Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye u Rwanda rwemererwa gukora inkingo za Covid-19 bwa mbere muri Afurika

Bijya gutangira, ubusabe buturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu bwagejejwe ku Muryango kENUP Foundation ugira uruhare mu guteza imbere imishinga y’ubushakashatsi ihanga udushya.

Byoroherejwe n’uburyo BioNTech iyobowe na Uğur Şahin n’umugore we Özlem Türeci yihaye intego yo guteza imbere urwego rw’ubuvuzi n’ubushakashatsi ku miti.

Ibiganiro byahise bitangira biza no kurangira muri Kanama uyu mwaka byemejwe ko mu Rwanda no muri Sénégal hagomba kubakwa inganda zikora inkingo za Covid-19.

Byemerejwe mu Budage mu biganiro byari byateguwe na kENUP Foundation, akadomo gashyirirwa i Kigali ku wa 26 Ukwakira 2021 ubwo amasezerano yasinywaga.

Inkingo za mRNA zigiye gukorerwa mu Rwanda, ni ubwa mbere zizaba zikorewe kuri uyu mugabane wa Afurika.

Amasezerano agena ko BioNTech izubaka uruganda kandi igashora imari mushinga w’ikorwa ry’izo nkingo. Ibikoresho byose bisabwa kugira ngo inkingo zikorwe, ni yo izabishaka ikanabigeza mu Rwanda.

Inshingano zo gupfunyika inkingo zizaba zifitwe n’umufatanyabikorwa wayo ariwe u Rwanda. Indi mirimo ijyanye n’ikorwa ry’inkingo izishingirwa n’igihugu hanyuma BioNTech abe ariyo itanga akazi ku bantu bagomba kuyikora nubwo ikiguzi cyayo kizishyurwa n’ibihugu.

Uruganda ruzubakwa mu Rwanda, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora dose miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka. Mu gihe izo nkingo byagaragara ko zidahagije, gahunda ihari ni uko ubwo bushobozi buzongerwa.

Uko ibyo bikorwa, mu nganda haba harimo icyo umuntu yagereranya n’umurongo cyangwa inzira ikintu kinyuramo kugeza kirangije gukorwa.

Niba ari inzoga, haba hari umurongo uhera ku gukora umusemburo, kwenga, ugakomeza kugeza inzoga ishyizwe mu icupa n’ibirango ku mufuniko. Uwo ubwawo witwa umurongo umwe.

Mu gukora ziriya nkingo, mu gihe bizaba bigaragara ko dose miliyoni 50 zidahagije ku mwaka, hazongerwa umurongo mu ruganda ku buryo ingano y’inkingo zikenewe zikorwa.

Uru ruganda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali. Ubutaka ruzubakwaho bwamaze gutegurwa ku buryo mu mwaka utaha imirimo izahita itangira.

Urebye imiterere y’amasezerano ajyanye n’izi nganda, birasa n’aho mu minsi ya mbere umuntu yabyita ko zizaba ari iza BioNTech ariko zikorera mu bihugu by’u Rwanda na Sénégal.

Gusa gahunda ihari ni uko BioNTech iteganya kuzazegurira ibyo bihugu byombi. Sénégal izubaka uruganda binyuze muri Institut Pasteur iyoborwa na Dr Amadou Alpha Sall.

Institut Pasteur de Dakar imaze igihe ikora inkingo zirimo Yellow Fever, iza Covid-19 zizakorwa ariho binyuze.

Inkuru ya IGIHE ikomeza ivuga ko ku ikubitiro izi nganda zizaba zigenzurwa na BioNTech . Impamvu ni uko ifite ubunararibonye, yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kandi izobereye inzira zose binyuramo ngo urukingo rukorwe.

BioNTech ifatanyije n’igihugu, izaha ubumenyi abakozi aho mu masezerano havugwa mo ko “nyuma y’imyaka mike”, inganda zizashyirwa mu maboko y’igihugu zikaba arizo zizicunga.

Nyuma y’icyo gihe, igihugu gishobora gutanga akazi ku bantu bashobora no kuba abahanganye na BioNTech ku ruhando mpuzamahanga.

Amafaranga BioNTech izakoresha mu ishyirwaho ry’izi nganda yaba mu Rwanda na Senegal, ni ayayo ku giti cyayo, ntabwo ari ayo yagiye kuguza cyangwa se inkunga y’abagiraneza.

Ntabwo havugwa umubare wayo gusa bivugwa ko bishoboka ko ari hejuru ya miliyoni 100$.

BioNTech ni yo yagize uruhare mu ikorwa ry’urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ifatanyije na Pfizer, Ikigo cy’Abanyamerika nacyo kizobereye mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti; amahirwe ni menshi ko izo nkingo zatangira gukorerwa mu gihugu.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *