Hamenyekanye amagambo akomeye cyane Fred Gisa Rwigema yabwiye Perezida Habyarimana akimara kumwambika ipeti rya Jenerali

Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda yari azi FPR Inkotanyi kuko ari mu bantu bafashije Yoweri Kaguta Museveni ubwo yari mu ishyamba arwanya Leta ya Milton Obotte.

Yari azi neza ko benshi mu basirikare ba NRA ya Museveni bari abana b’impunzi z’Abanyarwanda ndetse nta wutazi ko Habyarimana ariwe wambitse Gisa Fred Rwigema ipeti rya Jenerali dore ko yari yatumiwe mu biriro nyirizina.

Abakurikiranira hafi aya makuru bemeza ko Habyarimana akimara kwambika Rwigema iri peti ryo hejuru cyane Gisa Fred yahise amubwira ati: “Ubimenye kandi uzirikane ko tubaye abajenerari babiri mu gihugu”.

Si ibyo gusa kuko mbere y’ uko Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda ku italiki ya 1 Ukwakira 1990 hari habaye ibiganiro byahuzaga Leta y’ u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana n’impunzi z’ Abanyarwanda.

Muri ibyo biganiro, impunzi zasabaga gutaha ku neza ariko Habyarimana yazivaniye inzira ku murima ubwo yazibwiraga ati: “U Rwanda ni ikirahuri cy’ amazi kandi cyamaze kuzura ubwo ntabwo twabona aho twasuka ayandi”.

Aho yashakaga gusobanura ko Abanyarwanda bari hanze badafite umwanya mu gihugu cyabo ndetse bashatse banasigara imahanga.

Kuki Habyalimana yirengagizaga ko Inkotanyi atari Abanyarwanda?

Imbwirwaruhame rya Habyarimana nyuma gato y’ aho FPR/Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, yavuze ko igihugu cyatewe n’ingabo za Uganda zifatanyije na bamwe mu bana b’impunzi z’Abanyarwanda bahunze mu 1959 bafite intwaro zikomeye.

Gusa impamvu nyamukuru yatumye Habyarimana avuga ibi ni uko yashakaga gusobanurira amahanga ko yatewe n’ ikindi gihugu kugira ngo bamufahe kuko yari azi neza ko urugamba ariho atazarunesha.

Gutegura umutwe w’ Interahamwe n’ Ipuzamugambi ndetse no guhuruza nibyo byaranze politiki ya Habyarimana amaze kubona ko atazashobora Inkotanyi zari ziyobowe n’ingabo zimenyereye intambara dore zari inararibonye nyuma y’aho zirwaniye intambara zo kubohora Mozambique, Uganda ndetse zifatanya n’ingabo za Tanzania ubwo barwanaga na Idi Amin Dada.

Buri tariki ya 4 Nyakanga, Abanyarwanda bizihiza isabukuru yo kwibohora bazirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi, ziyemeje gufata intwaro zikarwanya leta yakoraga Jenoside zikayihagarika mu 1994, ari nabwo zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside. Ni urugendo rukomeye rw’imyaka ine rwashyizweho akadomo no kubohora Umujyi wa Kigali ndetse Guverinoma yari iriho ihita yerekeza mu buhungiro mu cyahoze ari Zaïre.

Nyuma yo kubohora u Rwanda, ku itariki ya 19 Nyakanga Ni bwo hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ihagarikwa ku mugaragaro rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Kuri izo tariki urusaku rw’amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso cyo guhagarikwa kwa Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi, aho ingabo za RPA zabashije guhashya iza FAR n’Interahamwe, benshi muri aba bahungira mu cyahoze ari Zaïre.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *