Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yahuriye yasigaye imbokoboko nyuma yo kwirukanwa mu rugo rwe n’umugore we

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe, Tendai Ndoro, yasigaye imbokoboko nyuma yo kwirukanwa mu rugo rwe n’umugore we akamwohereza mu bakozi bashinzwe gukora isuku mu rugo.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yari yaranditse imitungo ye yose irimo inzu bari batuyemo kuri uyu mugore kubera uburyo yamukundaga cyane.

Ndoro wakiniye amakipe atandukanye muri Afurika y’Epfo arimo Chicken Inn na Orlando Pirates, yari amaze imyaka ine yarashakanye na Thando Maseko ukomoka muri kiriya gihugu.

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byanditse ko uyu rutahizamu yirukanwe mu rugo n’umugore we akagenda amara masa, nyuma y’uko bombi bari bamaze kugirana amakimbirane.

Ni mu gihe uyu mukinnyi yari yaranditse imitungo ye yose irimo inzu bari batuyemo iri muri Kyalami Estates i Johannesburg n’imodoka ze zose kuri uriya mugore.

Inkuru y’uko uyu mukinnyi yaba yarashyizwe mu bakozi bakora isuku iheruka gutangazwa n’ikinyamakuru B-Metro cyo muri Afurika kigendeye ku makuru cyahawe n’inshuti ze za hafi.

Abatanze amakuru bavuze ko kubera ikibazo cy’amikoro Ndoro yahuye na cyo byatumye ava muri Afurika y’Epfo asubira iwabo muri Zimbabwe, ibyo we ahakana yivuye inyuma.

Ati: “Sinshaka kuvugisha itangazamakuru. Ndi muri Bulawayo [agace ko muri Zimbabwe avukamo]. Navuye muri Afurika y’Epfo ngira ngo nsure mama. Kuri ubu ndi muri Bulawayo, kandi nzasubira muri Afurika y’Epfo vuba”.

“Umuryango wanjye uri muri Afurika y’Epfo, bityo nta mpamvu yatuma mba muri Zimbabwe igihe kirekire”.

Uyu mukinnyi yahakanye aya makuru, mu gihe bivugwa ko bagenzi be bakinanye mu kipe y’Igihugu ya Zimbabwe baherutse kumugoboka bakamuha amafaranga yo kwiyambisha.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uyu rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *