Ifoto y’Umunsi: Perezida Museveni wa Uganda yagaragaye mu ruhame yambaye Rugabire bitangaza benshi!

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaye mu ruhame yambaye rugabire bitungura ndetse binatangaza benshi mu babonye amafoto ye.

Perezida Museveni yambaye rugabire ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Arabia Souditte ushinzwe imibanire n’ibihugu bya Afurika Ahmed Abdulaziz Kattan uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu gihugu cya Uganda.

Bivugwa ko muri ibi biganiro byahuje Perezida Museveni na Minisitiri Ahmed Kattan byibanze ku mibanire y’ibihugu byombi, aho hanasinywe amasezerano y’ubufatanye mu mishanga y’iteramnbere n’ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Chimpreports ducyesha aya makuru yanditse ko Arabia Souditte imaze iminsi isaba ko yakuba Ambasade yayo muri Uganda, gusa Perezida Museveni ntahite abyemeza kuko ngo hari ibindi bintu byinshi yasanze bigomba kubanza gusuzumwa.

Muri ibi biganiro kandi, Perezida Museveni yakiriye inkunga ya Miliyoni 68 z’amadorari ya Amerika Arabia Souditte yahaye Uganda mu rwego rwo kuyifasha gutunga impunzi ziba muri iki gihugu nyuma yo gutabarizwa n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi UNHCR wavugaga ko impunzi ziba muri Uganda zugarijwe n’inzara.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *