Nitwa Claire ntuye I Kigali, Nkunda gusomana ariko iyo mbikoze cyane iminwa irandya kandi kubireka byarananiye-Nkore iki?

Muraho neza! Nitwa Claire ntuye mu mujyi wa Kigali, ndi umukobwa abahungu benshi barangarira kuko Imana yangiriye ubuntu indemana ikimero n’uburanga ku buryo ntatinya kuvugabko nujuje ibintu byinshi bikurura abagabo.

Nubwo abagabo benshi baba bifuza ko dukundana, akenshi nihagararaho ariko ntababeshye rimwe na rimwe hari abo nemerera bitewe n’uko ntashobora kumara amasaha abiri ntasomanye n’umuhungu ngo numve ntuje.

Akenshi nkururwa n’iminwa y’abahungu ku buryo hari uwo mbona nkumva najya kumwisabira ko twabikora wenda nk’iminota 15.

Ni ibintu nisanzemo kuburyo kubivamo byananiranye kandi burya iyo mbikoze wenda nk’inshuri 10 ku munsi numva bidahagije ariko iminwa ikandya nkumva nakwirirwa nyishimagura.

Uku iminwa igenda indya bintera ingaruka z’uko nyishima bya hato na hato, ugasanga rimwe ikunze gushishuka cyangwa gucikaho ibisebe andi amaherezo nkumva ngikeneye gusomana n’undi muntu.

Nanditse mbasaba ibitekerezo, niba hari uwaba afite inama yamfasha gukemura iki kibazo, yayimbwira nkareba ko byibuze hari mpinduka nkeya nagira kuko kuvuga ngo byahita bikemuka burundu nanjye ndabizi ko bitoroshye.

Ndabashimiye kandi nizeye ko ibitekerezo byanyu birambera ingirakamaro.

Murakoze ni inshuri yanyu ibakunda cyane Claire.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uyu rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *