Amaherezo Perezida Zelensky wa Ukraine yashyize yemera kuganira n’u Burusiya ku ngingo zose zateje intambara.

Perezida wa Ukraine Volodymr Zelensky yavuze ko ingingo zose zizaba ziri ku meza umunsi Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yemeye ko bashyikirana, hashakirwa hamwe icyahagarika intambara.

Ni ibibazo birimo agace ka Crimea kometswe ku Burusiya mu 2014, n’ikibazo cy’ibice by’uburasirazuba bwa Ukraine bizwi nka Donbas, u Burusiya buheruka kwemera nka repubulika zigenga za Donetsk na Luhansk.

Perezida Zelensky yavuze ko mu gihe intambara ikomeje, nta gahunda yo kumanika amaboko bitanyuze mu biganiro, kereka igihugu cyose bagisenye.

Yakomeje kuvuga ko ibiganiro bikwiye kuva hagati y’intumwa bikajya ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, ibintu u Burusiya butaremera.

Ku wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, yavuze ko inama ye na Putin “uburyo yabamo bwose”, ikenewe kugira ngo hahagarikwe intambara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Zelensky yagize ati: “Kuva mfite uyu mwanya, u Burusiya bugize ubushake twabasha kureba ku bibazo byose”.

Yakomeje ati: “Twabasha kubikemura byose? Oya. Ariko hari amahirwe ko nibura twabibasha igice, nibura tugahagarika intambara”.

Gusa yavuze ko ibyemezo bishobora kuzana impinduka zikomeye ku gihugu byasaba ko bifatwaho icyemezo cya nyuma n’igihugu cyose, binyuze mu itora rya kamarampaka (referendum).

Zelensky yavuze ko hari ibintu yiteguye kuganiraho nko kuba igihugu cye cyakwizezwa umutekano, ariko intambara igakunda igahagarara.

Yanakomoje ku byakomeje gusabwa n’u Burusiya, avuga ko Ukraine “imaze kumva” ko idakwiye kujya muri NATO (The North Atlantic Treaty Organization) – ihuriro rishinzwe gutabarana ry’ibihugu byo mu Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Burusiya buvuga ko Ukraine itagira aho ibogamira, cyane ko iri hagati y’u Burusiya na NATO, ku buryo byatuma umutekano w’akarere usugira.

Zelensky yashimangiye ko abaturage batazatanga umurwa mukuru Kyiv, umujyi wa Kharkiv wa kabiri munini mu gihugu cyangwa uwa Mariupol.

Yakomeje ati: “Ukraine ntabwo ishobora kugendera kuri nyirantarengwa z’u Burusiya. Bazabanza badusenye”.

Ingabo z’u Burusiya zikomeje kugota imijyi ikomeye mu gihugu, harimo n’uwa Mariupol uri mu majyepfo y’igihugu.

Bwari bwahaye abaturage na leta kumanika amaboko muri uwo mujyi kuri uyu wa Mbere saa 5:00 z’igitondo, ariko ntibyakorwa.

Ni umujyi kuwufata byatuma u Burusiya bubasha guhuza ingabo zabwo zose mu majyepfo ya Ukraine hakoreshejwe inzira z’ubutaka, harimo n’agace ka Crimea.

Mariupol kandi ifashwe byatuma u Burusiya bugenzura 80% by’ubuso bwa Ukraine bukora ku Nyanja y’Umukara, bugafunga inzira z’ibicuruzwa byinjiraga muri icyo gihugu.

Uyu mujyi kandi unakoreramo umutwe w’abarwanyi wiyise Azov Brigade, ubarizwamo abahezanguni bagifite imitekerereze y’Aba-Nazi (Neo-Nazi).

Ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine, mu mpamvu zabiteye harimo ’icyo bwise denazification’, cyangwa gusenya iyo mitekerereze n’imikorere byarangaga Aba-Nazi.

Abasesenguzi bavuga ko u Burusiya bwakoresheje amayeri yo gufungirana abantu bose bari muri uwo mujyi ku buryo bamanika amaboko, cyane ko bwamaze kuwufungira amashanyarazi, gaz ifasha mu gushyushya inyubako, amazi meza, ibiribwa n’ibindi.

U Burusiya ariko bwateye utwatsi ubusabe bwa Zelensky bwo kuganira na Putin, buvuga ko n’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’intumwa z’ibihugu nta musaruro byatanze.

Umuvugizi wa Kremlin (Ibiro bya Perezida w’u Burusiya), Dmitry Peskov, yanavuze ko nta gahenge kagomba kubaho mu bitero, kuko akigeze kwemezwa mu Murwa Mukuru Kyiv katumye ingabo za Ukraine zisuganya, zitera iz’u Burusiya.

Ni ubwa mbere Perezida Zelenky azamuye ibijyanye na referendum kuva u Burusiya bwohereza ingabo muri Ukraine, muri Gashyantare.

Iyi ntambara imaze kuvana mu byabo abaturage ba Ukraine bagera muri miliyoni 10.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *