Guverinoma y’u Rwanda iri gushakisha uburyo zimwe muri shene za YouTube zafungwa burundu

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ikigo cya YouTube bishobora gutuma zimwe muri shene zifungwa.

Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, Dr Murangira yatangaje ko izi shene ari izifashishwa mu guhakana no gupfobya jenoside hamwe n’izikwirakwiza imvugo z’urwango (hate speeches) n’amacakubiri.

Yagize ati: “Hari ibiganiro biriho byo kugira ngo aba bantu bose bakwirakwiza izi mvugo zo gukurura amacakubiri, zo gupfobya jenoside, hari ibiganiro biriho kugira ngo zijye zifungwa. Ni ibiganiro biri hagati ya Guverinoma na YouTube”.

Mu gihe YouTube yaba yumvise icyifuzo cya Guverinoma y’u Rwanda ikanagishyira mu bikorwa, iyi yaba ari ingamba ya kabiri yaba ifatiwe ba nyiri izi shene yiyongera ku yo gukurikiranwa n’ubutabera.

Mu bafunzwe bakurikiranweho kwifashisha YouTube mu gukora ibi byaha barimo Idamange Iryamugwiza Yvonne wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 adahari, Karasira Aimable ukiburanishwa na Hakuzimana Abdou Rashid uri mu maboko y’ubushinjacyaha mbere y’uko atangira kuburanishwa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *