Zambia yashyize umucyo ku makuru y’uko igiye kubakwamo ibirindiro by’ingabo za Amerika bishinzwe Afurika

Perezida Hakainde Hichilema yatangaje ko nta birindiro by’ingabo z’ikindi gihugu biri ku butaka bwa Zambia, bitandukanye n’ibikomeje kugarukwaho n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Perezida Hichilema, yagize ati: “Ku butaka bwa Zambia hari ibirindiro by’Ingabo za Zambia gusa. Mureke twe kujya impaka ku bihuha”.

Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi, Patriotic Front, riheruka gutangaza ko Perezida Hichilema yemereye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubaka ibirindiro muri Zambia.

Rivuga ko intego yonyine yo kubaka ibirindiro by’Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe Afurika (AFRICOM) muri Zambia, ari ukurinda inyungu za Amerika aho kuba iz’iki gihugu.

Itangazo ryasohowe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Patriotic Front, Nickson Chilangwa, rivuga ko butagishije inama, ubutegetsi bushingiye ku Ishyaka UPND bwafashe icyemezo “cyo guha icyicaro Ingabo za Amerika ku butaka bwa Zambia”.

Ryabazaga niba hari ububasha Hichilema ahabwa n’Itegeko Nshinga, bumuhesha kwemerera igihugu cy’amahanga kubaka ibirindiro by’ingabo ku butaka bw’iki gihugu.

Iryo shyaka ryakomeje riti: “Amerika iri mu ntambara n’ibihugu byinshi kandi kuyemerera kubaka ibirindiro hano muri Zambia birayishyira mu mboni z’abo bose bahanganye na Amerika”.

Iryo shyaka ryanabazaga niba Zambia nayo ishobora kwemererwa gushyira ibirindiro bya gisirikare muri Amerika.

Ni icyemezo ngo ubutegetsi bwa Hichilema bwafashe ngo bukunde buhabwe amafaranga menshi bukeneye muri IMF.

Patriotic Front yakomeje iti: “Icya mbere dusaba Perezida Hichilema na Guverinoma ye ni ugushyira ahagaragara ibikubiye mu masezerano yagiranye n’Abanyamerika; icya kabiri kandi gikomeye, turasaba Perezida kwisubiraho ku cyemezo cyo kwemerera Amerika kubaka ibirindiro bya gisirikare cyangwa ibiro byo kuyoboreramo ingabo ku butaka bwacu”.

Minisitiri w’Ingabo wa Zambia, Ambrose Lufuma, aheruka kuvuga ko Amerika itagiye kubaka ibirindiro bya AFRICOM muri Zambia, ahubwo igikorwa cyumviswe nabi ari uko hagiye gushyirwaho ibiro bishinzwe ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiro kandi ngo bizaba bikorera muri Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, i Lusaka.

Yashimangiye ko Zambia idafitanye umubano mu bya gisirikare na Amerika gusa, ahubwo n’ibindi bihugu hirya no hio ku isi.

Ibiro bivugwa bya AFRICOM ngo biri mu Budage, kandi nta gahunda yigeze yemeranywaho yo kubyimurira muri Zambia.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *