Amakuru mashya: Padiri Nahimana nawe yahamagariye abantu gufata intwaro, bakarwanya Leta y’u Rwanda

Padiri Nahimana Thomas uvuga ko ari Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda iri mu buhungiro, yatangiye guhamagarira abantu gufata intwaro bakarwanya Leta y’u Rwanda.

Aya magambo yayavugiye mu nama yamuhuje n’abagize iyi guverinoma yatambutse kuri shene ye ya YouTube ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021.

Padiri Nahimana yabwiye “Abanyarwanda” ko bakwiye gushira ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo mu nzira zose zishoboka, byaba na ngombwa bagakoresha intwaro kuko ngo igihe cyageze.

Yagize ati: “Dukwiye twese gusohoka mu gikonoshwa cy’ubwoba nk’uko umuvandimwe Idamange yakomeje kubitubwira, tukisuganya maze tugahagurukira kurengera uburenganzira bwacu mu nzira zose dushoboye”.

“Aho ibihe bigeze, turabona twabagira inama ko mudakwiye no gukomeza gutinya ko bibaye ngombwa rwose kandi ubanza igihe cyarageze, n’intwaro abantu bazifata ariko bakarengera uburenganzira bwabo”.

Yakomeje agira ati: “Igihe kirageze ngo tubyitegura mu mutwe no ku mutima, igihe ni iki ngiki”.

Avuga ko igihugu kiri mu bihe bikomeye, akabigereranya n’icyo ngo Yezu yigeze gusaba buri wese kugurisha igishura cye kugira ngo agure inkota.

Yavuze ko biri mu gitabo cya Luka 22:36 hagira hati: “Arababwira ati ’Ubu noneho, ufite agasaho k’ibiceri nakajyane; n’ufite umufuka abigenze atyo; n’udafite inkota nagurishe igishura cye, maze ayigure’”.

Aya magambo ya Padiri Nahimana asa n’ayigeze gutangazwa na Paul Rusesabagina wabaye Perezida w’impuzamashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rya MRCD-Ubumwe mbere y’uko atabwa muri yombi muri Kanama 2020.

Rusesabagina muri videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, nk’umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu, yumvikanye ashyigikiye abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN/NLF wagabye ibitero mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu mu 2018 no mu 2019, asaba n’Abanyarwanda kuwushyigikira.

Muri iyi videwo, Rusesabagina agira ati: “Kuva mu ntangiriro za Nyakanga 2018, NLF yatangije urugamba rwo kubohora Abanyarwanda. Mu 2019, twihutishije urugamba. Ni igihe cyo kugerageza umusaruro wacu wa nyuma”.

Icyo gihe Rusesabagina yakomeje agira ati: “Nshyigikiye ko urubyiruko rwacu NLF (National Liberation Forces) rurwanya ingabo za Kagame kugira ngo rubohore Abanyarwanda”.

Ati: “Nk’Abanyarwanda ni ngombwa ko twumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwo kubohora u Rwanda. Ku bw’iyi mpamvu, ndasaba Abanyarwanda bose, imiryango yose ya politiki n’irengera rubanda gushyigikira uru rubyiruko rw’abasore n’abakobwa rwatangije uru rugamba…”

Rusesabagina ubu afungiwe ibyaha by’iterabwoba, aho urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 gusa Ubushinjacyaha bwajuririye igihano we n’abandi 20 bareganwaga bakatiwe kuko bwemeza ko ari gito.

Na Idamange Iryamugwiza Yvonne afungiwe amagambo ajya gusa n’aya.

Uyu mugore wamenyekaniye mu biganiro byo kuri YouTube, yumvikanye atangaza ko Umukuru w’Igihugu atakiriho.

Aya magambo yakunze gutangazwa na Padiri Nahimana mu bihe bitandukanye, yiyongereyeho gusaba Abanyarwanda kujya kwigaragambiriza ku biro bikuru bitwaje Bibiliya, ni yo yatumye atabwa muri yombi muri Gashyantare 2021.

Idamange aherutse guhamwa ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, no gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga bifitanye isano n’aya magambo.

Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 tariki ya 30 Nzeri 2021.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *