Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ikigo cya YouTube bishobora gutuma zimwe muri shene zifungwa.
Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, Dr Murangira yatangaje ko izi shene ari izifashishwa mu guhakana no gupfobya jenoside hamwe n’izikwirakwiza imvugo z’urwango (hate speeches) n’amacakubiri.
Yagize ati: “Hari ibiganiro biriho byo kugira ngo aba bantu bose bakwirakwiza izi mvugo zo gukurura amacakubiri, zo gupfobya jenoside, hari ibiganiro biriho kugira ngo zijye zifungwa. Ni ibiganiro biri hagati ya Guverinoma na YouTube”.
Mu gihe YouTube yaba yumvise icyifuzo cya Guverinoma y’u Rwanda ikanagishyira mu bikorwa, iyi yaba ari ingamba ya kabiri yaba ifatiwe ba nyiri izi shene yiyongera ku yo gukurikiranwa n’ubutabera.
Mu bafunzwe bakurikiranweho kwifashisha YouTube mu gukora ibi byaha barimo Idamange Iryamugwiza Yvonne wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 adahari, Karasira Aimable ukiburanishwa na Hakuzimana Abdou Rashid uri mu maboko y’ubushinjacyaha mbere y’uko atangira kuburanishwa.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/_18mOZbl5pc
https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com