Leta y’u Rwanda yatangaje ko Abatarakingiwe bazasabwa kwegura, bakumirwe mu mahuriro rusange.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Covid-19, Leta y’u Rwanda yatangaje ko abantu bazinangira kwikingiza burundu bakora mu nzego za Leta, bazasabwa kwegura mu myanya yabo, mu gihe serivisi zihuza abantu benshi zizajya zijyamo gusa abantu bakingiwe.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wavuze ko Leta ikomeje ingamba zo kurushaho gushishikariza abaturage kwikingiza, ariko abazinangira bashobora kuzagira imbogamizi zitoroshye, zirimo kwegura ku myanya yabo.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Uburenganzira bw’abantu bugira aho bugarukira, kuko… niba narakingiwe, ntube warakingiwe, ntufite uburenganzira bwo kuza kunyanduza, ni uko ibintu bimeze”.

Yongeyeho ko abantu banze kwikingiza bahawe igihe cyo kubitekerezaho, abazanga burundu bakazasabwa kuva mu nshingano zabo.

Yagize ati: “Twabahaye umwanya wo kubitekerezaho, bamwe bahoze barinangiye baje guhindura imyumvire, baza kwikingiza. Abanze kwikingiza burundu basinye begura mu kazi kabo. Ibyo ni ugushyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Yongeyeho ko n’abandi bantu bazakomeza kwinangira, bazahura n’ingorane zidasanzwe.

Yagize ati: “Ku bandi bantu bakinangira, uburenganzira bwo kubona serivisi muri restaurant, utubari, mu modoka rusange, mu rwego rw’ubwikorezi rusange, bagomba kwibuka ko tudakwiriye gushyira ubuzima bw’abikingije mu kaga, niyo mpamvu tubabwira kubanza kujya gufata urukingo mbere na mbere, noneho bajye guhabwa serivisi [batari bemerewe mbere]”.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi b’amatorero n’abandi bafite ibikorwa bihuza abantu benshi, kwibuka gusaba ikarita igaragaza ko umuntu yikingije mbere yo kwakira ababagana.

Ati: “Turasaba abayobozi b’amatorero bose n’abandi batanga serivisi [zihuza abantu benshi], kujya bibuka kwaka [ababagana] ikarita igaragaza ko umuntu yakingiwe mbere y’uko bakira ababagana”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yasobanuye ko hari kugenzurwa abantu bikingije hirya no hino, kugira ngo hatazagira umuntu ucikanwa.

Yagize ati: “Turashaka kureba ko nta muntu wacikanwe ku mpamvu zitandukanye, zaba izishingiye ku myemerere cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose, turashaka kugenzura ko buri wese yakingiwe kuko intego yacu ni ugukingira 70% by’abantu bafite hejuru y’imyaka 12 bitarenze Kamena uyu mwaka”.

Uyu muyobozi yatanze icyizere cy’uko mu gihe Abanyarwanda 70% bakingirwa, byatanga icyizere cy’uko no mu gihe hagaragara ubwoko bushya bwa Covid-19, butahungabanya cyane imibereho y’Abanyarwanda bityo ubuzima bugakomeza mu buryo busanzwe.

Minisitiri Ngamije kandi yashimangiye ko inkingo za Covid-19 ziri gutangwa mu Rwanda zifite ubushobozi bwo guhangana n’ubwoko bwose bwa Covid-19, asaba Abanyarwanda gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingiza.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta izakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga “Kuko urukingo ntabwo ari itegeko” asaba inzego zose bireba kubishyiramo imbaraga.

Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri Ngamije, wavuze ko urukingo rushingiye kuri siyansi aho kuba imyizerere runaka, avuga ko u Rwanda rutanga izindi nkingo nyinshi, bityo ko “abantu bakwiye kumva ko nta byacitse”.

Gusaba abantu kwikingiza ntaho bihuriye no guhungabanya uburenganzira bwabo. Hari ingero z’abaturage bari baranze kwikingiza ku bw’impamvu bahuzaga n’imyemerere yabo.

Muri abo bantu harimo abahinduye imyumvire nyuma yo kwigishwa, baza kwemera gufata urukingo rwa Covid-19, kandi bagaragaza ko nta ngaruka byabagizeho.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE, umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yagize ati: “Hariho abari baranze kubyumva hanyuma barasobanurirwa, barabyumva barahinduka, barikingiza”.

Hirya no hino hashyizweho abakangurambaga bashishikariza abantu kwikingiza Covid-19. Ni ibintu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’inzego zitandukanye.

Mukuralinda ati: “Abantu batandukanye kuba Leta ifite abakangurambaga bagenda bigisha abantu no kubyitiranya no kubashyiraho igitutu”.

Yakomeje agira ati: “Niba hari umuntu [mu bakangurambaga] warengereye akaba yakoresha igitutu, ntabwo bigomba kwitirirwa bose, ntabwo bigomba kwitirirwa Leta, ahubwo niba hari n’aho bibaye, uwo muntu yigishwe nibiba na ngombwa akurweho hashyirweho abandi”.

Guverinoma y’u Rwanda yemeye koko ko hari abantu bafashwe bagerageza kwambuka mu bihugu duturanye bakanavuga ko bahunze inkingo ku bw’imyemerere yabo, ariko nta gikuba cyacitse.

Mukuralinda ati: “Nibyo koko abantu baragenda, nibyo koko hari abagenda kubera imyemerere yabo cyangwa imyumvire iri hasi ariko ntaho bihuriye no kuba bavutswa uburenganzira bwabo”.

Nta gikuba cyacitse! U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Covid-19 muri Werurwe 2021, ndetse kuva icyo gihe inzego zishinzwe ubuzima zakomeje gusobanura ibyiza byo kwikingiza.

Birimo kuba inkingo zongera ubudahangarwa bw’umubiri ari nabwo bubasha guhangana na virusi itera Covid-19, bityo uyanduye ntarembe cyangwa se ngo imuhitane.

Mukuralinda ati: “Abantu rero ntabwo bakwiye kureba kuri abo bantu cumi na bangahe cyangwa 100 bakibagirwa ko abarenze miliyoni zirindwi bamaze gukingirwa, bakirengagiza ko abarenga ibihumbi 400 bamaze gufata urukingo rushimangira”.

Yakomeje agira ati: “Niba mu gihugu turi abantu barenga miliyoni 12 abantu bakavamo bagahunga igihugu ku bw’imyemerere yabo cyangwa se imyumvire, ntabwo bigomba kuvugwa ko byacitse mu gihugu ngo barimo guhunga igihugu”.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yaburiye abihayimana cyangwa abafite indi myumvire bashuka abaturage bakababuza kwikingiza bababeshya ko bagiye gushyirwamo utwuma cyangwa ibindi bintu.

Mukuralinda Alain, yashimangiye ko abantu badakwiriye kurenza amaso intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gutanga inkingo, ngo bawugereranye n’abantu bacye banze kwikingiza.

Yakomeje avuga ko “Urukingo mu Rwanda ntabwo ari itegeko, ntawe babihatira, ibi bintu rwose bisobanuke. Ariko ku rundi ruhande hari ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda, bwo kubasobanurira ibyiza by’inkingo, uretse ko nyuma y’imyaka ibiri aho bigeze umuntu yakagombye kubyibonera”.

Mukuralinda yibukije ko n’ubwo kwikingiza ari uburenganzira bw’umuntu ariko buri wese akwiye kwibuka ko na mugenzi we afite uburenganzira, bityo umuntu adakwiriye gukoresha uburenganzira bwe mu kubangamira ubw’abandi.

Ati: “Ntabwo rero ushobora kwitwaza uburenganzira bwawe ngo ubangamire ubw’abandi. Ibyo bintu bisobanuke kuko aho uburenganzira bwawe burangirira niho ubwa mugenzi wawe butangirira”.

Yakomeje agira ati: “Niba Leta yarafashe igihe gihagije cyo kugusobanurira, nawe ukaba uzi ingaruka za Covid-19, Leta ikakuzanira inkingo, ikakuzanira ibishoboka byose kugira ngo tubashe guhangana n’iki cyorezo ukanga kwikingiza, yego ni uburenganzira bwawe ariko jya wibuka ko bugarukira aho ubw’abandi butangirira”.

Avuga ko niba umuturage afashe icyemezo cyo kwanga kwikingiza ariko ejo akabuzwa kwinjira muri bus cyangwa mu isoko kugira ngo atanduza abandi, ariwe uzirengera ingaruka z’icyo cyemezo yafashe.

Ati: “Ntawe uzanakubwira ngo dore kakubayeho, ngaho ngwino wikingize ubone guhabwa izo serivisi. Oya, ugomba kubyumva hanyuma akaba ari wowe wikingiza ku bushake”.

Kugeza ubu mu Rwanda abarenga miliyoni 5,8 bamaze guhabwa dose ebyiri z’inkingo za COVID-19, mu gihe abarenga miliyoni 7,8 bo bahawe iya mbere.

Kuri ubu kandi hagezweho gahunda yo gutanga dose ya gatatu [izwi nk’urukingo rushimangira], aho abarenga ibihumbi 400 bamaze gufata urwo rukingo rushimangira.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *