Kabareebe Doreen yahawe urwamenyo ubwo yategaga moto akabura uko ayicaraho kubera akenda kagufi yari yambaye. Amafoto

Doreen Kabarebe, umunyamideli muri Uganda kubera amafoto ateye isoni akunda gusangiza abantu, yongeye gutwika imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutega moto ariko kubera utwenda yari yambaye abura uburyo ayicaraho.

Amakuru ya Galaxy avuga ko Doreen Kabarebe ukunda kwiyemera akavuga ko atashakana n’umugabo udafite ubutunzi bwa mirenge, yabaye iciro ry’umugani nyuma yo kuva mu kiganiro kuri radiyo ya Zzina akananirwa kwicara kuri moto.

Amakuru avuga ko no muri icyo kiganiro yari yatumiwemo, yavuze ko adashobora gukundana n’umugabo udafite imodoka nziza.

Uyu mukobwa akunda kumvikana mu magambo bamwe bita ay’ubwiyemezi. Mu mihanda ya Kampala habereye agashya ubwo Doreen Kabarebe yavugirizwaga induru kubera uko yari yambaye agatega moto akananirwa kuyicaraho.

Doreen Kabarebe  akigera ku mumotari, yuriye moto imyanya y’ibanga ihita igaragarira buri wese, ahindura inyicaro arihengeka biba iby’ubusa.

Kuba yateze moto akabura uko ayicaraho, byakuruye impaka ku mbuga nkoranyamga no mu bitangazamakuru, kubera imyambarire yagaragaje mu muhanda aho bamwe bavugaga ko yakagenze mu modoka ntiyigaragaze.

Doreen ubusanzwe akunda utwenda tugufi cyane na bikiniDoreen Kabarebe afatwa nk’umunyamideli ukomeye wagiye witabira amarushanwa ya Miss Uganda.

Doreen Aheruka kuburira abashaka kumutereta ko afite uburyohe bwo ku rwego rwo hejuru ariko ko atakwemerera guha nimero ze za telephone umuntu udafite imodoka nziza nk’uko biri mu kiganiro yagiranye na Galaxy 100.2 FM.

Kuba yateze moto akabura uko ayicaraho, byakuruye impaka ku mbuga nkoranyamga no mu bitangazamakuru, kubera imyambarire yagaragaje mu muhanda aho bamwe bavugaga ko yakagenze mu modoka ntiyigaragaze.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *