Umunyeshurikazi yirukanwe nyuma yo gufatwa aryamana n’ushinzwe umutekano (Umuzamu) ku kigo yigagamo.

Mu gihugu cya Zimbabwe, umukobwa w’umunyeshuri ufite imyaka 16 y’amavuko aherutse kwirukanwa mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa nyuma yo kwishora mu mibonano mpuzabitsina mu kigo cy’ishuri n’umusore wari ushinzwe gucunga umutekano (security guard) ku kigo, wakoreshwaga n’icyo kigo cy’ishuri.

Uwo muzamu wamenyekanye nka David Tembo, bikekwa ko yaba arengeje imyaka mirongo itatu y’amavuko, bivugwa ko yeguye ku mirimo ye mu rwego rwo gusibanganya amahano yakoze n’uyu mukobwa w’umyeshuri utatangajwe amazina.

Bivugwa ariko ko uyu muzamu David Tembo, we akomeje kuba agicumbikiwe kuri iryo shuri.

Ni mu gihe umunyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa gatatu, we yirukanwe ku ishuri rugikubita, ibintu byarakaje cyane ababyeyi b’umukobwa.

Hagati aho, se w’uyu mukobwa arashinja umuyobozi w’ishuri, Madamu Nomatsamsanga Kusena, kuba yarakingiye ibaba uyu muzamu.

Ku bwe, ati: “Umuyobozi w’ikigo arinda gute umuntu wamushukiye umukobwa akamukoresha imibonano mpuzabitsina? Nta kintu nakimwe bakoze kuri uyu muzamu, kandi umuyobozi arashaka ko tugenda tukibagirwa ibyabaye ku mukobwa wacu”.

Se w’umukobwa akomeza yibaza ati: “Umusore ushinzwe gucunga umutekano ni umuntu dushinga abana bacu ku ishuri kandi agomba kuba ari umubyeyi. Nigute yabigirira umukobwa wanjye?”

Ikibabaje nuko twahawe ibaruwa yo kwimurwa mu kindi kigo gusa, tubwirwa gushakiraa umukobwa wanjye irindi shuri kuko ritakimukeneye. Tembo yabajijwe kugirango agire icyo abivugaho, ariko yahakanye ko atigeze aryamana n’uwo munyeshuri wo mu mwaka gatatu.

Tembo ati: “Sinzi ibyo muvuga; yego ndamuzi ariko ibiganiro urimo kuvuga birebana n’undi musore. Telefone yanjye niyo yakoreshejwe mu kohereza ubutumwa kandi nanjye natunganya terefone ye. Umuyobozi w’ishuri, Madamu Kusena, ashobora gutanga ubuhamya kuko namusobanuriye byose”.

Hagati aho, Madamu Nomatsamsanga Kusena yanze kuvugana n’umunyamakuru.

Agira ati: “Nta bushobozi mfite n’umwanya wo kuvugana n’itangazamakuru, nshobora kukwohereza ku bayobozi gusa. Ntacyo nabivugaho”.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *