Amagambo Pasiteri Zigirinshuti yavuze ku Ntambara y’Abacengezi yatumye ahagarikwa mu itorero rya ADEPR

Itorero rya ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge.

Iki gitaramo Pasiteri Zigirinshuti yabwirijemo cyabaye ku wa 19 Nzeri 2021, cyatumiwemo Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke na Shalom y’i Nyarugenge ari naho cyabereye.

Pasiteri Zigirinshuti yagaburiye abacyitabiriye ijambo riri muri 2 Petero 2:9 havuga hati: “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe’’.

Muri iyi nyigisho yavuze ko Imana ifite uko yagenza ibibazo by’abantu bayigumyeho.

Ati: “Uwubaha Imana, Umwami Imana afite uko yagenza ibintu bye. Nta kigoye Uwiteka yabura uko agenza’’.

Pasiteri Zigirinshuti usanzwe ari Umushumba muri Paruwasi ya Gasave yifashishije ingero zitandukanye zirimo urugendo rw’Abiyisiraheli bava mu Misiri [Egiputa].

Mu kurushaho kumvikanisha inyigisho ye, yatanze urugero rw’uburyo mu Ntambara y’Abacengezi, abaturage banze kwitandukanya n’abacengezi [kuko barimo abana babo, abakwe n’abandi bo mu miryango] barwanyirijwe hamwe.

Mu myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo zari iza RPA zinjiye mu rugamba rwo guhangana n’abacengezi.

Icyo gihe byari bigoye kurokora umuturage ucumbikiye umucengezi kuko hari abanze kubarekura no gutungira inzego z’umutekano agatoki kuko bari bafitanye amasano.

Muri icyo kibwiriza, Pasiteri Zigirinshuti yashushe nk’ushaka kuvuga ko mu myizerere, umuntu wifatanya n’umwanzi Satani bigora kumurokora.

Mu nyigisho iri kuri YouTube ya ADEPR NYARUGENGE_CHURCH ifite amasaha atatu, iminota 38 n’amasegonda 24, hakuwemo uduce duto tw’aho Pasiteri Zigirinshuti yatanze urugero ku Bacengezi n’aho Pasiteri Rurangwa bari kumwe asa n’umusubiza.

Gusa bamwe mu bitabiriye ayo materaniro bahamije ko uyu mukozi w’Imana yakoresheje urwo rugero rw’Abacengezi, akagera n’aho avuga ko “abanze kwitandukanya nabo babigendeyemo” nkuko inkuru ya IGIHE ikomeza ibivuga.

Ubusanzwe muri ADEPR, iyo Abapasiteri bamaze kubwiriza basengera abemeye kwihana ibyaha cyangwa bagasengera abarwaye.

Muri uwo mwanya rero, ni bwo Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yashimiye Pasiteri Zigirinshuti ‘watuganirije neza amagambo meza’.

Yavuze ko ubwo yigishaga yatanze urugero rumwibutsa inkuru iri muri 1 Samweli ivuga kuri Yesayi wohereje Dawidi ku rugamba ngo ajye kureba uko bakuru be bameze.

Yakomeje ati: “Iyo abantu bari mu ntambara, amakuru aturuka ku rugamba hari aza ari ukuri n’aza ari ibihuha”.

Ibyakuriye aya magambo ya Pasiteri Rurangwa wari muri uwo muhango, bigaragara ko byakaswe mu butumwa bwashyizwe kuri Youtube ya ADEPR.

Yesayi yahamagaye Dawidi amuha ingemu yo gushyira bakuru be, umutware wabo no kumufasha kumenya inkuru z’imvaho z’ibibera ku rugamba.

Uru rugero yarutanze asa n’ugorora amagambo yavuzwe na Pasiteri Zigirinshuti mu gushimangira ko Inkotanyi zitigeze zica abaturage mu Ntambara y’Abacengezi.

Ubusanzwe nyuma y’amateraniro abapasiteri baba abasangwa n’abashyitsi bakora inama, bakanabakira. Nta gushidikanya ko iyi ngingo yaganiriweho hagati y’impande zombi.

Amakuru avuga ko nyuma y’icyumweru, Pasiteri Zigirinshuti yandikiwe ibaruwa asabwa ibisobanuro ku magambo yavuze ndetse mu minsi itanu ahita ahagarikwa.

Uwatanze aya makuru yavuze ko uyu mukozi w’Imana yahagaritswe amezi atatu, akumirwa kongera kubwiriza mu rusengero no kuri YouTube.

Bivugwa kandi ko nyuma y’amateraniro, aba bapasiteri bombi baganiriye bakemeranya ko ibyavugiwe mu materaniro birangiriye aho, nta kibazo gikwiriye kuzamo.

Ku rundi ruhande, hari bamwe mu bantu ba hafi ba Zigirinshuti bavuga ko batunguwe n’uburyo Pasiteri Rurangwa yagiye kugorora imvugo ya mugenzi we.

Si ku nshuro ya mbere Pasiteri Zigirinshuti ahagaritswe by’igihe gito muri ADEPR.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2020 ADEPR yamuhagaritse mu gihe cy’amezi atatu aho byavugwaga ko yahowe amagambo y’inyigisho n’ubuhanuzi yatangaje ahanini afitanye isano n’indwara z’ibyorezo.

Mu 2018 nabwo Pasiteri Zigirinshuti yirukanwe muri ADEPR ku kazi k’ukuriye Ivugabutumwa n’Amahugurwa, azira kugata atabimenyesheje ubuyobozi.

Mu kwiregura yavuze ko muri Werurwe 2018 yagiye mu giterane cy’Itorero Fullness of God International Ministries rifatanyije na Parani Pentecostal Church Ministry muri Afurika y’Epfo kubwiriza bizwi ndetse ibaruwa imutumira yanyujijwe ku Muvugizi wa ADEPR [yari Rev. Karuranga Euphrem], anabimenyesha Umuvugizi wungirije asaba uruhushya ariko birengwaho arirukanwa.

Pasiteri Zigirinshuti yamaze imyaka itandatu akuriye Ivugabutumwa n’Amahugurwa muri ADEPR kuva mu 2012, umwanya yaje kwirukanwaho muri Werurwe 2018 ashinjwa guta akazi atabimenyesheje ubuyobozi.

Uyu muvugabutumwa ari mu bo muri ADEPR batarya iminwa mu gihe bashaka gutambutsa ubutumwa bw’ibikeneye gukosorwa. Ibyo bituma akundwa ndetse bigahurirana n’uburyo abara inkuru iyo abwiriza, bikaryohera abamukurikira.

Rucagu azi uko byagendekeye Abacengezi: Mu gihe cy’Intambara y’Abacengezi mu 1997, Rucagu Boniface yari Perefe wa Ruhengeri.

Iyi perefegitura yafatwaga nk’indiri y’aho Abacengezi bakekaga ko bahabonera ubwihisho nyuma ya Jenoside kuko hari abahakomokaga bahafite imiryango.

Abo Bacengezi bajujubije aka gace birara mu batuye i Musanze, Rulindo, Gakenke n’ahandi bica benshi.

Rucagu yinginze abafite imyumvire yo gukomera ku Bacengezi, ndetse akarabira mu maso yabo ko abadashaka kwitandukanya nabo abavuyeho. Icyo gihe yababwiye ko bagomba kuyoboka FPR Inkotanyi.

Mu 2019, Rucagu yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko yatumije inama y’abaturage abihanangiriza bwa nyuma ku gukorana n’abacengezi.

Ati: “Mu 1994, abandi barahunze abategetsi bamaze gutsindwa, babasiga mwenyine. Njye sinahunze nagumanye namwe kandi hari icyo byabafashije. Twarwanyije Abacengezi turabatsinda none mwongeye kunyura mu nzira mbi. Mbamenyesheje ko niba mukomeje iyo nzira, nanjye ndahunga’’.

Yababwiye ko amaraso y’abana babo n’ayabo agiye kuzameneka kubera imyitwarire yabo [yo kwifatanya n’Abacengezi].

Ati: “Nyakarabiye imbere yanyu, azababazwe ntazambazwe’’.

Rucagu yakomeje ati: “Mufunge ibiganza murasanga mwafunze neza nta mazi ashobora kumeneka, ubwo muri ibyo biganza byanyu ni amaraso y’abana banyu arimo, muragenda nabi, mukarangara mugatsikira amaraso arameneka. Nameneka azababazwe, igihe cyose mumenye ko mubumbatiye amaraso yanyu n’ay’abana banyu. Ni ko byagenze. Na n’ubu bagenda bigengesereye’’.

Rucagu yatanze uru rugero ashaka kumvikanisha ko mu gihe abaturage binangiye kwitandukanya n’umwanzi, hakoreshwa ubundi buryo bwo kumwikiza kuko baba baburiwe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uyu rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *