Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye cyane y’ibyabaye ku bantu bari bateguye irushanwa rya Mr Rwanda ryahagaritswe ku munota wa nyuma

Sosiyete yitwa Imanzi Agency Ltd yari yateguye irushanwa rya Mr Rwanda ryahagaritswe ku munota wa nyuma, yateguye irindi ry’ubwiza ryo ku rwego mpuzamahanga banateganya ko ryazabera mu Rwanda. 

Kuva muri Gicurasi 2023, amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yarahagaritswe, bituma na Mr Rwanda yari igeze mu cyiciro cya nyuma na yo ibigenderamo. 

Nubwo ari irushanwa ryahagaritswe by’ikubagahu, abari bariteguye ntabwo bigeze bacika intege kuko ubu bamaze kuzana irushanwa rishya. 

Ni irushanwa bise ‘Miss Black World’ ryari rigiye kuba ku nshuro ya mbere nubwo ryari risanzwe riba mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi hatandukanye. 

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd, Moses Byiringiro, yavuze ko batigeze bacibwa intege no kuba irushanwa rya Mr Rwada ryarahagaritswe ku munota wa nyuma ari na yo mpamvu bahise batangira umushinga mushya. 

Ati “Nyuma y’ibyago twagize bagahagarika irushanwa rya Mr Rwanda bitunguranye, ntabwo twigeze ducika intege twatekereje undi mushinga. Ntekereza ko bahagaritse amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda ariko ntabwo bigeze bahagarika ari mpuzamahanga cyane ko wanasanga nta munyarwanda uzarihatanamo.” 

Ku kijyanye no kuba yaramaze kubimenyesha abo bireba mu rwego rwo kwirinda ibibazo byo guhagarikirwa irushanwa nk’uko byagenze muri Mr Rwanda, Byiringiro yavuze ko hari inzego batangiye kuvugana. 

Ku rundi ruhande ariko, Byiringiro avuga ko biramutse bitanagenze neza icyiciro cyo gutanga ikamba yacyimura ntikinere mu Rwanda kuko irushanwa rye ari mpuzamahanga. 

Ni irushanwa Byiringiro avuga ko rizaba rigamije gusangizanya ibintu bitandukanye ku bazaryitabira bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye; nk’imibereho, ubukungu n’umuco ariko by’umwihariko rikazaba rigamije gukomeza ubumwe hagati y’abirabura aho batuye ku Isi yose. 

Iri rushanwa rizaba rifite ibyiciro bitatu, bibiri muri byo bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Icyiciro cya gatatu kizasozwa n’ibikorwa bizaba imbonankubone, abazaba bakigezemo bazabona itike yo kwitabira iki gikorwa aho kizabera hatagize igihinduka hakaba ari mu Rwanda. 

Nubwo hataramenyekana gahunda ihamye y’iri rushanwa, abakobwa bazatangira kwiyandikisha mu Ukuboza 2023. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Bruce Melodie bwa mbere yahuye na Shaggy 

Bruce Melodie na Shaggy nyuma yo gukorana indirimbo bise ‘When she is around’, bwa mbere bahuye imbonankubone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye no guhurira mu bitaramo bizwi nka ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’. 

Amakuru yo guhura kw’ibi byamamare byombi yatangajwe na Bruce Melodie ku mbuga ze nkoranyambaga, ndetse avuga ko nyuma yo guhura n’uyu munyabigwi mu muziki baganiriye no ku mikoranire y’ahazaza. 

Aba bahanzi bakaba bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo agiye guhuriramo na Shaggy bitegurwa na iHeart Radio, izwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro muri Amerika. 

Ibi bitaramo byiswe “iHeartRadio Jingle Ball Tour” byatangiye kuva tariki 26 Ugushyingo 2023 bikazasozwa tariki 16 Ukuboza 2023. 

Bruce Melodie mu bitaramo bibiri afite, icya mbere aragikora kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo aho kiri bubere muri Dickies Arena mu Mujyi wa Dallas, iki gitaramo kikaza kuririmbamo Flo Rida, Shaggy, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi batandukanye. 

Ikindi gitaramo kizaba tariki 16 Ukuboza 2023, Shaggy na Melodie bazaririmba mu gitaramo kikazabera Amerant Bank Arena mu Mujyi wa Miami. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell. 

Itahiwacu Bruce Melodie ni we muhanzi Nyarwanda ugiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi barimo Usher, Luda Chris, Nicki Minaj na Flo Rida. 

Gusubiranamo indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica, Shaggy ni bimwe mu bikomeje gufungurira amarembo Bruce Melodie, mu kumufasha kurushaho kumenyekana mu bitangazamakuru mpuzamahanga no kumuhuza n’abandi bantu bakomeye mu myidagaduro ndetse aherutse gutangaza ko mu nzozi ze azegukana igihembo cya Grammy Awards. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *