Hamenyekanye ikintu gikomeye cyane Perezida Museveni wa Uganda ashaka mu Rwanda cyatumye yongera kuruhanga amaso.

Muri Werurwe 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga Umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda; ni nyuma y’uko rwari rwatangije imirimo yo kuwusana ariko biza guhurirana n’uko rwashinjaga iki gihugu cy’igituranyi gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano warwo no gufunga Abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera.

Nyuma y’imyaka hafi itatu iki cyemezo gifashwe, ku wa 28 Mutarama 2022 ni bwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko uyu mupaka uzongera gufungurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’iminsi mike Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, agiriye uruzinduko i Kigali ndetse agirana ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Mbere y’umwuka mubi, u Rwanda ryari rimwe mu masoko magari Uganda igurishaho ibicuruzwa byayo birimo sima, amavuta yo guteka, ayo kwisiga, amata n’ibindi.

Imibare ya Banki Nkuru ya Uganda igaragaza ko ibyo iki gihugu cyoherezaga mu Rwanda byagiye bigabanuka buri mwaka, uhereye igihe ibihugu byombi byatangiye kutumvikana bitewe n’uko u Rwanda rushinja umuturanyi warwo guhohotera Abanyarwanda no gushyigikira abagamije kurugirira nabi.

Imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama 2020 kugeza muri Kamena uwo mwaka Uganda yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 328 z’Amashilingi ya Uganda (asaga ibihumbi 85$).

Ni igabanuka rikomeye kuko mu gihe nk’iki mbere ya 2015 Uganda wasangaga yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 212$.

Nko mu 2014 Uganda yari yohereje mu Rwanda sima ifite agaciro ka miliyoni 5,16$, ibigori bifite agaciro ka miliyoni 3,45$ n’isabune zifite agaciro ka miliyoni 2,48$.

Umubano mubi hagati y’ibihugu byombi watumye ubuhahirane byari bifitanye bugabanuka, nko muri Mata 2019, Uganda yinjije ibihumbi 40$, naho muri Kamena yinjijza ibihumbi 60$.

Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5,.1$.

Ibi byatumye mu Ukwakira 2021, abayobozi b’Umupaka wa Katuna muri Uganda uhana imbibi n’u Rwanda, basaba Museveni gusubukura ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda bigamije gushyira iherezo ku bibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi byatumye n’umupaka ubihuza ufungwa.

Umugenzuzi ku mupaka wa Katuna, Eric Sunday, yabwiye Daily Monitor ko ubu bamaze guhomba asaga miliyari y’amashilingi yagombaga kwinjira aturutse mu misoro.

Ati: “Mbere y’uko umupaka ufungwa, twakusanyaga nibura miliyoni 400 z’amashilingi ku mwaka aturutse mu misoro y’ubucuruzi ishingiye ku byangombwa n’amafaranga ya parikingi ku modoka. Ubu ntabwo akiboneka”.

Museveni yongeye guhanga amaso u Rwanda

Nyuma yuko u Rwanda rwongeye gufungura umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda rwahise rutangaza ko ku ikubitiro mu byemerewe kwambuka harimo n’imidoka zitwaye ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Nyuma y’iki cyemezo cy’u Rwanda, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yongeye kugaragaza ko ahanze amaso isoko ry’u Rwanda.

Ibi yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yafunguraga ku mugaragaro ‘Kinyara Industrial White Sugar Refinery’, uruganda ruzajya rwibanda ku gukora isukari y’umweri yifashishwa mu gutunganya ibyo kurya n’ibinyobwa bitandukanye birimo jus, biscuits n’ibindi.

Ni uruganda rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 15$ rukazajya rutunganya toni ibihumbi 60 by’isukari y’umweru buri mwaka.

Museveni yijeje ubuyobozi bw’uru ruganda kutagira impungege z’aho bazagurisha umusaruro wabo mu gihe waba ukomeje kwiyongera kuko ari kuganira n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Ati: “Abavandimwe bacu bo muri Afurika y’Iburasirazuba bashobora kugura iyi sukari kubera ko iyo bakeneye irenze kure iyo mwe mushobora gusagura, ku bw’ibyo ndigukorana nabo, ndi kuganira na Uhuru Kenyatta, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ndetse n’u Rwanda kugira ngo dukemure iki kibazo”.

“Nzakomeza kuganira n’ibi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo bigure isukari yacu, twe hano vuba bishoboka tuzashyiraho umusoro ku isukari yinjira iva mu mahanga”.

Uganda imaze igihe kinini ifite ikibazo cy’aho kugurisha umusaruro wayo wiganjemo uw’amata n’ibigori.

Mu 2021 Leta y’iki gihugu yatangaje ko iri mu ihurizo rikomeye ry’igihombo mu by’ubucuruzi biturutse ku kuba Kenya yarakumiriye bimwe mu bicuruzwa byayo bigatuma ibyo Uganda yoherezaga muri iki gihugu bigabanuka ku kigero cya 34%.

Iki kibazo cyo kutabasha gucuruzanya na Kenya cyaje gisanga icyo yari imaze iminsi ifitanye n’u Rwanda.

Imibare igaragaza ko ibicuruzwa Kenya yatumizaga muri Uganda byagabanutse cyane cyane guhera muri Gashyantare 2021.

Muri uku kwezi ibi bicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyari 29 Frw, gusa nyuma y’amezi arindwi kaje kugabanuka kagera kuri miliyari 18,2 Frw.

Iri gabanuka hagati y’ibi bihugu ryatewe n’intambara y’ubucuruzi bigiye kumaramo hafi imyaka ibiri. Iyi ntambara yatangiye mu 2019 Kenya ikumira amata ava Uganda.

Muri iki gihe Kenya yakumiriye litiro 262.632 z’amata akomoka muri Uganda afite agaciro 157.106 $.

Kenya yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera ko amata n’ibiyakomokaho byinjiraga mu gihugu bivuye muri Uganda byabaga bitujuje ubuziranenge, ibindi bikazanwa mu buryo bwa magendu.

Muri Mutarama 2020 Uganda nayo yatangaje ko igiye kwihimura kuri Kenya yongera imisoro ku bicuruzwa biturukayo.

Iyi ntambara y’ubucuruzi hagati ya Kenya na Uganda yarakomeje no muri 2021. Muri Werurwe, Kenya yakumiriye ibigori biva muri Uganda, ivuga ko biba birimo ikinyabutabire cya ‘aflatoxin’ ku kigero cyo hejuru.

Muri Nzeri, Kenya yaje gufata ikindi cyemezo cyashegeshe Uganda, igabanya ingano y’isukari yakuraga muri iki gihugu ku kigero cya 79%.

Iki gihe Kenya yavuze ko abacuruzi bazemererwa kwinjiza gusa toni 18.923 z’isukari iturutse muri Uganda mu gihe bari basanzwe binjiza toni 90 000.

Ibi byatumye mu Ukuboza 2021 abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda batora umushinga w’Itegeko ugamije kwihorera kuri Kenya.

Minisitiri wa Uganda ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Rebecca Kadaga, yavuze ko ikigiye gukurikira ari ugukora urutonde rw’ibicuruzwa bikomoka muri Kenya bizakumirwa.

Kadaga yavuze ko Uganda yihanganye igihe kinini ariko bigeze ngo ifate icyemezo.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *