Rwanda: Intama yambaye “Agapfukamunwa” mu ijosi yaciye igikuba. Ifoto y’umunsi.

Mu bice by’u Rwanda hari aho usanga amatungo magufi yambitswe ibiyabuza kona imyaka; utwo na two batwita udupfukamunwa.

Iyi foto ducyesha umunyamakuru w’Imvaho Nshya, yafatiye mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru.

Usibye kuba Intama zambikwa udupfukamunwa tuzirinda kona imyaka kandi, kuri ubu abantu natwe dusigaye twambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Bamwe mu Banyarwanda bavuga ko no mu gihe icyorezo cya covid-19 kizaba cyararangiye hari zimwe mu ngamba zo kwirinda indwara bazakomeza kugira umuco bitewe n’uko babona zabagiriye umumaro mu kwirinda indwara zandura.

Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwafashe ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu ngamba zafashwe harimo kwambara agapfukamunwa no gushishikariza abaturarwanda gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi n’isabune ndetse no gusukura intoki zabo bakoresheje imiti yica udukoko izwi nka ‘hand sanitizer’.

Bamwe mu Banyarwanda baganiriye n’ikinyamakuru IGIHE bo mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko kwambara agapfukamunwa bazakomeza kubigira umuco, birinda ko ivumbi n’imbeho byinjira mu mazuru, kuko mu gihe bamaze bambara agapfukamunwa basanga hari zimwe mu ndwara z’ubuhumekero zagabanutse.

Uwihoreye Evariste wo muri Karongi yavuze ko n’iyo icyorezo cya Covid-19, cyarangira we azakomeza akajya yambara agapfukamunwa.

Ati: “Agapfukamunwa njye mbona n’iyo Covid-19 yacika njye nzakomeza kukambara kuko gafite akamaro cyane. Mbere wasangaga mu mpeshyi abantu barwaye ibintu by’inkorora, ariko kubera ko abantu bari bambaye agapfukamunwa, mu mpeshyi rwose nta nkorora yigeze iboneka cyane”.

Uyu mugabo ucuruza amafaranga yo guhamagara kuri za telefoni mu Murenge wa Rubengera yakomeje avuga ko gukaraba intoki ari isomo abantu bakwiye gusigirwa na Covid-19, kuko ari uburyo bwiza bwo kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.

Ati: “Gukaraba intoki ni isuku, nta burwayi bw’inzoka no kwanduzanya ntabwo bishoboka”.

Muhawenimana Florence ukora ubucuruzi bwa restaurant avuga ko agereranyije na mbere ya Covid-19, abona abakiliya be gukaraba intoki barabigize umuco, akavuga ko birinda indwara nyinshi.

Ati: “Abakiliya banjye mbona ngereranyije na mbere gukabara intoki barabigize umuco. Kandagira ukarabe iba iri imbere y’umuryango, ngereranyije na mbere umubare w’abakaraba intoki wariyongereye. Abenshi ni abamotari, baba biriwe bakorakora amafaranga, bakora ahantu henshi”.

“Gukaraba intoki bibafasha kwirinda indwara ziterwa n’isuku nkeya. Umuntu ariye akarabye, umwanda uvaho, bikamurinda indwara z’impiswi, n’inzoka ziterwa n’umwanda”.

Akomeza agira ati: “Agapfukamunwa nako katugiriye umumaro cyane kuko uretse no kuturinda Covid-19, kadufashije no kwirinda indwara z’ubuhumekero, katurinda ivumbi rishobora kwinjira mu mazuru. Agapfukamunwa kagabanyije indwara y’ibicurane kuko akenshi iterwa n’imbeho n’ivumbi; iyo wambaye agapfukamunwa ibyo byose ntabwo bibasha kwinjira mu mazuru ngo bibigutere”.

Hakizimana Faustin ukora umwuga wo kudoda yagize ati: “Gukaraba intoki biturinda indwara nyinshi zituruka ku mwanda. Bituma n’iyo usuhuje umuntu udashobora kwandura”.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 (DHS 2015) bwagaragaje ko mu bana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko, abagera kuri 12% bahura n’impiswi nk’imwe mu ndwara zikomoka ku mwanda. Imibare kandi yerekana ko muri rusange 18% by’Abanyarwanda ari bo bivuza indwara zikomoka ku isuku nke.

Icyo gihe igipimo cyo gukaraba intoki ku Banyarwanda cyari kuri 50%. Ubu nubwo nta bundi bushakashatsi burakorwa, abaturage batekereza ko gishobora kuba cyarazamutse.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *