Killa Man umaze kuba icyamamare muri Sinema Nyarwanda yatangaje ko arambiwe kurarana n’umugore we ataragira.

Icyamamare muri sinema nyarwanda Killa Man uri kwisonga mubakunzwe cyane hano mu Rwanda yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be ifoto ye ari kumwe n’umugore we yihebeye maze arangije aboneraho gutangaza ko agiye kumwambika impeta. 

Mu magambo ye yagize ati:”Utuma numva nd’umugabo warakoze kumbera umufasha , niyo mpamvu soon nkufitiye impano isumba izindi ariyo impeta”. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

DJ Brianne yiyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda ahereye ku babyeyi 

Gateka Esther Brianne [DJ Brianne], abinyujije mu muryango yashinze wita ku bana baba ku muhanda wiswe ‘La Perle Foundation’ yatangiye ibikorwa byo guhugura no kuganiriza ababyeyi ku nzira zabafasha kwiyubaka no kurwanya ihohoterwa nyuma yo gusanga ari kimwe mu byongera umubare w’abana baba ku muhanda. 

Ni igitekerezo Brianne yagize nyuma yo gusanga hari abana bamwe bayoboka inzira yo kujya kuba ku muhanda bitewe n’ibibazo biri hagati y’ababyeyi babo birimo n’ ihohoterwa atari uko bakennye. 

Ni inkuru ihura neza n’ubuzima nawe yakuriyemo, avuga ko iwabo bari bafite ubutunzi ariko kubera gufatwa nabi byatumye nawe yisanga mu bana baba ku muhanda. 

Ni ubuhamya yatangiye mu kiganiro n’ababyeyi 70 yahurije kuri Maison des Jeunes Kimisagara, ndetse avuga ko ku bufatanye n’Umurenge wa Kimisagara yemeye kwishyurira ubwisugane mu kwivuza abagera kuri 50. 

Ati “Uyu umuryango mugari mbere witwaga Brianne Foundation ariko ubu ufite abanyamuryango benshi, ushingiye ku nkuru yanjye , njye ntabwo nagiye mu muhanda kubera ko twari abakene, narezwe na mukadata ndetse na papa kandi bari bifashije, gusa uko uwo mukadata yamfataga antoteza, mbura uburenganzira bw’umwana byatumye nisanga nagiye mu muhanda.” 

DJ Brianne avuga ko ibi biganiro bizagira umumaro bitewe n’amasomo bigisha aba babyeyi arimo kurwanya SIDA, kuboneza urubyaro , kwihangira imirimo n’ibindi byabafasha gukemura ibibazo baba bafite byo mu ngo ahanini bituma n’abana benshi bajya mu muhanda. 

Ati “Ahanini twasanze abana bamwe bajya ku muhanda bitewe n’ihohoterwa ribera mu ngo, hari igihe ukura umwana mu muhanda ukamujya mu ishuri cyangwa akamusubiza mu rugo ukabona yagarutse ku muhanda bikakuyobera kandi impamvu aba ari uko hari icyo utakemuye kiri hahandi mu rugo wamusubije.” 

“Niho rero igitekerezo cyavuye ahanini twabibikoreye abana kugira ngo tugabanye umubare w’abajya ku muhanda , nta handi rero wahera udahereye ku bibazo biri mu muryango.” 

DJ Brianne avuga ko yahisemo gutangirira ibikorwa bye birimo kwita ku bana bo ku muhanda n’aba babyeyi bo mu Murenge wa Kimisagara bitewe n’uko nawe ariho yabaye igihe yabaga ku muhanda. 

Yijeje aba babyeyi ko mu minsi iri imbere ku bufatanye n’abaterankunga ndetse n’Umurenge wa Kimisagara bazakora amatsinda azabafasha kwiga imirimo itandukanye ndetse bazajya banafatiramo amasomo abahugura ku buzima bwabo bwa buri munsi. 

Uyu muryango yise La Perle Foundation washibutse ku nkuru mpamo y’ubuzima DJ Brianne yakuriyemo bwatumye atekereza ku bandi bana bari muri mu muhanda. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *