Habonetse Kompanyi igiye kujya yishyura Frw miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800 ku kwezi ku kazi ko kuryama gusa

Mu gihugu cya Ghana, Kompanyi rurangiranwa mu gukora imifariso ihenze (matera) yitwa Crafted Beds, yatangaje ko igiye kujya yishyura ama-Ghanaian Cedi (GHC) ibihumbi 17 ku kwezi ku bantu bazajya bakora akazi ko kuryama gusa ku mifariso yakoze.

Aka kayabo k’amafaranga gahwanye na 2786.90809 USD ( Frw 2,837,808).

Mu gihe kuryama bifatwa nk’ubunebwe, iyi kompanyi mu itangazo ryanyuze kuri konti ya Instagram ya LADbible, ivuga ko ikigamijwe ari isuzuma ry’imifariso batunganya, ubundi bo bakishyura uwayiryamyeho.

Craft Beds isanzwe ikora imifariso y’abaherwe, irimo gutanga aka kazi ko kugerageza iyo mifariso, abantu bagahembwa ku kwezi.

Ushaka ako kazi azajya ahabwa akazi ko kuryama ku mifariso itandukanye yakozwe n’uruganda buri cyumweru kimwe, akazajya yandika uko yiyumva, niba asanga ari nziza kuyiryamaho ahanini harebwa niba ituma umuntu yumva amerewe neza.

Ikiri gutuma uruhuri rw’abantu bashaka aka kazi ni uko uzagahabwa azajya aba yemerewe kuryama, kureba Netflix ndetse n’ibindi bintu byose uryamye yabasha gukora.

Kwishyura ayo amafaranga ku bakora akazi ko kuryama bizafasha iyo kompanyi kumenya uko yakora neza imifariso ituma abakiliya bamererwa neza nk’uko yabivuze mu itangazo.

Kuri ubu ubusabe bukomeje kwakirwa ku bwinshi nk’uko The Pulse yo muri Ghana ibivuga ndetse ngo abantu barajwe ishinga no gukorera ako gafaranga katari gake.

Ugasaba agomba kwemera ko azajya akora (kuryama) amasaha 37.5 ku cyumweru kandi buri cyumweru akazajya aryama ku mufariso umwe, ikindi cyumweru bakamuha undi wo kugerageza.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *