Kigali: Abaganga babwiye umugore ko umwana atwite yapfuye ageze ku bindi bitaro abyara umwana muzima

Umubyeyi witwa Mukankusi Penninah avuga ko yagiye kuri kimwe mu bigo nderabuzima byo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo, avuga ko yagiye kubyara, ageze ku kigo nderabuzima abaganga bakamubwira ko umwana atwite yapfuye.

Akomeza avuga ko nyuma bamwohereje ku Bitaro bya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, akabyara umwana muzima.

Aganira na RBA ducyesha iyi nkuru, uyu mubyeyi yagize ati: ’’Mu masaha ya nimugoroba akenshi mu bigo nderabuzima nta baganga baba bahari”.

“Nk’ubu nagiye ku kigo nderabuzima kubyara, abo nahasanze bambwira ko umwana yapfiriye mu nda banyohereza Kibagabaga mbyara umwana muzima”.

“Sinishimiye serivisi y’ikigo nderabuzima, nkaba nsanga hakwiye kongerwa ababyaza kandi babifitiye ubushobozi’’.

Ku ngingo y’ubuke bw’abaganga, undi mubyeyi witwa Umutesi Aline we yagize ati: ’’Muri maternité abahagana n’ijoro bwo bakunze kuvuga ko babura ababakira, hakwiye kongerwamo abaganga kuko iyo abagore baje kubyara abenshi babura ababafasha’’.

Mugenzi wabo, Ingabire Didacienne we ati: ’’Hari igihe haba hari ababyeyi 3 cyangwa 4 ugasanga umuganga arahamagara umwe kandi abandi nabo bamerewe nabi”.

“Tubona hagiye hakora ababyaza benshi ababyeyi bajya bahabwa serivisi yihuse kandi bahaba basimburana na n’ijoro’’.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima Julien Mahoro Niyingabira avuga ko iyo minisiteri yatangiye gushakisha abakozi bo kuziba icyo cyuho binyuze mu nzira y’ububyaza.

Ati: ’’Ababyaza ni urwego rugenda rwiyubaka nk’izindi nzego z’ubuvuzi mu Rwanda. Hari gahunda ziri muri gahunda ya minisiteri y’ubuzima binyuze mu bunyamabanga bugamije kongerera ubumenyi no kwigisha abantu mu myuga itandukanye yo gutanga serivisi z’ubuzuma kwa muganga”.

“Hari abanyeshuri barimo kwiga, hari na gahunda zatangiye zo kuzamura umubare w’ababyaza mu mavuriro ya leta, kugira ngo ababyeyi babashe kubona izo serivisi’’.

Bamwe mu babyarira mu bigo nderabuzima baravuga ko kubera ubuke bw’ababyaza, bakunze kubura serivisi cyane cyane mu masaha y’ijoro, bakaba basaba ko umubare w’abakora ako kazi wakongerwa.

Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu mwaka ushize habarurwaga ibigo nderabuzima 580, ababyaza bakaba 1.562, bivuze ko ukurikije serivisi baha abaturage buri mubyaza yabarirwa ababyeyi 2.340 agomba kwitaho.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/tLZPcuI2yaE

https://youtu.be/wB8OZhhjjiE

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *