Guverinoma ya Mali yatesheje agaciro amasezerano y’igisirikare yagiranye n’u Bufaransa mu myaka 9 ishize.

Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali kuri uyu wa 2 Gicurasi 2022 yatangaje ko yatesheje agaciro amasezerano y’ubufatanye mu by’igisirikare iya Ibrahim Boubacar Keita wahiritswe ku butegetsi yari yaragiranye n’u Bufaransa mu myaka 9 ishize.

Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yabitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Mali, Abdoulaye Diop, yemeje ko iyi Leta yatesheje agaciro aya masezerano ndetse ibimenyesha iy’u Bufaransa.

Iyi Leta iyobowe na Colonel Assimi Goïta itesheje agaciro aya masezerano nyuma y’aho mu Kuboza 2022 yari yarasabye iy’u Bufaransa ko yavugururwa.

Muri Mutarama 2022 Minisitiri Diop ni bwo yabitangarije France 24, yongeraho ko Mali yatanze urutonde rw’ibigomba kuvugururwa muri aya masezerano.

Aya masezerano yasinywe mu rwego rwo kugira ngo ingabo z’u Bufaransa zifashe iza Mali mu rugamba rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

U Bufaransa ku ikubitiro bwohereje ingabo 4000, bigera aho bwagura ubutumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano, bukwira mu karere ka Sahel kose.

Ay masezerano yasinywe bwa mbere muri Werurwe 2013, avugururwa tariki ya 16 Nyakanga 2014. Mali iyatesheje agaciro mu gihe umubano wayo n’u Bufaransa utameze neza, kuko buyishinja gukorana n’umutwe w’abacancuro wa Wagner ukomoka mu Burusiya, ndetse buyishyiraho igitutu ngo ihagarike gukorana ‘n’Abarusiya’.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse gutangaza ivanwa ry’abasirikare b’igihugu cye muri Mali aho bari bamaze imyaka ikabakaba 10 bahanganye n’imitwe y’iterabwoba muri icyo gihugu n’ibindi bigikikije.

U Bufaransa bufite ingabo zigera ku bihumbi bitanu muri Mali n’akarere iherereyemo ka Afurika y’Uburengerazuba ariko mu myaka umunani ishize Guverinoma ya Mali n’abaturage bakomeje kugaragaza ko batishimiye kuba kw’izo ngabo mu gihugu cyabo.

Iyi ntero yahawe inyikirizo n’agatsiko k’abasirikare gaherutse gufata ubutegetsi muri Mali aho imibanire y’icyo gihugu n’u Bufaransa yahise irushaho kuba mibi.

BBC itangaza ko ingabo z’u Bufaransa zigiye gukurwa muri Mali zizahita zoherezwa mu bindi bihugu byo mu karere ka Sahel gasanzwe kanabarizwamo icyo gihugu cya Mali.

Ni iki cyateye imitwe y’iterabwoba kwibanda muri Mali n’akarere ka Sahel?

Umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda n’uwa Islamic State yafashe umwanzuro wo kwibanda muri Mali n’akarere ka Sahel icyo gihugu giherereyemo nyuma yo kubona ko ikomeje gukubitwa inshuro mu Burasirazuba bwo Hagati bituma bayoboka ako karere karimo ubutayu bwa Sahara n’ibice bimwe by’ibihugu nka Niger, Chad, Mali, Burkina Faso na Mauritania.

Si iyo mitwe y’iterabwoba gusa iri muri ako karere kuko hari n’indi irimo Ansaroul Islam ndetse n’umutwe wa Boko Haram.

Kubera iki u Bufaransa bwashyize ukuboko kwabwo muri izi ntambara?

Mu 2013 ni bwo u Bufaransa bwohereje ingabo zabwo ibihumbi bitanu muri Mali cyari gihanganye n’inyeshyamba.

Nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, abacanshuro b’Aba ‘Tuareg’ bamurwaniriraga bahise basubira muri Mali biyemeje kurwana bakabona ubwigenge bw’agace k’amajyaruguru y’icyo gihugu.

Bifashishije intwaro bari barahawe na Gaddafi, bahise biyunga kuri al-Qaeda na Islamic State kugeza ubwo batangiye kugenzura igice cy’amajyaruguru hafi yo kwigarurira igihugu cyose.

U Bufaransa bwakoronije Mali kugeza mu mwaka wa 1960 na bwo bwafashe iya mbere buvuga ko bushaka kurinda abaturage ba Mali ndetse n’abaturage babwo bagera ku bihumbi bitandatu basanzwe batuye muri icyo gihugu.

Mu basirikare b’u Bufaransa boherejwe muri Mali abagera ku 2400 bagiye mu majyaruguru abasigaye bakajya bakora ibikorwa byo guhiga ibyihebe hakoreshejwe indege zitagira abapilote na za kajugujugu mu karere ka Sahel muri rusange.

Si izo ngabo gusa zagiye mu karere ka Sahel kuko hari izindi zigera ku 14000 z’Umuryango w’Abibumbye zabaga zikorana bya hafi n’ingabo z’igihugu za Mali mu kugarura amahoro.

Kuki u Bufaransa butacyishimiwe muri Mali?

Mu myaka icyenda ishize ubwo ingabo z’u Bufaransa zasesekaraga muri Mali zakiranwe urugwiro n’akanyamuneza ariko ibi ntibyamaze kabiri kuko kugera muri icyo gihugu kwazo bitacogoje umurindi wo kwiyongera kw’ibikorwa by’iterabwoba ahubwo ngo byanarushijeho kwiyongera kurusha uko byari bisanzwe.

Ibi byagize ingaruka zikomeye zirimo no kuba hari abaturage byarangiye biyunze ku mitwe y’iterabwoba maze biyifasha gusakara mu bindi bihugu nka Burkina Faso na Niger ndetse banashinga ibirindiro mu Butayu bwa Sahara.

Abaturage benshi byatumye bashidikanya ku mumaro w’ingabo z’u Bufaransa zananiwe guhosha no gucogoza ibyihebe bitari biboroheye mu gihugu cyabo, maze bituma igishyika izi ngabo zari zarakiranwe kiyoyoka.

U Bufaransa n’u Burusiya Byatangiye Guhangana Bipfa Mali?

Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa iheruka kwerura ko ifite impungenge zikomeye, nyuma y’uko bigiye ahabona ko hari amasezerano arimo kunozwa hagati ya Mali n’ikigo Wagner Group cyo mu Burusiya, gitanga serivisi za gisirikare mu bihugu bitandukanye.

Reuters yanditse ko yabonye amakuru ko ayo masezerano azatuma abahanga mu by’umutekano b’Abarusiya boherezwa muri Mali, igihugu cyakolonijwe n’u Bufaransa ndetse bufiteyo ingabo n’ibirindiro bikomeye.

Amakuru avuga ko ayo masezerano azifashishwamo abacanshuro bagera mu 1000 ba Wagner Group, andi akavuga ko uwo mubare waba ari muto.

Muri icyo gihe ngo Wagner Group izaba yishyurwa miliyoni $10.8 ku kwezi, kubera serivisi izaba itanga zirimo gutoza ingabo za Mali no kurinda abayobozi bakuru.

Ibi byose birimo kuba mu gihe Mali iyobowe na Colonel Assimi Goita, urangaje imbere abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita.

Hari amakuru ko u Bufaransa bwahise butangira gutereta ibihugu by’inshuti nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, ngo bifatanye gukumira ko u Burusiya bwakwigarurira umutekano wo muri Mali.

Buhangayikishijwe nuko kugera muri Mali kw’Abarusiya bizagira ingaruka ku bikorwa byabwo bimaze igihe muri Mali, bijyanye no kurwanya iterabwoba mu gace ka Sahel, rikorwa n’imitwe ya Al-Qaeda na Islamic State.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa Florence Parly, yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’amasezerano ashobora kuba yaremeranyijweho hagati ya leta Bamako na Wagner Group.

Ati: “Ku rundi ruhande, hari ibintu biteye impungenge birimo kubera muri Mali, niba amakuru avuga ko abayobozi ba Mali bemeye kugirana amasezerano na Wagner, byaba biteye impungenge cyane kandi bivuguruza ndetse bidahuye n’ibyose twakoze byose mu myaka ishize n’ibyo dushaka gukora mu gushyigikira ibihugu bya Sahel”.

Hari amakuru ko mu gihe umubano n’u Bufaransa wari utangiye kugenda biguru ntege, Mali yakomeje gukaza ibiganiro n’u Burusiya, aho Minisitiri w’Ingabo Sadio Camara yari i Moscow ndetse agakurikirana imyitozo ya gisirikare ku wa 4 Nzeri.

Icyo gihe yanahuye na Minisitiri w’ingabo wungirije w’u Burusiya, Alexander Fomin.

Bagiranye ibiganiro biganisha ku “bufatanye mu bya gisirikare” nk’uko Minisiteri y’Ingabo za Mali yabitangaje. Gusa ntabwo ubwo bufatanye bwasobanuwe.

U Bufarana nabwo bwohereje i Moscow umudipolomate wabwo ushinzwe Afurika, Christophe Bigot, ku wa 8 Nzeri. Yagiranye ibiganiro n’intumwa yihariye ya Perezida Vladmir Putin ishinzwe Uburasirazuba bwo hagati na Afurika, Mikhail Bogdanov.

Ntabwo u Bufarana bwifuje gutangaza byinshi ku ruzinduko rwa Bigot i Moscow.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *