Hahishuwe Inyungu zikomeye u Rwanda ruzakura mu kwakira inama ya CHOGM

Mu Cyumweru cya tariki 20 Kamena 2022, i Kigali hazaba hateraniye abashyitsi bari hagati ya 8000-10000 bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha uririmi rw’Icyongereza, CHOGM.

U Rwanda rwemejwe nk’igihugu kigomba kwakira iyi nama mu 2018, aho yagombaga kuba muri Kamena 2020, iza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19, cyanatumye isubikwa bwa kabiri mu 2021.

Umuryango wa Commonwealth ugizwe ahanini n’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza, gusa hari n’ibindi birimo n’u Rwanda byagiye bisaba kwinjiramo kuko bikoresha Icyongereza.

Hari n’ibindi bihugu byakolonijwe n’u Bwongereza birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byanze kwinjira muri Commonwealth.

Ni umuryango washinzwe mu 1949 n’ibihugu birimo u Bwongereza, Canada, Australia na Afurika y’Epfo.

Ibyo bihugu byatangiranye n’uwo muryango bifite ijambo rikomeye ugereranyije n’ibindi. Kuri ubu ibihugu bigize uyu muryango bimaze kuba 54 birimo n’u Rwanda rwawinjiyemo mu 2009.

Ni ibihugu biteganya kwiyongera kuko Zimbabwe yasabye kongera kwinjira muri uyu muryango kuko yari yaravuyemo nyuma y’ibibazo Robert Mugabe wari perezida yagiranye n’Abongereza mu 2003.

Kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi, ni ukuvuga miliyari 2,5 ni abaturage bo mu bihugu bigize uyu muryango.

Ni mu gihe kandi 20% by’ubucuruzi bukorerwa ku Isi ari ubukorerwa mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth.

Ni umuryango ufite indangagaciro zo kwimakaza demokarasi, imiyoborere myiza, uburenganzira bwa muntu, uburinganire bw’abagabo n’abagore, kwita ku rubyiruko, gushaka amahoro n’umutekano ku Isi.

Inzego zigize uyu muryango zitangirira ku Mwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, kuko ariwe Muyobozi Mukuru wawo mu myaka 70 ishize.

Ubunyamabanga bwagiyeho mu 1965, kuri ubu buyobowe n’Umwongereza, Patricia Janet Scotland.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Kavaruganda Guillaume, yavuze ko u Rwanda rugeze ku cyiciro cya 90% rwitegura kwakira iyi nama.

Ubwo yaganiraga na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Amb. Kavaruganda yagize ati: “Hari hashize imyaka ibiri, iyi nama isubikwa, kandi kuva mu 2020, twari twaramaze kwitegura kuyakira, ariko ntabwo nk’igihugu cyarekeye aho ahubwo twakomeje kongera ibikorwaremezo ndetse n’indi myiteguro. Ubu navuga ko tumaze kugera kuri 90%”.

Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yagennye miliyari 4,9 Frw azifashishwa mu bikorwa bijyanye no gutegura iyi nama ya CHOGM [izaba tariki 19-25 Kamena 2022].

Inama nyir’izina izabanzirizwa n’inama y’ishoramari [Business Forum], inama y’urubyiruko n’inama y’abagore ndetse n’inama izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagize Umuryango wa Commonwealth.

Mu bashyitsi bitezwe kuzitabira iyi nama harimo Igikomangoma Charles n’umugore we, Camilla [Duchess of Cornwall].

Byitezwe kandi ko na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson azayitabira kuko azahererekanya ububasha na Perezida Kagame nk’umuntu uzaba ugiye kuyobora inama ya CHOGM mu myaka ibiri iri imbere.

Inama zimwe zizabera muri Kigali Convention Center, Intare Arena, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference & Exhibition Village n’ahandi.

Insanganyamatsiko igaruka ku guharanira kugera ku ntego zihuriweho ku hazaza h’uyu muryango.

Depite Bugingo Emmanuel uyobora Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ko kugira ngo igihugu nk’u Rwanda gitoranywe kwakira iyi nama bitewe no kuba rufite ubuyobozi bwiza, imiyoborere myiza n’umutekano aho abaje muri iyi nama baba badafite impungenge ku mutekano wabo.

Avuga ko hari kandi ibikorwaremezo birimo aho abazitabira bazacumbikirwa, uburyo bwo gukora ingendo, hoteli inama izaberamo n’uburyo bwo kwakira abagana u Rwanda kuva umuntu akigera ku Kibuga cy’Indege kugeza igihe azasubirira aho yaturutse.

Depite Bugingo ati: “Ibyo byose bararebye babona u Rwanda rwujuje ibyo bikenewe ariko igisobanuro ni ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame, ureba kure, washyize igihugu ku ruhando rw’amahanga kikamenyekana kandi ibigwi byacyo bikivugira”.

Avuga ko inyungu u Rwanda ruzakura muri iyi nama ahanini ishingiye ku bukerarugendo bwo kwakira abantu kuko ari hoteli zizaberamo inama, aho bazarara n’ibyo bazakoresha bari muri iyo nama byose biteguwe neza.

Ati: “Iyo baje abikorera babaha serivisi kandi zirishyurwa, ni ukuvuga ngo ni ugufasha ubukerarugendo gutera imbere, ari amahoteli aba bikorera bashoyemo imari azabona abayararamo, za restaurant nziza zashyizwe muri Kigali […] imodoka zitware abantu n’ibindi”.

Yakomeje agira ati: “Muri rusange ku rwego rw’ubukungu hari icyo bisobanuye, ku rwego rwa politiki, hari icyo bisobanuye ko u Rwanda ari igihugu gifite ubwo bushobozi bwo kwakira inama nk’iyo”.

Amb Kavaruganda avuga ko hazaganirwa ku bijyanye n’imiyoborere myiza, iterambere rirambye, ubuzima, ikoranabuhanga, guhanga ibishya, guteza imbere urubyiruko no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Inyungu u Rwanda ruzakura muri iyi nama harimo kugaragara mu ruhando mpuzamahanga, gutanga umurongo ku biganiro ibi n’ibi, kubera ko aritwe tuzaba twakiriye iyi nama hari ibyo tuzajya dutangamo umurongo”.

Yakomeje agira ati: “Ikindi kandi ni ukwerekana ibyo tuzi gukora neza n’ubudasa bw’u Rwanda, harimo no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, kongera ubukerarugendo no kwerekana ubushobozi dufite mu kwakira inama no gutuma abantu bamenyana bakamenya ibibahuje”.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *