Umukobwa w’ikizungerezi yibasiye bikomeye Diamond Platnumz amusaba guhagarika kunyaramo imbere mu bantu akajya asohorera hanze.

Mange Kimambi, umunya-Tanzania uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yibasiye bikomeye Diamond Platnumz amuziza gutera inda umugore wese bakundanye atabanje gutekereza ku ngaruka.

Uyu Mange Kimambi wibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaherukaga kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze anenga cyane Tanasha Donna ku kuba yarabyariye Diamond hakiri kare kandi atari abyiteguye, anavuga kandi no ku bandi bagore baguye mu mutego wo kubyarana na Diamond, ko kuba yarabataye ari uko bemeye kumubyarira.

Ati: “Ntabwo bikwiye gushinja Diamond kuri byose. Aba bakobwa bsbs bsbyizaniye. Bamutega umutego bagatwita nyuma y’ibyumweru bike bahuye noneho bamutegerereza ku kintu atigeze abasaba kandi atari yiteguye”.

Kuri Tanasha donna, Kimambi yamugiriye inama yo kureka gushakira impuhwe ku mbuga nkoranyambaga ahubwo ko agomba gushimira ko umubano we na Diamond urangiye kandi ko agifite umwuga wa muzika.

Ati: “Tanasha zirikana iki. Kandi ntushakire impuhwe rusange muri aya magambo. Ishimire byibuze ko mutandukanye ufite umwuga. Abantu benshi bakuburiye ko ibi bizabaho”.

“Mu byukuri, buri muntu wese ashinja Diamond ko nta bwenge afite, kuko aba bakobwa baba bafite ibyifuzo byabo by’ubuzima bw’akataraboneka bifuza kugeraho”.

Avuga kuri Diamond, Mange yavuze ko impamvu urubyaro rwe rukomeje kwiyongera ari uko uyu muhanzi atagira umuco wo gukoresha agakingirizo.

Mange asa n’usebya Diamond, yamubwiye ko bibaye byiza yajya asohorera hanze mu gihe adafite ubushobozi bwo kubona agakingirizo mu rwego rwo kudatera inda.

Ati: “Nawe musore Diamond niba udashobora gukoresha agakingirizo jya usohorera hanze umenye kurinda imbuto zawe”.

Mange Kimambi yaburiye Diamond, amusaba ko agomba kugira ubushishozi ku bagore akundana na bo, ngo kuko abenshi baba bashaka amafaranga ye.

Ku bijyanye n’uko Diamond abyara abana benshi, Mange abisanisha no kuba uriya muhanzi ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe, bitewe n’uko mu bihe byashyize hari abamushinjaga ko atabyara. Yamusabye kubihagarika akareka kunyara imbere mu bantu..

Ati: “Ariko birashoboka ko wagize ikibazo mu mutwe kubera ko abantu bavuze ko udashobora kubyara none uri kubikora buri mwanya… Twaremeye hagarika kunyara imbere mu Bantu”.

Mange Kimambi uzwiho kuba yangana urunuka na Zari wigeze gukundana n’uyu muhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnum yihanangirije uyu muhanzi kureka kubyara, amubwira ko nibimunanira azaza akabimwigisha ubwe.

Ati: “Ninumva ngo wongeye gutera undi mwana inda, nzafata indege tubonane nguhane nka mushiki wawe. Ibintu bijyanye n’ibirori byo mu gikoni mbaye mbivuyemo kuko nabisezeyeho, ariko niteguye kugufasha gato”.

Kugeza magingo aya, Diamond Platnumz amaze kubyara abana bane ku bagore batatu batandukanye. Barimo babiri yabyaranye n’umuherwekazi Zari Hassan wo muru Uganda, uwo yabyaranye n’Umunya-Tanzania Hamisa Mobetto ndetse n’uwo aheruka kubyarana n’umunya Kenyakazi Tanasha Donna.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *