Ni ibintu buri wese ashobora kwibazaho kandi koko birakwiye, utekereje umuriri w’abafana ba Rayon Sports, biragoye kudahita ukoma agatima ku buryo byaba bimeze uramutse uri umuyobozi w’iyi kipe ifatwa nk’isoko y’ibyishimo by’imbaga y’abakunzi ba ruhago mu rwa Gasabo.
Kuri Munyakazi Sadate, biragoye gusobanura icyo Ikipe ya Rayon Sports ivuze kuri we kuko na we ubwe, uretse kuba avuka mu Majyepfo, ariko ntiyibuka igihe yatangiriye gufana iyi kipe izwi nka Gikundiro.
Urukundo n’umutima wo gufasha Rayon Sports ntabwo ari ibya 2019 ubwo yatorerwaga kuyiyobora kuko na mbere hose uyu mugabo w’imyaka 40 ari we wari warazanye umushinga wa MK SKy Vision, wari ugamije gufasha iyi kipe kwiyubakira stade yayo yiswe ‘Gikundiro Stadium’.
Mu kiganiro Munyakazi Sadate yagiranye n’ikinyamakuru IGIHE, yagarutse ku cyo bivuze kuyobora Rayon Sports, ubunararibonye yabikuyemo, Rayon Sports yifuza n’ibindi benshi bibaza ku rugendo rwe muri ruhago.
Ni gute wisanze mu mupira w’amaguru?
Umupira w’amaguru ni imwe muri siporo nkunda kandi nanakurikirana umunsi ku wundi.
Ariko iyo unarebye mu muco w’Abanyarwanda, umupira w’amaguru kimwe n’ahandi ku Isi ni siporo imaze kwinjira cyane mu bantu, ku buryo kuwisangamo cyangwa kuwukunda usanga ari ibintu biba bishoboka ku muntu uwo ariwe wese.
Rero nanjye nakuze nkunda umupira w’amaguru ariko by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports dore ko akenshi iyo umuntu umubajije ngo wayikunze ute, birayoberana cyane ko aba yarayikunze akiri umwana, wenda atanakwibuka icyo yayikundiye.
Muri rusange ni uko nisanze mu mupira w’amaguru.
Ukunda Rayon Sports kugeza n’aho ubaye umuyobozi wayo. Bimera bite kuyobora iyi kipe?
Kuyobora Rayon Sports ni umutwaro umuntu aba afite.Aba yikoreye ikintu kinini, aba yikoreye inshingano nyinshi kandi zihuza abantu benshi, bafite imyumvire itandukanye.
Rero kubayobora, kuyobora Rayon Sports navuga ko hari ikintu kinini bitwara ku mibereho yawe ya buri munsi.
Byaba biterwa n’iki?
Icya mbere uyiha umwanya munini kubera ko iwugusaba.
Icya kabiri, igutwara n’ubushobozi mu by’amafaranga, utanibagiwe ko iba ifite igitutu.
Rimwe na rimwe njya mbwira inshuti zanjye ko kuyobora Rayon Sports ntabwo bihagije kwitwa Perezida wayo gusa ngo ufate ibyemezo by’uko wowe nka Perezida ubibona.
Hari igitutu kiza ibyemezo washakaga gufata bigahinduka kubera icyo gitutu kiva hirya no hino ku bafana ba Murera.
Umuntu yavuga ko izo ari imbogamizi cyangwa ni amahirwe?
Ku rundi ruhande biba ari byiza kuko umuntu aba abonye ubwo bunararibonye yo kuyobora abantu benshi kandi bari ku Isi yose.
Nigeze gutangara, ntabwo nari nzi ko mu Rwanda dufite abantu baba muri Argentine. Ariko hari nka padiri dufite uba muri Argentine akampamagara ati njyewe ndi umukunzi wa Rayon Sports […].
Urumva rero ni igitutu kiva ahantu henshi ku Isi, navuga ko atari ikintu cyakorohera umuntu uwo ariwe wese.
Ni iki wavuga wungukiye mu kuyobora Rayon Sports?
Rayon Sports ntabwo wayibonera ku bantu hano mu Rwanda gusa, irarenga imbibi ikagera hirya no hino, iryo nararibonye ryo kubasha kuyobora abo bantu bose, ni kimwe mu bintu byiza nabonye nakuyemo.
Icya kabiri hari igihe umuntu aba afite amahame agenderaho mu buzima bwe, kuba rero ufite ayo mahame yawe y’ubuzima, bigahura n’abantu benshi batazemera cyangwa batazumva, uko kunangira ukora ku mahame yawe nabyo ni ubundi bunararibonye burya uba wungutse mu bijyanye no kuyobora.
Ariko by’umwihariko, icya gatatu nabonyemo ni uko Rayon Sports irimo u Rwanda rwose.
Uzahura n’abakozi mu biro bya leta n’abikorera barimo aba-Rayon, uzahura n’umukarani mu muhanda, umunyonzi n’umumotari harimo aba-Rayon, mbega ingeri zose z’abantu zirimo, ubwo ni ubundi bunararibonye uhura nabwo mu kubasha guhuza abo bantu bose ngo bahurire kuri cya kintu cy’urukundo rwa Rayon Sports.
Imijugujugu y’abafana yo biroroha kuyihagararamo?
Ikintu gisekeje, abafana bo mu mupira w’amaguru buriya bagushyira no ku gitutu ariko uruhare rwabo mu bikorwa by’ikipe ntabwo ari runini.
Umuntu araza akakubwira […], najyaga mbyumva abantu baganira nk’imipira y’i Burayi, umuntu akaba yaza akakubwira ati twaguze Messi cyangwa Ronaldo, nyine ukumva na we arimo.
Icyo gitutu arahindukira akakizana na hano mu Rwanda, ati perezida wowe kuki utatuguriye abakinnyi, ariko wenda abandi baba barabyubatse ku buryo iyo avuze ati kuki utatuguriye abakinnyi uba ufite aho ugomba gukura [amafaranga yo kugura abo bakinnyi].
Ariko muri Rayon Sports si ko bimeze, aragusaba ariko ubushobozi bw’amafaranga ntabwo buba buhari ku buryo wakemura ibyifuzo by’abafana b’ikipe. Uretse ko utanabibasha ngo ibyifuzo by’ama miliyoni uzabihaze, rimwe na rimwe usanga harimo n’intashima.
Ubona igihe cyari kigeze ngo uve muri Rayon Sports?
Wenda muri Rayon Sports byo ntabwo nayivuyemo kuko n’ubundi ndacyayirimo.
Ariko wenda kuva mu buyobozi, navuga ko nubwo byari bikwiriye ariko ntabwo igihe cyari kigeze kubera ko hari byinshi natekerezaga nagombaga gufatanya n’abangiriye icyizere kugira ngo tubigeze ku ikipe ya Rayon Sports.
Ariko ibyo byose ntabwo twabigezeho nk’uko twabyifuzaga gusa icyo nishimira ni uko uwo murongo, uwo musingi nibura umuntu yasize awubatse n’abazakurikiraho bazagenda bashyira itafari aho twahereye.
Rero nk’umuntu, numvaga mfite intego, mfite icyerekezo nshaka kujyanamo Rayon Sports kandi ibyo byose uba ukeneye igikorwa kirangiye, icyo gikorwa rero ntabwo nakigezeho ariko nibura cyaratangiye.
Nubwo abantu wenda batarimo kubibona, inzira Rayon Sports irimo ntabwo ari iyo kubaho gusa ku izina ahubwo turashaka kwiyubaka tukaba Rayon Sports ikomeye, umuryango wacu ukiyubaka ukaba ikigo gikomeye, gifite umurongo w’aho kiva n’ibyo gushaka gukora.
Mu gihe wamaze uyobora Rayon Sports hari abantu bihariye ushimira bagufashije?
Birumvikana mbanza gushimira abafana twajyanye muri urwo rugendo. Murabizi twajyaga gukina hirya no hino, bakaguherekeza, ukababwira uti muze tugende bakaza, burya ntabwo ari ikintu cyoroshye kubwira umuntu ngo reka ibyawe uze tujye gukina cyangwa uduherekeze.
Ndabashimira rero, nibuka urugendo twakoze haba i Nyagatare, za Rubavu, Musanze, Huye n’ahandi. Izo ni ingendo zose dushimira abafana ko batubaye hafi kandi bakanaduherekeza.
Biranumvikana ntiwabura gushimira komite mwakoranaga, abayobozi banyuranye mwakoranaga.
Ariko by’umwihariko hariho abantu baba barakubaye hafi mu buryo bukomeye, rimwe na rimwe n’abantu ntibabamenye.
Ndashimira hari umubyeyi witwa Maman Hussein [Hadjati] acururiza Nyabugogo aba-Rayon bose baramuzi, buriya uriya ashobora no kuburara ariko Rayon Sports ikagira icyo ibona.
Hari n’abandi barimo abayobozi b’ama Fan Clus n’abandi nk’umudamu witwa Chantal utarakunze ko muvuga ariko navuga ko ari mu bantu banshyigikiye, bagashyigikira Rayon Sports.
Abo gushimira ni benshi ariko burya by’umwihariko buri gihe nshimira umuryango wanjye, iyo batamba hafi ntabwo ibyo nakoze nari kubishobora. Umugore n’abana n’imiryango yo hafi, abantu bose ndabashimira.
Hari igihe byageze aho birakomera, abantu bagutera amabuye bagera n’aho bagusaba kwegura! Icyo gihe wari ubayeho ute?
Biriya bihe, navuga ko ari inararibonye ryiza nagize.
Impamvu ni uko ari kimwe mu bihe nabashije kubona ko muri njyewe intego zanjye ziba ari intego zanjye, ntashobora kuzivaho kabone nubwo haba hari abantu benshi bari kuntuka, kunsakuriza cyangwa kunyangisha abantu.
Njya gutorwa muri Rayon Sports nari narabibabwiye, sinzi impamvu batanabyumvise ariko nari narababwiye ko hari intego nihaye kandi ntashobora guhindura, baje kuntora kandi ibyo bihe nagize nakomeje kuba uwo ndiwe.
Ese ubundi iriya myivumbagatanyo yaterwaga n’iki?
Habaye ikintu gikomeye cyane cyagiye gishingira ku byarimo imbere muri Rayon ariko bikanafata n’izindi nzego z’ubuzima bw’igihugu.
Ibyo gushyamirana kwawe n’abanyamakuru barimo Sam Karenzi byo byaje kurangira bite?
Wenda mvuze Sam Karenzi wenyine byaba ari gato cyane ahubwo navuga muri rusange ko habonetsemo umwuka ukomeye cyane wavaga mu itangazamakuru wo kurwanya Sadate.
Ntabwo nahamya ko rwari urwango ariko harimo ibintu byinshi, njyewe mvuga ko harimo uburyo abantu bumva ibintu cyangwa se kuba abantu bakoreshwa n’abandi, kuba ari ubumenyi buke ku kintu […], ibyo byose nagiye mbibona muri uwo mujyo.
Ariko by’umwihariko ku munyamakuru Sam Karenzi na we ibye byose mvuze yaba ubumenyi buke, yaba ugukoreshwa cyangwa se n’ibindi, na we nabibonaga muri ubwo buryo.
Hari amahame agenga umwuga w’itangazamakuru yagendaga arengera cyane bigatuma biba ngombwa ko nitabaza inzego zibishinzwe harimo na RMC [Urwego rw’abanyamakuru bigenzura].
Ariko ntabwo navuga ko rwari urwango rundi kuko Karenzi namumenye arimo kunyibasira, ariko iyo umuntu utari umuzi mu bundi buzima, ntabwo wibaza ko rwari urwango.
Uretse abanzi se hari inshuti cyangwa abakunzi wakuye mu kuyobora Rayon Sports?
Navuga ko nakuyemo inshuti nyinshi.
Igice cya mbere ni abantu bumvaga umurongo nari mfite bakawushyigikira, mu buryo rusange abampamagaraga, abo twahuraga bakabimbwira n’abandi benshi.
Ariko umuntu agenda yunguka inshuti nyinshi nka KNC [Perezida wa Gasogi United FC], uyu munsi yavugaga kuri Rayon, ejo nanjye nkakora igikorwa kuri Gasogi, ejo bikaba ibibazo, ejo tugahura tugasangira ku kirahure [icyo kunywa].
Ibyo byo byari ibya siporo kandi ni ko bigenda, kuba nakura umukinnyi muri Gasogi cyangwa umutoza, kuba yavuga ati Rayon Sports ni inyamanswa cyangwa yabaye intumbi […] ibyo byatumye abantu bamenya uko baganira nta byo guhangana.
No mu bayobozi b’andi makipe navuga ko nagize inshuti nyinshi, abakundaga ibyo nakoraga kandi byatumye tuba inshuti.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/tLZPcuI2yaE
https://youtu.be/wB8OZhhjjiE
https://youtu.be/VFx7RbXdB8E
https://youtu.be/Z_kyu7POWBM
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k