Bamwe mu banyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabaya ruri mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko hari umwarimukazi wambara imyenda migufi ituma abanyeshuri b’abahungu bagira irari, bakumva baramwifuje ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Bamwe mu baganiriye na BWIZA ducyesha iyi nkuru bayibwira iby’iki kibazo, basabye ko amazina n’umwaka bigamo cyangwa ishami biga byabo bitatangazwa.
Barimo abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu.
Umwe w’umukobwa yagize ati “Ni umwarimu ugifite imyaka mike ugereranyije n’abandi b’igitsinagore bigisha hano ku Kabaya, hari igihe yambaraga akajipo kagufi kandi afite n’amabuno manini, urabizi ko hari abakururwa nayo cyane (aseka)”.
“Ubwo rero iyo yandika nko ku kibaho, amabuno arizunguza ukabona abahungu mu mapantaro byakomeye. Nyine mbona ateye neza ku buryo abahungu byabakurura”.
Mugenzi we w’umuhungu yunzemo ngo “Akiza kwigisha hano nibwo nabonaga yambara ibintu bigufi ariko nyine ni danje”.
“Urabona n’iyi myaka yigishamo, noneho harimo no mu wa Gatatu, hari abarangarira uko ateye inyuma. Ntibiba byoroshye nyine”.
Undi mukobwa avuga ko abona hari abandagaza amaso yabo bigatuma ibintu bigaragara uko bitari.
Ati: “Ariko se nk’abahungu baba bareba amabuno ya mwarimu kandi wenda yaje yambaye itaburiya, buriya baba bashaka iki? Bajye bamenya ko baje kwiga, none niba yitereye neza, afite amaguru meza, azabizire?”
“Ahubwo abatipe (abahungu) bagabanye gukanura amaso. Mba mbona hari abo byagoye igihe uriya muticha (teacher) ari ku kibaho”.
Undi muhungu we avuga ko uyu mwarimukazi atacyambara imyenda migufi, ko byabayeho akigera kuri icyo kigo avuye ahandi.
Avuga ko “Iyo aza kuba yagusha abantu mu gishuko ntabwo aba ari we ushinzwe gutega amatwi abakobwa ngo abafashe ibibazo bahura nabyo by’ubuzima busanzwe. Biriya ni ibisanzwe, none se abahungu b’abanyeshuri bo ntibambaye umubiri?”
Aba bose bemeza ko atari ubwa mbere iyo baganira hagati yabo bumva abahungu bavuga ku kuntu mwarimu ateye neza.
Ibi ngo byaberetse ko hari ukuntu iyo miterere yaba ibakurira irari ry’imibonano mpuzabitsina mu banyeshuri b’abahungu cyane mu wa Kabiri no mu wa Gatatu.
Babajijwe niba barigeze basaba ubuyobozi ko bwabwira mwarimukazi agahindura imyambarire bavuga ko ishotorana, bavuze ko ntabyo bakoze.
Umwe ati: “Ubwo icyo kiganiro cyahera he?”
Uyu mwarimukazi, ubwo yaganiraga na kiriya gitangazamakuru kuri iyi ngingo yatangiye ahakana ibivugwa.
Yagize ati: “Icyo kibazo nta kiriho. Ntabwo naba nambara nabi nk’umurezi maze abarimu bose 24 bemeze ko ari njye ushingwa gukemura ibibazo by’abakobwa biga hano. Maze igihe ndi umurezi”.
“Mu myaka mpamaze nta diregiteri cyangwa mugenzi wanjye wari wambwira ko nambaye mu buryo bwashotora abana bakagira irari ari uko bandebye”.
Yakomeje agira ati: “Ndi umukirisitu, ndirimba muri korari ndi umudamu wubatse mfite abana babiri n’umugabo”.
“Ntabwo nakwambara nabi rwose, naba nsuzuguje umwuga wanjye ndetse n’umugabo wanjye nubaha cyane. Ntabwo rero ibyo bintu nabikora. Cyakoze urabizi ko udashobora gutuma abantu bose bakubona kimwe, biterwa n’ureba. Abo banyeshuri ntawigeze ambwira pe! Icyo kibazo nta kiriho”.
N’ubwo atatwemereye ko afotorwa, uyu murezi yari yambaye ipantaro y’umukara y’itiriningi isa n’imwegereye, n’inkweto zifunze za siporo ndetse n’itaburiya y’umweru, umusatsi ari usanzwe (naturel). Ni umudamu utabyibushye cyane bigaragara ko abashije kwinyakura.
Avuga ko “Hari akajipo kagera mu mavi nari naguze nkigera aha, ndetse mugenzi wanjye ni we wari wakanshimiye gusa nyuma bagenzi banjye bambwiye ko nakareka, sinkikambara pe! Ubu ndumva icyo kibazo kitaba kiriho ubu”.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabaya, Rwarekeyaho Jean Damascene, kuri iyi ngingo, avuga ko icyo kibazo atakizi kuko nta wakimugejejeho gusa yemera ko agiye kugisuzuma akamenya ibyacyo, akavugana n’uyu mwarimukazi.
Yagize ati: “Nta munyeshuri cyangwa ubahagarariye wari wangezaho icyo kibazo. Natwe ubwacu ntacyo tubona, tuba twaramubwiye”.
“Ariko niba ari uko bigaragara kuri bamwe mu banyeshuri, bikaba byatuma barangara, turaza kuvugana n’uwo mwarimu kugira ngo tumenye uko twabikumira. Urumva ko bitapfa kuvugwa gutyo gusa”.
Diregiteri Rwarekeyaho avuga ko ubusanzwe uyu mwarimukazi nta kibazo cy’imyitwarire afite, ko akora akazi ke neza iri shuri rikaba ryaratsindishije neza, aho nta mwana utarabonye ibaruwa imujyana mu cyiciro gikurikiyeho.
Uyu muyobozi yavuze ko abana barererwa kuri iri shuri bagera ku 1,000 kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri yisumbuye, icyiciro rusange, bakagira na segisiyo (section) y’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, MEG).
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.