Hahishuwe uko Akagambane n’uburyarya bya Bruce Melodie na Madebeats byari bikuye The Ben umugati ku munwa mu maso ya Diamond

Abakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda bakomeje kumva uguhangana gukomeye hagati ya Bruce Melodie n’abarimo The Ben, ndetse muri iyi minsi ibi byakajije umurego binigaragariza muri Tanzania aho aba bahanzi baherutse kujya gukorera indirimbo.

Hari amakuru ducyesha IGIHE ahamya ko kurebana nabi hagati y’aba bahanzi byongeye kubyutswa n’igisa n’akagambane bivugwa ko kakozwe kugira ngo Bruce Melodie atangire gukorana na sosiyete yitwa 1:55AM Ltd, aho gukorana na The Ben nubwo ibiganiro byabo byari binageze kure.

Bruce Melodie umaze iminsi muri Tanzania aho ari gukorera imishinga itandukanye y’indirimbo, hari amakuru ahamya ko ari kuyifashwamo na 1:55AM Ltd irimo abari bifuje gushora imari muri The Ben bikarangira batumvikanye.

Kuva The Ben yatangira gutegura umushinga w’indirimbo ye na Diamond, benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga batangiye kumubonana n’umusore witwa Coach Gael usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru avuga ko Gael wari usanzwe ukorana bya hafi na DJ Innox ufite sosiyete ya Innox Entertainment, yari mu biganiro na The Ben ku buryo bagirana imikoranire ijyanye no kujya bamutegurira ibitaramo cyane ko ari akazi iyi sosiyete ikunze gukora muri Amerika.

Nyuma yo guhurira na Diamond i New York, The Ben yahise yerekeza muri Tanzania aho bagombaga gukomereza ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo.

Gael wari mu nshuti za hafi za The Ben ndetse yanatangiye gutekereza uburyo yamushoramo imari, nawe yahise ategura urugendo muri Tanzania kuko yifuzaga kureba uko iby’imiziki bikorwa cyane ko atari ibintu yari afitemo ubunararibonye.

Urugendo rwose The Ben yagenze kugeza akoranye indirimbo na Diamond, Gael yari amuri hafi yitegereza buri kimwe.

Nyuma y’iminsi mike hamaze gufatwa amajwi y’indirimbo ‘Why’, Gael yatangiye gushaka uko yaganira na The Ben ku bijyanye n’imikoranire.

Amakuru avuga ko The Ben yamweretse gahunda ze n’imishinga yifuza gukora, Gael yayikubita amaso agasanga irahenze ku buryo atarusyaho, maze afata icyemezo cyo kumureka ndetse agenda adasezeye.

Icyakora kuko Innox Entertainment yari yaramaze gutegura igitaramo cya The Ben cyabereye i Texas ku wa 1 Mutarama 2022, ntabwo Gael yabashije kwemeza DJ Innox uko bareka imikoranire na The Ben, bivugwa ko batumvikanye kuri iyi ngingo.

Gael yagerageje kumvisha DJ Innox ko bakwiye kureka The Ben undi ntiyabyumva, yigiriye inama yo gukoresha sosiyete yari asanganywe ya 1:55 AM Ltd ahuriyemo na murumuna we witwa Kenny, bagashaka umuhanzi bakorana udasaba byinshi bihenze.

Bruce Melodie yabijemo ate?

Ubwo yari muri Tanzania ari kwitegura gukorana indirimbo na Diamond, The Ben yiyambaje Producer Madebeats amutegera indege ijya muri Tanzania.

Ibiganiro byo gukorana na Gael wagaragazaga ko yifuza gushora imari muri The Ben byaberaga mu maso ya Madebeats.

Gael wari uzi neza ko Madebeats asobanukiwe umuziki w’u Rwanda, na Madebeats wari umaze kubona ko uyu mugabo afite amafaranga yo gushora mu muziki, bahuje umugambi wo gushaka uwo basimbuza The Ben.

Nguko uko biyemeje kuganira na Bruce Melodie.

Madebeats yahise ajya mu biganiro na Bruce Melodie birangira uyu muhanzi atumijwe muri Tanzania igitaraganya kugira ngo atangire ibiganiro na Gael.

Kuva icyo gihe, abari inyuma ya The Ben akorana na Diamond bamutera umugongo berekeza inyuma ya Bruce Melodie wari ufitanye umushinga na Harmonize udacana uwaka na Diamond.

Diamond wari wabonye abagize ikipe ya The Ben, kuva mu biganiro kugera muri studio hakorwa indirimbo ‘Why’ yatunguwe bikomeye no kubabona muri Konde Gang ya Harmonize.

Diamond yahise arakazwa bikomeye no kubona abantu bari kumwe na The Ben bagiye gukorana na Harmonize basanzwe bahanganye.

Nyuma y’ibiganiro byo gusobanurira Diamond uko byagenze, yaje gucururuka amaze kumenya ukuri ku byabaye.

Diamond yemeye kurangiza umushinga w’indirimbo ye na The Ben ndetse benshi mu bakurikirana umuziki wa Afurika bahamya ko ariyo soko y’imbaraga yashyize muri iyi ndirimbo.

Bite by’ahazaza ha Cloud9 Entertainment na Bruce Melodie?

Benshi mu bakurikirana Bruce Melodie batunguwe no kumubona agiye muri Tanzania atari kumwe n’ubuyobozi bwa Cloud9 Entertainment bari baherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire.

Hari ababihuje no kuba hari hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya Bruce Melodie na Cloud9 Entertainment ireberera inyungu ze.

Ni umwuka mubi watangiye kuzamuka cyane nyuma y’igitaramo Bruce Melodie yakoze yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Kuva iki gitaramo cyarangira, nta hantu na hamwe Bruce Melodie arongera kugaragara mu ruhame ari kumwe na Lee Ndayisaba uyobora Cloud9 Entertainment, ahubwo yatangiye kongera kugendana na Jado Kabanda bakoranaga kuva mu 2015 ubwo yavaga muri Super Level.

Umwe mu bantu ba hafi ya Bruce Melodie muri iyi minsi, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko uyu muhanzi akomeje kwiga imikoranire mishya na Cloud9 Entertainment mu gihe aherutse gusinya amasezerano na 1:55 AM Ltd bivugwa ko igiye gukurikirana ibikorwa bye no kumushoramo amafaranga.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *