Kigali: Umugabo yahise asenya urugo ako kanya, akimara kubera kureba muri telefone y’Umugore we

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge utatangajwe amazina kubw’impamvu z’umutekano we, avuga ko adashobora kwibagirwa uburyo yisenyeye urugo kubera gukunda kugenzura no kureba muri telefone y’umugore we.

Mu buhamya yahaye ikinyamakuru IGIHE, n’agahinda kenshi, uyu mugabo yemeza ko gufuha aribyo byatumye yisenyera urugo nyuma y’aho byageze aho ajya agenzura ubutumwa umugore we yandikiranaga n’abandi bantu.

N’agahinda kenshi uyu mugabo utuye mu Kagari ka Gasharu, yemeje ko we n’uwahoze ari umugore we banabyaranye abana batatu mbere y’uko babyarana abana babiri banyuma bari babanye neza ku buryo atacyekaga ko bashobora gutana.

Yemeza ko uko iminsi yagiye ishira ariko urukundo rwabo rwazagamo agatotsi ndetse rugera aho rurayoyoka kubera ko yabonaga uko umugore we yari asigaye amufata byari bitandukanye na mbere bagishakana.

Yagize ati: “Narazaga nkabona ntanyitayeho nka mbere, yaba ari ukundebera imyenda yo kwambara ntabyiteho nkataha nkasanga atashashe kandi mbere nazaga uburiri bumeze neza namubaza akambwira ngo wowe se wabyikoreye ntufite amaboko, rimwe na rimwe akambwira ngo ujye umenya ko ntaje kuba umucakara wawe”.

Ibintu byaje kuzamba nyuma y’aho atangiye kujya yumva umugore we ari kuganira n’abagabo batandukanye kuri telefone kandi basa nk’abahuje urugwiro kuko hari n’igihe yumvaga bitana amazina y’abakundana.

Yagize ati: “Byageze aho mubaza abo bantu baba bitana za chérie ansubiza ko chérie ari izina rusange abantu benshi baryitana ndetse bidakwiye kumbabaza kuko nanjye yumvise ndyita umuntu ntacyo byamutwara, numva nguye mu kantu icyantangaje n’uko yahise ansaba kugabanya gufuha”.

Ibi ngo byatumye atangira gufuhira umugore we no gukeka ko amuca inyuma ku buryo yatangiye kujya ashaka kureba muri telefone ye ariko ntabone uburyo bwo kuyigeraho kuko umugore yayihoranaga ndetse yanaryama akayishyira munsi y’umusego.

Yakomeje avuga ko umunsi umwe umugore we yagiye koga arayibagirwa ayirebamo asanga harimo abagabo batatu bandikiranaga binagaragara ko bakundanaga harimo n’ubutumwa bugaragaza ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Ati: “Naje kurebamo ntungurwa no kubona umugabo yaramwandikiye amubwira ko azamukunda kugeza apfuye nawe amusubiza amubwira ko nawe ariko biri, gusa icyaje kumbabaza cyane n’uko naje kubona ko hari n’ubwo yancaga inyuma bagasambana”.

Yongeyeho ko umugore we yaje kuva mu bwogero amugwa gitumo amusangana telefone ye arayimushikuza aramutuka anamusaba kutazongera kuyikoraho nk’uko nawe atajya afata iye bituma bahita barwana.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko nyuma yo kurwana, umugore we yahise yahukana ajya iwabo ndetse amubwira ko atazagaruka ahita anamusaba gatanya.

Yaboneyeho gusaba abandi bashakanye kwirinda kujya bareba muri za telefone z’abakunzi babo mu kwirinda ko byabasenyera nk’uko byamugendekeye akaba atakibana n’abana be n’uwo bari barashakanye.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *