Kampala: Umuntu umwe yapfuye abandi barindwi barakomereka mu gitero cyagabwe n’ibyihebe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu murwa mukuru wa Uganda, I Kampala, habaye iturika rikomeye ry’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyahitanye umuntu umwe abandi barindwi barakomereka.

Iki gisasu kikaba cyaturikiye mu gace ka Kawempe gaherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Kampala ku wa Gatandatu ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro, aka gace kazwiho kugira amaresitora.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umuvugizi wa Police w’icyo gihugu Fred Enanga yavuze ko muri ayo masaha bahise bagera muri ako gace kazwi nko kuri Nyirantarenga cg iwabo w’ururiro rwa Digida “Digida Eating Point”.

Yavuze ko basanze umuntu umwe ariwe uhitanwe n’iryo turika n’aho abandi barindwi bakomeretse bikomeye bajyanwa mu bitaro bikuru bya Mulago.

Uyu muvugizi akaba yahamagariye abaturage gutuza kugeza hamenyekanye intandaro y’iturika ry’icyo gisasu ndetse nababa bagiturikije.

Ubundi muri iki gihugu isaha yo gutaha yari saa moya n’ubwo iyi saha iba itubahirijwe.

Kuya 8 Ukwakira niho Umutwe wa Leta ya Kisilamu ISIS yigambye igitero cyagabwe kuri sitasiyo ya Polisi iherere muri aka gace ka Kawempe hafi y’aho icyi gisasu cyaturikiye.

Haba abayobozi ndetse n’Ibitangazamakuru bitandukanye bikorera muri iki gihugu ntawigeze atangaza iby’iturika by’iki gisasu uretse polisi yonyine niyo yabikomojeho ivuga ko habayeho guturika kudakanganye.

Si Polisi gusa y’iki gihugu yatangaje iturika ry’iki gisasu kuko naPerezida w’icyi gihugu Yoweri Museveni yabitangaje abinyujije nawe ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko ahawe amakuru ko habaye iturika ry’ikibombe mu gace ka Kwata, Komamboga.

Ati: “Amakuru mfite ni uko haje abantu batatu bafite isashi irimo ibintu bayisiga aho barigendera nyuma nibwo habayeho guturika”

Yavuze ko bigaragara ko ari umutwe w’iterabwoba ko icyigiye gukurikiraho ari ukubahiga mpaka.

Kuva icyo gihe cya mbere hatangiye kugaragara ibikorwa by’iterabwoba, Ubwongereza ndetse n’Ubufaransa bahise bahagarika ingendo zerekeza muri Uganda, ndetse basaba abaturage babo kuba maso bakirinda ahantu hateranira abantu benshi nko mu tubari, mu ma resitora no mu ma hoteri.

Muri 2010, ibitero bibiri byagabwe muri Kampala byibasiye Abarebaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi, icyo gihe abasaga 76 bahasize ubuzima. Umutwe w’Abarwanyi bo muri Somariya Al-Shabab nibo bigambye icyo gitero.

Ibi bitero bya mbere hanze ya Somaliya, byagaragaye ko ari ukwihorera nyuma y’uko Uganda yoherejwe na Afulika yunze Ubumwe mu gihugu cyazahajwe n’intambara mu rwego rwo kugarura amahoro bahashya umutwe wa Al-Shabab.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *