Hagiye gutezwa cyamunara Indege zigera kuri 73 zose zishaje zizagurwa kugeza ku mafaranga 45,850 Frw

Ikigo cya Kenya gishinzwe ibibuga by’indege, KAA, cyatangaje ko kigiye guteza cyamunara indege 73 zabuze ba nyirazo.

Izi ndege zirimo iz’igisirikare cya Somalia (Somali Air Force), iya Jetlink, Skyward, Eagle Aviation, Prestige Aviation, Fly540, Pan Africa Airways na Planes for Africa.

Iki kigo kivuga ko uwifuza imwe muri zo ashobora kwishyura amashilingi 5000 (mu mafaranga y’u Rwanda angana n’45,850).

Gikomeza gisobanura ko ba nyir’izi ndege ziri ku bibuga by’indege bine birimo icyitiriwe Jomo Kenyatta, icya Moi, Wilson n’icya Lokichoggio bamaze igihe kirekire baranze kujya kuzifata bitewe n’uko bananiwe kwishyura ikiguzi cya parikingi.

Abifuza kugura izi ndege, basabwa kuzisura ku bibuga ziriho hagati ya tariki ya 4 n’iya 16 Ugushyingo 2021, iziri kuri Jomo Kenyatta na Wilson zikazatezwa cyamunara tariki ya 17.

Izo ku kibuga cya Arap Moi zizatezwa cyamunara tariki ya 19, izo ku cya Lokichoggio ni tariki ya 22 Ugushyingo 2021.

Iyi nkuru dukesha Nation ivuga ko buri wese wifuza kwitabira iyi cyamunara, asabwa kwishyura mbere amashilingi 100,000 ku ndege imwe, uwazasanga igiciro cyayo kiri munsi yayo, akazasubizwa arenzeho.

Nyuma yo kugura izi ndege, uzagura azasabwa kuba yayikuye ku kibuga bitarenze mu minsi irindwi.

Uzayirenza, azajya yishyuzwa amashilingi 10,000 ya buri munsi kugeza igihe azayitwarira.

Indege izasubira mu maboko ya KAA, uzayigura namara iminsi 14 atarayihakura.

Ubwo iki kigo kizaba gishobora kongera kuyiteza cyamunara.

KAA isobanura ko izi ndege zateje akavuyo kuri ibi bibuga.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uyu rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *