Se wa Ishimwe wangiwe kujya mu irerero rya Bayern Munich yemeye ava ku izima asaba ko umwanya w’umwana we bawugurana na nyina ufunzwe na RIB.

IZABITEGEKA Innocent se wa ISHIMWE wangiwe kujya mu irerero rya Bayern Munich yemeye ava ku izima asaba ko umwanya w’umwana we bawugurana na nyina ufunzwe na RIB. 

Mu yashize nibwo umubyeyi wa Ishimwe Innocent yatangaje ko yamaze kugeza ikibazo cy’umuhungu we kwa Perezida wa Repubulika nyuma y’uko abujijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda. 

Nk’uko byatangajwe na Sam Karenzi, uyu mubyeyi wa Ishimwe Innocent witwa Izabitegeka Innocent yagize ati “Tuvuye Kacyiru kwa Perezida wa Repubulika kandi batwakiriye neza cyane twishimye, bambwiye ko bazaduhamagara mu minsi itatu! Nzaruhuka umwana wanjye abonye umwanya yatsindiye” 

Nyuma y’aya makuru, RIB yahise ita muri yombi umubyeyi wa Ishimwe Innocent akurikwiranweho guhinduza ibyangombwa by’umuhungu we. 

Ishimwe Innocent yajyanwe muri aba bana maze FERWAFA imwangira ivuga ko adafite ibyangombwa bigaragaza imyaka ye, yoherezwa mu Kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ngo amenye imyaka ye y’ukuri. 

Nyuma yo kumenyeshwa ko Ishimwe atabaruwe, nyina umubyara yihutiye kujya kumubaruza ku Murenge wa Kinazi avuga ko yavutse ku wa 1 Mutarama 2010. 

Nyuma byaje kugaragara ko ibyangombwa bya Ishimwe Innocent bidahura n’ibyanditse ku ifishi y’amavuko yatanzwe n’Ikigo Nderabuzima cya Rusatira aho yamubyariye kuko yo igaragaza ko yavutse ku wa 13 Ukwakira 2010. 

Izabitegeka Innocent n’umuhungu we Ishimwe Innocent bari biteguye kugana inzego zose kugira ngo barenganurwe

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi ko nyina amaze kwerekana icyemezo cy’amavuko muri FERWAFA yasabwe no kwerekana ifishi y’amavuko. 

Ati “Nyuma yo gusabwa ifishi y’amavuko, nyina wa Ishimwe Innocent, yegereye Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Rwambariro, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Kinazi, aza kumuha ifishi y’amavuko y’impimbano yemeza ko Ishimwe yavutse tariki ya 1 Mutarama 2010 ngo bihure n’amatariki ari ku cyemezo cy’igihimbano Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kinazi na we yari yamubaruyeho.” 

Nyuma y’ibyo se wa Innocent, IZABITEGEKA Innocent aratabaza ngo ahabwe ubutabera agarurirwe umugore we watawe muri yombi na RIB. 

Ati: “sinabura umwanya w’umwana ngo mbure n’umugore.” 

Ibi yabibwiye umunyamakuru wa BB Fm Umwezi, Tresor Pierre Chanel. 

Reba Video unyuze hano

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Handball: Amakipe atatu yo mu Rwanda agiye kwitabira Irushanwa Nyafurika ‘ECAHF’ 

Police HC, APR HC na Gicumbi HC zigiye kwitabira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati ‘East and Central Africa Handball Federation (ECAHF)’. 

Iri rushanwa riteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya tariki 2-9 Ukuboza 2023 kuri Nyayo Stadium. 

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umutoza wa Police HC, Ntabanganyimana Antoine, yavuze ko biteguye neza irushanwa kandi biteguye kongera ku rwegukana. 

Ati “Ikipe imeza neza cyane twongeyemo abakinnyi bakiri bato bavuye muri ES Kigoma na Vision Jeunesse Nouvelle. Abakinnyi bari gukora neza ibyo tubasaba mbese muri make twiteguye kwitwara neza tukongera kwegukana igikombe.” 

Biteganyijwe ko Gicumbi HC izafata urugendo ruyerekeza muri Kenya ku wa Kane, mu gihe Police HC yo izagenda ku wa Gatanu, tariki 1 Ukuboza 2023. 

By’umwihariko iyi kipe ya Polisi y’Igihugu imaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshatu harimo mu 2004 na 2019 ubwo ryaberaga mu Rwanda ndetse no mu 2021 i Dar Es Salaam muri Tanzania. 

Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yo mu Rwnada, Kenya, Tanzania, Uganda, Burundi na Sudani y’Epfo. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *