Rutahizamu wakiniye Manchester United yo mu Bwongereza yemeye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi

Ikipe y’igihugu Amavubi igiye kuzana ba rutahizamu bashya barimo uwari muri Manchester United yo mu Bwongereza. 

Ntagihindutse Noam Emeran Nkusi ukinira Groningen FC mu Holland araza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi. 

Si we wenyine uzaza ahubwo azazana na Johan Marvin Kury ukinira Yverdon Sport FC yo muri Switzerland. 

Biteganyijwe ko aba ni baza bazakina umukino wa Benin na Rwanda. 

Bose bakina ku mpande basatira aho bashobora kuza bakicaza Byiringiro Lague na Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda basanzwe bakina aho. 

Police FC yatsinzwe na Rayon Sports mu mukino wahagaritswe n’imvura 

Ikipe ya Police FC yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023. 

Ni umukino watangiye amakipe yombi agerageza gusatirana anahererekanya neza mu buryo bunogeye amaso y’abari bari muri stade batari benshi cyane.Ikipe ya Police FC abakinnyi nka Mugisha Didier,Hakizimana Muhadjili bafashaga iyi kipe. 

Rayon Sports nayo abari Ojera Joackiam ,Heritier Luvumbu Nzinga na Muhire Kevin bayifasha kugeza imipira imbere bashakisha rutahizamu Musa Essenu. 

Ku munota wa 9 myugariro Eric Ngendahimana wakinaga mu bwugarizi yazamukanye umupira awuha Bugingo Hakim nawe wahise awuzamukana ku ruhande rw’ibumoso.  

Uyu musore yahise awuhindura maze usanga rutahizamu Musa Essenu mu rubuga rw’amahina ari kumwe na myugariro Kwitonda Ally wananiwe kuwukuraho agatsindanwa igitego cya mbere cya Rayon Sports. 

N’ubwo yari yatsinzwe igitego ariko Police FC yakomeje gukina neza cyane, umwe mu bayibifashaga ni Hakizimana Muhadjili watangaga imipira myiza kuri bagenze be. Uyu mugabo ku munota wa 16 yahaye umupira mwiza Mugisha Didier ariko ashatse kuroba umunyezamu Simon Tamale wari wasohotse umupira ufata igitego cy’izamu gihagaze ujya hanze. 

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 36 haguye imvura nyinshi cyane irimo n’umuyaga maze bituma abasifuzi bafata umwanzuro wo guhagarika umukino ibintu byamaze iminota 43. Bagarutse mu kibuga bakinnye iminota yari isigaye ngo igice cya mbere kirangire. 

Ku munota wa 43 w’umukino Police FC yahushije igitego ubwo umunyezamu wa Rayon Sports Simon Tamale yazaga guhagarara imbere cyane y’urubuga rwe maze Hakizimana Muhadjili ari mu kibuga hagati aramureba ashaka kumuroba umupira ariko uragenda ufata igiti cy’izamu. 

Hakizimana Muhadjili yakomeje kureba ko yaterera imipira kure anabisubiramo ku munota wa 45 ariko n’ubundi unyura ku ruhande igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 

Mu gice cya kabiri n’ubwo ikibuga cyari kimaze kugwamo imvura nyinshi ariko amakipe yombi yakomeje kwerekana umupira mwiza cyane Police FC yashakaga kwishyura yigaragaza cyane kurusha Rayon Sports. 

Rayon Sports yakoze impinduka ya mbere ikuramo Kanamugire Roger ishyiramo Kalisa Rashid. Uyu musore wari ugiye mu kibuga hari aho yatanze umupira kwa Ojera Joackiam ariko ashatse kugarura umupira inyuma ngo atsinde igitego dore ko yari mu rubuga rw’amahina agwa hasi Abarayons bavuga ko yari penaliti ariko umusifuzi avuga ko ntayo. 

Police FC yakuyemo Aboubakar Djibrine ishyiramo Mugenzi Bienvenue ari nako Rayon Sports yugariraga cyane ikuramo Charles Bbale igashyiramo myugariro Ishimwe Ganijuru Elie. 

Iminota ya nyuma y’umukino yakomeje kuryohera abari bari mu stade ku mpande zombi kuko berekwaga umupira mwiza mwiza cyane uryoheye ijisho. Police FC yageraga imbere y’izamu ari nako Rayon Sports ibigenza uko. 

Ku munota wa 89 w’umukino Heritier Luvumbu yerekanye itandukaniro ubwo yafataga umupira ahengamiye iburyo ariko agacenga abakinnyi ba Police FC kugeza ashyize umupira mu kaguru k’ibumoso maze atera ishoti mu izamu umunyezamu Rukundo Onesime ntiyashobora kuwuramo abona igitego cya kabiri. 

Mbere y’uko umukino urangira ku munota wa kabiri w’inyongera muri ine yongeweho, Police FC yabonye igitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi n’umutwe ku mupira yahawe na Hakizimana Muhadjili ariko umukino urangira Rayon Sports yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1. 

Ikipe ya Police FC isoje urugendo rw’imikino itandatu yari imaze idatsindwa kuko yose yayitsinze, ibi bitumye igumana amanota 22 ku mwanya wa gatatu. 

Rayon Sports yaherukaga kunganya na Etincelles FC i Rubavu 1-1 ibonye amanota atatu atumye igira 20 muri rusange ikaguma ku mwanya wa kane. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *