Rusizi: Hari abaturage bavuga ko bangiwe kurema isoko no guhahira mu maguriro manini.

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko kuri uyu wa Gatanu, bangiwe kurema isoko no guhahira mu maguriro manini birasaba kuba ufite icyangombwa cy’uko wakingiwe COVID-19.

Radiyo Ijwi rya Amerika ivuga ko ku bwinjiriro bwa buri soko wahasangaga abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa DASSO hamwe n’abanyerondo bagenzura niba ugiye kwinjira afite ikigaragaza ko yakingiwe.

Ku babujijwe kurema amasoko kuri uyu wa gatanu bavuga ko “inzego z’ubuyobozi zakabaye zarabamenyesheje mbere iby’iki cyemezo bakamenya uko babyitwaramo.”

Bamwe mu bayobozi b’Akarere ka Rusizi ku bijyanye n’iki cyemezo. Priscah Mutesi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere akaba n’umuyobozi w’umusigire wako, ubutumwa bugufi yohererejwe kuri telephone ye ngendanwa ntiyabusubije.

Abaturage bafite impungenge ko iyi gahunda yatangiriye ku barema amasoko ishobora no gutandukira mu bindi.

Radiyo Ijwi rya Amerika yashatse kumenya niba iyi gahunda yarashyizweho n’inzego nkuru z’igihugu zishinzwe iby’ubuzima, ariko Julien Mahoro Niyingabira, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu kigo cy’ubuzima RBC, avuga ko ntacyo abiziho.

Ubusanzwe ibyemezo rusange bijyanye no kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bifatwa binyuze mu nama y’abaminisitiri. N’ubwo minisiteri zishobora gushyiraho amabwiriza yihariye ajyanye n’ibyiciro runaka, mu mabwiriza aheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, nta ririmo ritegeka abarema amasoko kubanza kwikingiza COVID-19.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru mu kwezi gushize kwa cyenda, Perezida Paul Kagame yavuze ko hataragera ko mu Rwanda kwikingiza biba itegeko, bitewe n’uko inkingo zihari ubwazo zidahagije.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yo kuri uyu wa kane igaragaza ko abasaga miliyoni 3 n’ibihumbi 700 ari bo bamaze nibura gufata doze imwe y’urukingo rwa COVID-19, kuri miliyoni zisaga 12 z’abaturage. Ni mu gihe abamaze guhabwa doze zombi bakabakaba miliyoni 2.

Tubibutse ko guhera ku wa Mbere taliki ya 1 Ugushyingo 2021, ahagana saa kumi za mu gitondo, u Rwanda ruzaba rwongewe ku rutonde rw’ibihugu bitanga servisi zo gukingira zemewe mu Bwongereza aho uwahawe doze zombi z’urukingo rwa COVID-19 bazajya bemererwa gutembera muri icyo gihugu badasabwe kubanza kwishyira mu kato k’iminsi 10, kwisuzumisha inshuro eshatu n’ibindi, igihe igipimo cya mbere kigaragaje ko ari bazima.

Ibyo bivuze ko uwahawe icyemezo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ko yakingiwe byuzuye azaba yemerewe kukigaragariza inzego zibishinzwe mu Bwongereza bityo ntabarwe nk’utarakingiwe nk’uko byari bimeze.

Ufatwa nk’uwakingiwe byuzuye mu Bwongereza ni uwahawe doze ya kabiri mbere y’iminsi 14 afashe urugendo rwerekeza muri icyo Gihugu.

Akigera mu Bwongereza usabwa kwipimisha COVID-19 inshuro imwe, no kuzuza inyandiko itanga uburenganzira bwo kumukurikirana (passenger locator form).

Abari munsi y’imyaka 18 y’amavuko batarakingirwa bafatwa nk’abakingiwe, kimwe n’abahawe inkingo zikiri mu igeragezwa ariko barazifatiye muri Leta Zunzwe Ubumwe z’Amerika ndetse n’abatarabashije kwikingiza bitewe n’impamvu z’ubuzima zemejwe na muganga kandi ukaba uri umuturage w’u Bwongereza.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair, yavuze ko kuba icyemezo gitangwa na RBC cyemejwe ari amakuru meza ku bakora ingendo zerekeza muri icyo gihugu ahagarariye, yemeza ko bishimangira imbaraga n’ubwitange Leta y’u Rwanda yashyize mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, Leta y’u Bwongereza yashyizeho ingamba zikomeye ku binjira muri icyo gihugu baturutse mu mahanga.

Muri zo harimo kuba abagenzi bagomba kuba barakingiwe doze zombi z’icyorezo cya COVID-19 zemewe ari zo Oxford/AstraZeneca, Pfizer BioNTech, Moderna ndetse na rumwe rwa Johnson&Johnson.

Ubwoko bw’izo nkingo bwakorewe mu yandi mashami y’inganda nka AstraZeneca Covishield, AstraZeneca Vaxzevria na Moderna Takeda na bwo buremewe ku babuhawe.

Abagenzi bavanze doze ebyiri z’inkingo za COVID-19 mu zemewe na bo bemerewe kujya mu Bwongereza badasabwe icyemezo cy’uko bipimishije mu minsi itatu mbere yo guhaguruka, kuba barishyuye ibindi bipimo bibiri bifatwa bageze mu Bwongereza, kuzuza inyandiko itanga uburenganzira bwo kubakurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga, akato k’iminsi 10 n’andi mabwiriza.

Icyemezo cy’uwakingiwe COVID-19 gitangiwe mu Rwanda cyemewe nyuma y’aho Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yasubije u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu ababiturutsemo bashobora gukurirwaho inzitizi zo kujya i Burayi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *