Hakuzimana Rashid yari yitabye RIB yitwaje uburoso bw’amenyo na kambambiri gusa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranyweho ibyaha byo kubiba urwango, amacakubiri no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

RIB itangaza ko hiyongeraho n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Uyu wamenyekaniye mu biganiro bitavugwaho rumwe ku rubuga rwa YouTube, yatangaje ko yitabye urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, yitwaje uburoso bw’amenyo n’inkweto za kambambiri zo gukarabiramo, atekereza ko ashobora gutabwa muri yombi.

Mu masaa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021 ni bwo Hakuzimana wari uherekejwe n’umugore we hamwe n’umwunganizi we mu by’amategeko yitabye RIB ku cyicaro cyayo ku Kimihurura.

Ni nyuma yo guhamagazwa ku nshuro ya kabiri tariki ya 27 Ukwakira, kuko ku nshuro ya mbere ntiyari yitabye bitewe n’uko atari yakabonye umwunganira mu mategeko.

Mu kiganiro yagiranye na Ishema TV yerekeza ku Kimihurura, Hakuzimana yabajijwe niba nta bwoba afite ko atabwa muri yombi, yavuze ko nta mpamvu ihari yo kumufunga kuko ngo n’ubushize (muri Kanama 2021), ati: “Nta bwoba mfite”.

Icyo gihe Umugenzacyaha Mutabazi Jules yaganiriye na Hakuzimana, amubwira ko ibiganiro agirira kuri YouTube bipfobya jenoside yakorewe Abatutsi bikanakurura amacakubiri, amugira inama yo kubireka.

Yakomeje avuga kuri iki cyizere, ati: “Mfite icyizere nka 80% cyo gutaha, uretse ko nyine mpagurukanye kambambiri n’uburoso kubera ko urabizi ko Théoneste Nsengimana yagiyeyo, abura umudamu we uburyo bwo kugira ngo amuhe utwo dukoresho. Birashoboka ko wenda naherayo, ariko mfite icyizere 80% cy’uko mpita ntaha”.

Nsengimana yavuze ni umunyamakuru washinze Umubavu TV, akaba yaratawe muri yombi tariki ya 13 Ukwakira 2021, akurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Kugeza ubu Rachid afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje nkuko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ruvuga kandi ko rurimo gutunganya dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

RIB yagize iti: “Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri Munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko”.

Rachid Hakuzimana atawe muri yombi nyuma y’igihe kitari gito ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, nyuma yo gufungwa imyaka 8 kubera ibyaha birimo ibyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda, guteza imvururu, n’ibindi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *