Nta soni ugira kuba ujya mu mihango buri kwezi uri mu nzu yanjye? – Umugore avuga uko umugabo we yamubajije.

Umugore witwa Mercy yatangaje ko amaze umwaka n’amezi arindwi ashatse, gusa ahishura ko umugabo we amuzengereje amubaza impamvu akijya mu mihango ari mu nzu ye.

Uyu mugore wavuze ko amazina ye ari Mercy yatangaje ko amaze umwaka n’amezi arindwi atotezwa cyane n’umugabo we amuziza kuba akijya mu mihango buri kwezi kandi ari mu nzu ye.

Mu byumvikana ko umugabo ashaka kuvuga ko umugore yatinze gusama, avuga ko n’abavukana n’umugabo we bamumereye nabi bamubaza impamvu adasama.

Ikinyamakuru Daily Trust ducyesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugore yabandikiye avuga ko mu ntangiriro z’umwaka yabazwe, bagira ngo bakemure ibyo gutwita.

Yagize ati: “Umugabo wanjye yambajije niba nta soni mfite kuba nkijya mu mihango mubereye mu nzu mu gihe ndi umugore ufite umugabo”.

Avuga ko Sebukwe yamuzengereje kandi yagize isoni zo kuba yabwira umugabo ko atotezwa.

Sebukwe ngo amutonganya agira ati: “Ubu wakabaye warampaye abuzukuru muri uyu muryango. Nakekaga ko ugiye kuba ibyishimo muri uyu muryango”.

Mercy avuga ko n’iyo atetse barumuna b’umugabo we banga kurya ngo ntibarya ibiryo byatetswe n’umugore utabyara.

Avuga ko ku bw’ibyo, uwo muramu we ajya yinjira mu cyumba atiriwe akomanga, ngo yigeze no gusanga yambaye ubusa buriburi.

Mercy avuga ko “Agiye kwaka gatanya”.

Uyu mugore avuga ko umugabo we yamusimbuje murumuna we, nta mwanya amuha ngo ibyo bizakemuka ari uko yamubyariye umwana.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *