Amakuru mashya: Lt Col Rugumire wari umusirikare ukomeye cyane mu ngabo z’u Rwanda yitabye Imana

Lt Col Dr Guido Rugumire wigeze kuba mu Buyobozi Bukuru bw’Ibitaro bya Kanombe, arashyingurwa kuri uyu wa Mbere nyuma y’iminsi ine yitabye Imana.

Umugore we, Teddy Gacinya, yabwiye IGIHE ducyesha aya makuru ko yari amaze igihe arwaye, aza kwitaba Imana ku wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021.

Ati: “Yafatiwe n’uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga”.

Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021 saa cyenda mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *