahohotewe gusa.

Mpuyenabo yavuze ko iyo myumvire yababereye imbogamizi ariko uko imyaka yicuma bigenda bihinduka, buri wese akumva ko akwiye kuvuga ihohoterwa yakorewe.

Ati: “[Abagabo batewe umugongo] baratinyuka bakabitubwira. Bamaze kumenya ko ari ihohoterwa nabo baba bakorewe. Uko umugore amurega ngo amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ni ko n’umugabo amurega ko yamuteye umugongo”.

Umwe muri abo bakangurambaga babarizwa mu Inshuti z’umuryango yatangaje ko gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango yabanje kumvwa nabi kuri bamwe bigatuma ihohoterwa ryo mu ngo ryiyongera kuko bamwe bayifashe nk’icyishingikirizo cyo guhonyora uburenganzira bw’abandi.

Hari kandi “amabwire” n’ibihuha, aho umugabo yashoboraga kugaragara ari kumwe n’umugore utari uwe cyangwa umukobwa utarashaka abamubonye bakihutira kubwira uwo babana ngo yamuciye inyuma bikaba byatuma bashyamirana.

Umusaruro w’Inshuti z’umuryango waragaragaye kuko zivuga ko imiryango irenga 80% zagezeho yongeye gusubirana.

Mpuyenabo yavuze ko mu gihe abahohotewe batinyutse kubivuga bakagisha inama cyangwa bakabigeza mu buyobozi igihe ari ngombwa, byongeweho ubukangurambaga ihohoterwa ribera mu ngo ryaranduka burundu.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwo mu 2020, bwerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7.210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu cyose. Muri iyo myaka ine, ab’igitsina gore bahohotewe bangana na 48.809.

Icyakora abenshi mu bagabo bahohoterwa ntibaratinyuka kubivuga kuko batekereza ko ari “ubugwari”.

IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *