Hamenyekanye ibanga rikomeye cyane ryafashije Dr Uwineza kugeza ahembwe mu bagore 20 b’indashyikirwa muri Afurika

Dr Uwineza Annette, usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ni umwe bagore 20 bo mu bihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bahembwe nk’indashyikirwa zitanga icyizere muri siyansi.

Ibi bihembo bizwi nka ‘L’Oréal-UNESCO For Women in Science Sub-Saharan Africa Young Talents Awards’ bitangwa buri mwaka aho bihabwa abagore babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye bya siyansi birimo ubuvuzi, ubugenge, ibinyabuzima, imibare n’ibindi.

Ibi bihembo bitangwa n’Ikigo cyo mu Bufaransa gikora ‘makeup’, amavuta n’imibavu cya L’Oréal Group binyuze mu kigo cyacyo gishinzwe guteza imbere imibereho myiza hibandwa ku bagore, Foundation L’Oréal ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya 12 wabereye mu Rwanda muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kane, ndetse Annette Uwineza aza muri 20 babyegukanye.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

Wanitabiriwe kandi n’abegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda barimo Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan.

Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri L’Oréal Group akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt, yagaragaje ko u Rwanda rwahawe kwakira uyu muhango kubera intambwe rwateye mu bijyanye n’uburinganire ndetse no guteza imbere siyansi.

Yavuze ko COVID-19 yabaye imbogamizi ku burenganzira bw’abagore, aho ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bihungabanya uburenganzira bw’abagore byiyongereye.

Yakomeje avuga ko ibyinshi bikorwa muri siyansi bitashoboka abagore batabigizemo uruhare, ndetse agaragaza ko abagore bakwiye guhabwa umwanya bakagira uruhare mu bushakashatsi butandukanye bukorwa muri siyansi.

Yakunze siyansi kuva mu bwana: Dr Uwineza uri mu begukanye iki gihembo ni umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha ubuvuzi.

Amashuri yisumbuye yayize muri muri Ecole des Sciences de Byimana, mu ishami rya Bio-chimie, aho yavuye ijya mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Yarangije amasomo ye muri iyi kaminuza mu 2006 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buvuzi rusange.

Dr Uwineza afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri University of Liège, aho yaminuje mu bijyanye na Human/Medical Genetics.

Yagiye akora ubushakashatsi butandukanye ariko bwose bufite aho buhuriye n’indwara z’uruhererekane mu muryango.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Dr Uwineza yavuze ko yatangiye gukunda siyansi akiri muto.

Ati: “Nakunze siyansi kuva nkiri umwana muto nkimenya ubwenge. Numvaga ko nshaka kuba umuhanga muri siyansi, numvaga mfite amatsiko”.

“Iyo nabonaga ikintu nibazaga impamvu, nkumva rero kuba namenya siyansi byamfasha kuba nasubiza ibibazo numva binteye amatsiko”.

“Nagize Imana ngira abantu bo mu muryango wanjye na bo bize siyansi bamfasha kubona icyerekezo, bamfasha kwiga amasomo y’ibanze azamfasha gukora akazi gafite aho gahuriye na siyansi”.

Yakomeje avuga ko abana bato b’abakobwa bafite inzozi zo kuzakurikirana ibijyanye na siyansi badakwiye guha amatwi ababaca intege.

Ati: “Umuntu ni we wiyubakira ubuzima bwe. Niba ukunda ikintu ntugacibwe intege n’ibyo abantu bakubwira ni wowe uzi ejo hawe hazaza n’icyo ushaka. Ikindi kintu nasaba abana b’abakobwa ni ukumenya ko iyo bize bibafungurira amarembo haba mu rwego rw’ubushakashatsi, haba mu kubona akazi”.

Uretse Uwineza igihembo nk’iki cyanegukanywe na Motswedi Anderson ukomoka muri Botswana, Lenye Dlamini (Swaziland), Theresa Mazarire (Zimbabwe), Hendrina Shipanga (Namibia), Jacky Sorrel Bouanga Boudiombo (Gabon), Vinie Kouamou (Cameroun), Sephora Mianda Mutombo (RDC) na Ruth Nana Njantang (Cameroun).

Hahembwe kandi Bibi Sharmeen Jugreet wo mu Birwa bya Maurice, Agil Katumanyane (Ugand), Mary Murithi (Kenya), Hyam Omar Abass Ali (Sudani), Menonli Adjobimey (Benin), Motunrayo Coker (Nigeria), Esther Laurelle M. Deguenon (Benin), Abena Dufie Wiredu Bremang (Ghana), Sandra Jusu (Sierra Leone), Ndeye Maty Ndiaye (Senegal) na Lois Okereke wo muri Nigeria.

Kugira ngo umuntu ajye mu bahatanira ibi bihembo arabisaba, ubundi hakabaho itsinda ry’inzobere ritoranya abujuje ibisabwa ari nabo bahembwa.

Mu bigenderwaho hatoranywa abahembwa harimo kuba bafite imishinga ishobora gufasha Umugabane wa Afurika kuva mu bibazo urimo.

Muri iyi mishinga harimo ijyanye n’imicungire y’amazi, gupima kanseri n’indwara z’uruhererekane mu miryango, kurwanya malaria n’ibindi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/wD1JUJTenqk

https://youtu.be/Ki-dVcWT0xA

https://youtu.be/c3AwAXvWYTU

https://youtu.be/_18mOZbl5pc

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *