Yabujijwe kujya gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa: Rutahizamu Usengimana Danny yavuze amabi aba mu mupira w’amaguru mu Rwanda ashinja ikipe ikomeye mu Rwanda ibintu byatunguye benshi
Rutahizamu wabiciye bigacika mu makipe akomeye cyane hano mu Rwanda arimo APR FC na Police FC ndetse na Singida yo muri Tanzania Usengimana Danny uherutse guhagarika gukina ruhago nk’uwabigize umwuga nk’uko yabisezeranyije abantu yatangiye kuvuga ukuri ku bintu bibi biba mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda.
Danny yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be ubutumire yahawe n’ikipe ya FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa ‘Ligue 1’ ariko bikarangira ikipe ya Police FC yakiniraga yanze kumuha Release Letter byanatumye afata umwanzuro wo kwisangira umugore we muri Canada.
Ibyo Usengimana Danny yatangaje avuga ko ari episode ya mbere atangiye izindi mu minsi mike aratangira kuziha abanyarwanda:
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
PSG na Newcastle zaguye miswi, Dortmund igera muri 1/8: Uko imikino ya UEFA Champions League yagenze
Paris Saint-Germain yakiniraga ku kibuga cyayo yananiwe kwihimura kuri Newcastle zanganyije igitego 1-1, Borussia Dortmund iziyobora mu itsinda mu gihe Manchester City yavuye inyuma igatsinda RB Leipzig bigoranye ku bitego 3-2.
Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Ugushyingo 2023, saa Yine z’ijoro ni bwo umukino wahuzaga Paris Saint-Germain na Newcastle watangijwe n’umusifuzi w’Umunya-Pologne, Szymon Marciniak.
Umunota wa mbere w’umukino, PSG yatangiye ihanahana neza ndetse inasatira izamu, igerageza n’uburyo bwa mbere nubwo umupira wagiye hanze y’izamu.
Umukino ugeze ku munota wa cyenda, Kylian Mbappé yakinanye neza na Achraf Hakimi ariko ateye ishoti rikomeye ku izamu, Umunyezamu wa Newcastle, Nick Pope, akuramo umupira.
Mu minota 15 y’umukino, PSG yari hejuru cyane kuko yahushaga Newcastle bigaragara ariko ikanyuzamo igasatirana imbaraga binyuze ku mipira yihuta.
Nubwo PSG yari hejuru ntiyigeze ibona inshundura ahubwo Newcastle yayinyuze mu rihumye ku munota wa 25 ibona igitego.
Ni igitego cyaturutse kuri Miguel Almiron washyize umupira mu rubuga rw’amahina ariko Gianluigi Donnarumma akora ikosa, Alexander Isak yifatira umupira awushyira mu izamu.
PSG yahise yongera imbaraga mu gushaka igitego ariko ikananirwa kurenga ubwugarizi bwa Newcastle.
Ku munota wa 30, Achraf Hakimi yashyize umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Randal Kolo Muani wawuhaye Kang-In Lee ariko atera ishoti ritanageze ku izamu.
Igice cya mbere kitahiriye Paris Saint-Germain cyarangiye yatsinzwe na Newcastle igitego 1-0 nubwo ariyo yagaragaje gusatira izamu cyane.
Uko icya mbere cyarangiye ni ko icya kabiri cyatangiye aho PSG yashakaga kwishyura. Kylian Mbappé yageragezaga gukorana na Ousmane Dembélé ariko bakomeza kubura izamu neza.
Ku munota wa 57, Mbappé yashatse gutera umupira mu izamu acuramye ariko ntiyawuhamya ku kirenge neza, uhita ujya hejuru y’izamu cyane.
Umutoza Luis Enrique yahise ahagurutsa Vitinha na Bradley Barcola basimbuye Randal Kolo Muani na Manuel Ugarte.
Iminota 90 yarangiye, hongerwaho umunani ariko Paris Saint-Germain ntiyahagarara gushaka uko yishyura. Habura itatu ngo irangire, ni bwo yabonye penaliti.
Iyi penaliti yatewe na Kylian Mbappé yavuye ku mupira wakozwe na Lewis Miley mu rubuga rw’amahina, umusifuzi areba kuri VAR asanga habayemo ikosa arayitanga.
Uyu wari umukino ukomeye kuko PSG yagerageje inshuro 32 ku izamu mu gihe Newcastle yabikoze inshuro eshanu gusa. Umukino warangiye zigabanye inota rimwe.
Urutonde rw’Itsinda F ruyobowe na Borussia Dortmund ifite amanota 10, ikaba yanabonye itike yo gukomeza nyuma yo gutsindira Milan AC mu Butaliyani ibitego 3-1.
Urubanza rurakomeje hagati ya AC Milan, PSG na Newcastle zigomba kuzishakamo ikipe imwe mu mukino wa nyuma uzaba mu kwezi gutaha.
Manchester City yavuye inyuma itsinda RB Leipzig
Lois Openda wa RB Leipzig yihereranye Manchester City ayitsindira iwayo ku kibuga cya Etihad Stadium ibitego 2-0 mu gice cya mbere cy’umukino.
Mu gice cya kabiri, abakinnyi b’umutoza Pep Guardiola bisubiyeho, ku munota wa 55 ibona icya mbere cyashyizwemo na Erling Haaland aherejwe umupira na Phi Foden.
Uyu mwongereza kandi yishyuye igitego cya kabiri ubwo yaherezwaga umupira na Josko Gvardiol ari mu rubuga rw’amahina agahita awushyira mu izamu.
Leipzig yari yasatiriwe cyane, yakoze iyo bwabaga ngo ishake uko yabona igitego cya gatatu ndetse iranakibona ku munota wa 79 gitsinzwe na Fabio Carvalho, ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.
Aya makosa yakoze yakosowe na Julian Alvarez nyuma y’iminota 10 atsinda igitego cya gatatu cya Manchester City, ihita ishimangira kugera muri ⅛ ariyo iyoboye itsinda G.
Kugeza ubu, amakipe 10 muri 16 ni yo yamaze kubona itike ya 1/8. Ayabigezeho ku wa Kabiri ni Atlético de Madrid, FC Barcelone, Borussia Dortmund na Lazio.
Indi mikino yabaye
Young Boys 2-0 Crevna Zvezda
Feyenoord 1-3 Atletico Madrid
FC Barcelone 2-1 FC Porto
AC Milan 1-3 Borussia Dortmund
Shakhtar Donetsk 1-0 Antwerp
Lazio 2-0 Celtic
Man City 3-2 RB Leipzig
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Ugushyingo
Galatasaray vs Manchester United
Sevilla vs PSV
Bayern Munich vs FC Copenhagen
Arsenal vs Lens
Braga vs Union Berlin
Real Madrid vs Napoli
Benfica vs Inter Milan
Real Sociedad vs Salzburg