Umuzungu Wakennye Mu Rwanda Asigaye Yahirira Ingurube? Amafoto + Video.

Ni kenshi cyane ko abantu batuye kuruyu mugabane w’ Africa buruhu rwirabura iyo babonye Umuntu w’uruhu rwera bamutekerezaho ibintu bi biri , icyambere kuba afite amafaranga menshi , icyakabiri kuba arumuntu w’ umuhanga ( kugira ubumenyi runaka)

Ibi biratandukanye cyane ndetse na cyane kuri CHIRIS EMMANUEL, umugabo wijigija rigeze mu myaka 58 y’ amavuko.

Uyu mugabo atuye mu ntara y’ amajyepfo , mu karere ka Huye, arubatse afite umugore nabana atifuje gutangaza umubare.

Aganira n’umunyamakuru wa Afrimax tv, yabanje kumubwirako kuriwe nubwo bamwita Umuzungu ko we yumva ntacyo bimubwiye kuko gukena atabifata nkingeso ahubwo ari ibintu byizana umuntu atabigizemo uruhare.

Uyu mugabo yavuzeko papa we umubyara ari umubirigi naho mama we akaba umunyarwandakazi, ati” “Papa yigishaga kabutare muri Ecole Aritizana (Agricole)  uko yabyaranye na mama ntumubimbaze sinarimpari nagiye kumenya ubwenge papa wange mbona ampunga , Ubwo narimfite imyaka 15 y’ amavuko nabonaga papa wange akampunga, akiruka rwose ntiyemereko duhura”.

Yajyaga avugako iwabo nibamenya ibyo yakoreye ino mu Rwanda ko bazamukubita biryo rero agahitamo kutanyegera akampunga.

Umunyamakuru amubajije niba yarize, yasubijeko yize agarukira mu mwaka wa gatatu w’ amashuri abanza, aho ngo hakoraga ikimenyane kinshi ni mu myaka yi 1974 -1975.

Ati: “agiye gusibira bambwirako nta muzungu utazi ubwenge ngo iyo umuzungu atamenye ubwenge aba ari ikirumbo, nuko natakaje amashuri yange”.

Inkuru yabaye Ikimenywa nabose ubwo uyu muzungu yamaze kubona akennye maze agahitamo korora ingurube none kurubu abamubonye bose avuye kwahirira ayo matungo ye bamuha urwamenyo ngo umuzungu wahirira ingurube.

Muraka gace atuyemo niwe nkuru aho ahise hose bati dore wamuzungu wahirira ingurube.

kuriwe avugako yarangije kwiyakira kuko ibibazo yahuye nabyo ubwabyo birahagije kuko avugako nyuma y’ubukene numugorewe yaje kurwara indwara yo mumutwe ko ibyo byose yabyakiriye.

Reba Video hano hasi

https://youtu.be/OGXBtinlOws
https://youtu.be/sdNLu9POFC8
https://youtu.be/MMYKR8gCnho
https://youtu.be/bvbOu60Q4iI
https://youtu.be/3Y7WE_ROUwo

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *