Umugabo azwi kw’izina rya Jamiu, wo mu karere ka Ijebu Ode, muri Leta ya Ogun mu gihugu cya Nigeria, yarezwe mu rukiko azira kuzinduka mu cyakare akandikira umugore w’undi mugabo ngo ” Good morning Babe” (Waramutse mukundwa).
Iri zina Babe siryo uyu mugore asanzwe akoresha kuri WhatsApp.
Kuwa 19 Nzeri nibwo yakiriye ubu butumwa, akavuga ko bwateje umwuka mubi mu rugo rwe n’umugabo we, Akintunde Adegbesan.
Uyu mugore avuga ko Jamiu atari we wamwambitse impeta bityo nta burenganzira afite bwo kumwita Babe. Jamiu arahakana ibyo aregwa.
Ibi mu gihe bitarakemuka, undi mugore na we yavuze ko yakiriye ubutumwa bumwita cherie buvuye ku nimero 08059491562 na 08138868837, ubu na we ari mu nkiko.
Iyi ngingo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga mu bihugu bitandukanye.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.