Hagaragajwe uburyo Afurika ishobora kungukira mu Ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Mu gihe Intambara ikomeje guca ibintu hagati y’u Burusiya na Ukraine, ibihano by’ubukungu bishobora gufatirwa u Burusiya bishobora guhinduka inkuru nziza ku Mugabane wa Afurika kuko ushobora kubona isoko ryo gusimbura gaz ituruka mu Burusiya.

U Burusiya bumaze iminsi mu Ntambara na Ukraine yatumye bufatirwa ibihano bikarishye.

Amakuru akavuga ko ibyo bihano bishobora kwiyongera aho u Burayi bukura mu Burusiya hafi 40% bya gaz yose bukoresha, bushobora kuyihagarika bitewe n’uko iri mu byo Leta ya Moscow ikoresha mu gutera inkunga Intambara ya Ukraine.

Kuri ubu ibihugu bitandukanye bya Afurika birimo ibifite umutungo kamere wa gaz na peteroli, birimo kurebera iki kibazo hafi kuko mu gihe gaz na peteroli byo mu Burusiya byahagarikwa, ibyo muri Afurika byatangira kurebwaho.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, aherutse gutangaza ko igihugu cye kiteguye gukorana n’ibigo by’ubucuruzi mu Burayi kugira ngo gicuruzeyo gaz, aho Tanzania ari iya gatandatu mu kugira gaz nyinshi muri Afurika.

Uretse Tanzania, Mozambique nayo ikungahaye cyane kuri gaz aho ibarirwa 1% bya gaz yose iri mu Isi, mu gihe ibihugu nka Angola, Nigeria na Niger nabyo bisanganywe gaz ariko itaratangira kubyazwa umusaruro.

Nka Nigeria na Niger biherutse gutangaza umushinga wo kubaka impombo zitwara gaz zizambukiranya Ubutayu bwa Sahara zikayigeza mu Burayi, uretse ko uyu mushinga watangiye kuvugwa mu 1970, utarashyirirwaho igihe uzaba wasojwe.

Muri rusange, ibikorwaremezo ni imbogamizi ikomeye kuri Afurika mu bijyanye no kuba uyu Mugabane wabasha gusimbura u Burusiya mu bucuruzi bwa gaz mu Burayi.

Icyakora Algeria ni kimwe mu bihugu byitezwe kuzungukira muri iyi ntambara kuko n’ubundi isanzwe ifite ibikorwaremezo biyihuza n’u Burayi, aho igemurayo 18% bya gaz yose uwo Mugabane ukoresha.

Kimwe mu bihugu byifuza gukorana na Algeria cyane harimo u Butaliyani, aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Luigi Di Maio, yavuze ko “Guverinoma y’u Butaliyani yiyemeje kongera ingufu zikomoka kuri gaz, zituruka ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga batandukanye harimo na Algeria”.

Algeria ni igihugu cya kabiri gitanga gaz mu Butaliyani, nyuma y’u Burusiya. Iki gihugu cyatangaje ko kiteguye kongera gaz mu Burayi, hifashishijwe umuyoboro uhuza Algeria n’u Butaliyani.

Mu Rwanda,Umushinga wo kubyaza amashanyarazi Gaz Methane mu Kiyaga cya Kivu urakomeje, aho imirimo yo kubaka ikorwa ubutaruhuka. Muri gahunda ni uko muri Gashyantare umwaka wa 2022, yagombaga kuba yatangiye gukoreshwa.

Amakuru avuga ko ku ikubitiro megawatt 15 nizo zizatangwa n’uruganda ruri kuhubakwa ariko uko ruzagenda rwagurwa, bizarangira rufite ubushobozi bwo gutanga izigera kuri 56.

Ubu impombo zizakira gaz zubatswe imusozi, hanyuma mu bilometero bitanu ujya hagati mu kiyaga hashyizwe ibitembo binini mu mazi hejuru yabyo hamanikwa utumenyetso dutukura, tuburira abashobora kuba babyangiza banyuze inzira y’amazi nk’ubwato.

Ibyo bitembo bizahuzwa n’andi matiyo azamanurwa hasi mu mazi mu bujyakuzimu bwa metero zisaga 350 kuko ikiyaga cya Kivu gifite metero zisaga 500 z’ubujyakuzimu, akaba ariho bizakurura Gaz Methane bikayivangura n’amazi.

Uyu mushinga wose wo kubyaza Gaz Methane amashanyarazi witezweho gutanga megawati 56, uzubakwa mu byiciro bine bizatwara asaga miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika.

Mu gihe uyu mushinga uzaba ugeze ku musozo, bizakemura ikibazo cy’umuriro muke n’ibura ryawo rya hato na hato.

Mu duce twegereye uru ruganda, nta kibazo cy’amashanyarazi make kizongera kuhagaragara kuko ubundi ayahakoreshwaga yavaga i Karongi na Musanze.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama mu mwaka ushize wa 2021, yasuye Sosiyete eshatu zo muri Israel ziri kugira uruhare mu iyubakwa ry’uyu mushinga, areba aho imirimo igeze.

Byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka aribwo aya mashanyarazi agomba kuba yabonetse gusa imirimo yagiye idindira, igihe ntarengwa cyashyizweho ni mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

Algeria yatangaje ko yiteguye kongera gaz yohereza mu Burayi mu kuziba icyuho cy’ituruka mu Burusiya
Umushinga wo kubyaza amashanyarazi Gaz Methane yo mu Kiyaga cya Kivu uzatangira gutanga umusaruro mu ntangiriro z’uyu mwaka
Imirimo ikomeje gukorwa ubutitsa kugira ngo uyu mushinga utangire gutanga umusaruro

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *