Rose Marie Kobwa yatunguranye asaba ko inzu y’Umuhanzi The Ben yatwikwa mu rwego rwo guhangana na Leta y’u Rwanda!

Ikiganiro giheruka gukorwa n’umutegarugori uba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba afite igitangazamakuru yise “Nyumva Nkumve” cyatumye benshi mu bagikurikiye bibaza ku myumvire iciritse y’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda.

Ninako batangajwe n’amagambo y’uyu mutegarugori yuzuyemo urwango n’ubuswa.

Rose Marie atangira yikoma bamwe mu banayamakuru n’abahanzi b’abanyarwanda ngo batandika inkuru cyangwa bivange mu bikorwa byo gusebya Leta y’u Rwanda nk’uko ababa  muri opozisiyo nyarwanda ikorera hanze  ariyo ndirimbo bahora baririmba.

Kimwe mu byatumye amagambo ya Rose Marie Kobwa afatwa nkay’ubuhezanguni ni uburyo yibasiye bamwe mu banyamakuru, abahanzi b’abanyarwanda n’abandi…

Ngo yabibasiraga kuko badahuje ibitekerezo n’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse ngo n’inkuru bakora cyangwa ibikorwa byabo zitavuga nabi cyangwa ngo bisebye ubutegetsi bw’uRwanda n’Ishyaka rya  FPR Inkotanyi.

Rose Marie Kobwa yatanze, urugero rw’abanyamakuru  barimo uwitwa Murungu Sabin  nyiri “Isimbi TV’ akaba akunda gucishaho ibiganiro  by’isanamitima n’ibindi akunda kugirana n’ibyamamare bitandukanye, Cheetah Magic TV n’abandi…

Avuga ko kubera ko bano banyamakuru badacishaho ibiganiro nk’iby’Umubavu TV wa Theoneste Nsengimana, Ishema TV ya Cyuma Hassan n’ibindi bimeze nkabyo bishinjwa gukora inkuru zibiba amacakubiri no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bagomba kujya babashimuta cyangwa bakabagiririra nabi.

Yibasiye kandi abantu baba muri Diaspora by’umwihariko umuhanzi The Ben, amuziza ko ngo yaguze inzu mu Rwanda bityo ko iyo nzu yagombye gutwikwa mu rwego rwo kumuhima.

Aya magambo ya Rose Marie akaba ayavuga ngo agamije kugira inama abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba hanze nk’indi ntwaro bashobora kwifashisha mu kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibi ariko byafashwe nk’ubuhezanguni bwuzuye ubuswa kuko abantu bo muri opozisiyo Rose Kobwa yagiraga inama, aribo ubwabo birirwa baryana ndetse banagambanirana  iyo mu mahanga.

Ni mugihe imigambi yose bakunze gutegura igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda yagiye ibapfubana ubu amenshi muri ayo mashyaka akaba yaracitsemo ibice ayandi akaba ari mu marembera.

Ikindi, ni uburyo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Rose Marie Kobwa, bavuga ko baharanira demokarasi, ubwisanzure n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mugihe bo ubwabo hagati yabo nta bworoherane n’ubwisanzure bugaragara mu mashyaka yabo kuko udahuje ibitekerezo nabo wese bamubona nk’umwanzi wabo ndetse bakaba banamugirira nabi nk’uko bigaragazwa na Rose Marie Kobwa!

Mu gihe opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze, yakunze kugaragaza inyota y’ubutegetsi no kwicara mu ntebe yo mu Rugwiro, abakurikiranira hafi ibibera muri iyo mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko utabasha kuyobora igihugu mu gihe kuyobora ishyaka ryawe byakunaniye cyangwa ngo uharanire ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mugihe ukirangwa n’urwango rushingiye ku ivanguramoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi nibyo bikomeje gutuma amashyaka bashinga ahita acikamo ibice mugihe abandi birirwa bari guterana amagambo bapfa amoko.

Urugero rwa hafi ni urwa RBB (Rwanda bridge Builders) ihuriro ryatangiye rigizwe n’amashyaka n’imiryango yigenga igera kuri 36 ivuga ko igamije guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ariko kubera ikibazo cy’amoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside benshi barayisezeye rugikubita.

Aha twavuga nka Ishema Party, Amahoro People Congress na RNC aho Charlotte Mukankusi, Gilbert Mwenedata, Hakizimana n’abandi bar mu buyobozi bw’iyi mpuzamashyaka  baheruka  gukuramo akabo  karenge.

Abakurikiranye ibi bitekerezo bya Rose Marie Kobwa ntibatunguwe n’amagambo ye kuko asanzwe ari umunyamuryango wa Jambo ASBL uzwiho kugira ingengengabitekerezo ya Jenoside, abagize uyu muryango bakunda gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi ngo baka babiterwa n’uko benshi mu bagize uwo muryango bakomoka ku babyeyi bahoze mu butegetsi bwa Habyarimna Juvenal Bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Bamwe bakaba barakatiwe n’urukiko mpanabyaha rw’Arusha hakiyongera abandi bakomoka ku bantu bashinze imitwe nka FDLR, CNRD/FLN, n’indi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda benshi muri bakaba baraguye mu mashyamba ya DRCongo.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/JQKoyC3ZVBo

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uyu rubuga, mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *